• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Restrepo Jonathan yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga i Kigali gasorezwa mu karere ka Rubavu ahita anafata umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 22 Feb 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Kuri uyu uwa kabiri tariki ya 22 Gashyantare 2022 nibwo abasiganwa muri Tour Du Rwanda bahagarute mu mujyi wa Kigali berekeza mu karere ka Rubavu aho basoreje kuri Brasserie, Ku ntera y’ibilometero 155 na Metero 900 Restrepo Jonathan ukomoka muri Colombia niwe wegukanye aka gace.

Abasiganwa bahagurutse ku nyubako ya MIC ahagana saa mbili z’igitondo uko bose ari 89 dore ko umwe muribo basanze arwaye Koronovirus bituma umubare ugabanyuka, aba babanje gukora intera y’iblometero5.2 ariko bitabarwa dore ko isiganwa nyirizina ryatangiriye ahazwi nko ku Gitikinyoni.

Mu nzira bagenda, abasiganwa baranzwe no kwicamo ibice bibiri uhereye kuri Kilometero cya kabiri, abakinnyi bivanguye bakagenda mu bimbere barimo Nsengimana Jean Bosco, Rugamba Janvier, Alba , Madrazo ndetse na Ewart ukinira Bike Aid.

 

Uko abasiganwa ariko bakomezaga kugenda bakora bagabanya ibilometero byateguwe ni nako bamwe basigaraga abandi bagakomezanya kugeza ubwo umunyarwanda Mugisha Moise wigeze gusoza ku mwanya wa Kabiri muri Tour du Rwanda 2020 yasanze igikundi cy’imbere cyarimo n’abandi banyarwanda barakomezanya.

Abasiganwa bageze mu karere ka Nyabihu binjira mu karere ka Rubavu, Ewart Jesse wa Bike Aid niwe waari imbere y’abandi, uyu yaje gufatwa na Natnael Testazion wo muri Erithrea bari bakurikiwe n’igikundi kirimo abakinnyi, aha abasiganwa bageze mu ibilometero 12 bya nyuma bari basize igikundi iminota ibiri n’amasegonda 25.

Nyuma y’inzira ndende yavaga i Kigali berekeza i Rubavu, byarangiye Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Drone Hopper Androni Gio ariwe we wegukanye agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2022 k’intera y’ibilometero 155,9.

Restrepo Jonathan yegukanye aka gace akoresheje amasaha 3 iminota 54 n’amasegonda 10, akaba yasize igikundi cyaje kimukurikiye umunota umwe n’amasegonda 17, kuri uyu munsi Hakizimana Seth wa Team Rwanda yahageze ari uwa 23 nyuma y’uwambere ho umunota 1 n’amasegonda 31.

Nyuma y’uduce dutatu twa Tour du Rwanda, ku rutonde rusange Restrepo Valencia Jonathan wa Drone Hopper – Andronni GIO niwe uyoboye abandi akaba yambaye umwenda w’umuhondo, umukinnyi w’umunyarwanda uri ku mwanya wa hafi ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya 22 akaba ari gusigwa umunota umwe n’amasegonda 45.

Kuri uyu wa gatatu, abasiganwa bazakora agace ka kane kazava Kigali bahagurukira Kimironko bazasoreze mu karere ka Gicumbi bakazasiganwa intera y’Ibilometero 124 na metero 300.

2022-02-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Amavubi y’abagore bari munsi y’imyaka 20 basezerewe na Ethiopie mu guhatanira itike yo gukina igikombe cy’isi itsinzwe ibitego 4-0

Ubwanditsi 07 Oct 2021
Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Areruya yegukanye igihembo ku munsi wa nyuma wa ‘Tour de France U 23’

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Agashya mu mikino Olympic: Umukobwa ukinira ikipe ya Brazil yasabwe numukobwa bakundana ko yazamubera umugore hagati mu kibuga nyuma yaho bari bamaze gutsindwa

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Abayobozi ba Ferwafa bakwiye gusaba imbabazi hanyuma bakegura

Ubwanditsi 13 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus
POLITIKI

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus

Ubwanditsi 06 Apr 2020
Bombori bombori : Muri RNC ishaje  havutse igice cya gatatu kiyobowe na Gervais Condo
ITOHOZA

Bombori bombori : Muri RNC ishaje havutse igice cya gatatu kiyobowe na Gervais Condo

Ubwanditsi 06 Sep 2016
FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.
IMIKINO

FERWAFA Yashyize Ahagaragara Ingengabihe y’Amarushanwa yayo mu Mwaka wa 2020/21.

Ubwanditsi 06 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru