• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

BNR yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25%

RUSHYASHYA 20 Feb 2026 Amakuru, Mu Rwanda, UBUKUNGU

Banki Nkuru y’Igihugu yazamuye urwunguko rwayo ruva kuri 6,75% rwari rwashyizweho mu mezi atatu ashize, rushyirwa kuri 7,25% mu guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko kugira ngo bigume mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%.

Muri Mutarama uyu mwaka, ibiciro ku masoko byari byazamutse ku kigero cya 8,9% mu gihe mu Ukuboza 2025 byari byazamutseho 8% nk’uko imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ibigaragaza.

Mu gihembwe cya kane cya 2025, umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wariyongereye ugera kuri 7,4% uvuye kuri 7,2% mu gihembwe cya gatatu.

Uku kwiyongera kwaturutse ahanini ku muvuduko wo hejuru w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu, warushije imbaraga igabanyuka ryagaragaye ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba.

BNR yasobanuye ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro warenze imbago ngenderwaho zayo zisanzwe ari hagati ya 2% na 8% ugera ku 8,9% muri Mutarama 2026, uvuye ku 8,0% mu Ukuboza umwaka ushize.

Mu mezi akurikiraho, BNR yasobanuye ko yiteze ko umuvuduko w’ibiciro uzakomeza kuzamuka ndetse ukajya hejuru ya 8% mu mezi ari imbere.

Yasobanuye ko gitutu cy’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro biteganyijwe ko kizacogora nyuma bigafasha umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro kugenda usubira mu mbago ngenderwaho mu mpera z’umwaka wa 2026.

Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye yagize ati “Hashingiwe ku gitutu cy’izamuka ry’ibiciro gikomeje kwiyongera ndetse n’ivugururwa ry’icyerekezo cy’uko ibiciro biteganyijwe kuzamuka, Komite ishinzwe Politiki y’Ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura urwunguko fatizo rwa Banki Nkuru y’Igihugu kiva kuri 6,75% kigera kuri 7,25%.”

Yakomeje asobanura ati “Iki cyemezo cyo kuzamura igipimo cya Banki Nkuru y’Igihugu ni intambwe itekerejweho dufashe mu gusubiza izamuka ry’ibiciro mu mbago za BNR ziri hagati ya 2% na 8%, hagamijwe kurinda ihungabana ry’ibiciro ku isoko. Ibi ni ingenzi mu gukomeza iterambere ry’ubukungu bwacu no kurinda ubushobozi bw’Abanyarwanda bwo kugura ibikenerwa mu buzima bwa buri munsi mu gihe giciriritse.”

BNR yasobanuye kandi ko mu gihe hagikomeje kugaragara ingorane mu bucuruzi na politiki mpuzamahanga, ubukungu bw’Isi bwazamutse ku kigero cya 3,3% mu 2025 aho byitezwe ko buzakomeza kuzamuka kuri icyo kigero mu 2026.

Ubukungu bw’u Rwanda bwo bwakomeje kugaragaza izamuka ryo hejuru, aho bwazamutse ku mpuzandengo ya 8,7% mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2025, hejuru ya 7,2% ryagaragaye mu 2024.

Ku rundi ruhande, agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 4,4% ugereranyije n’Idorali rya Amerika mu Ukuboza 2025. Ni igabanyuka rito ugereranyije n’igabanyuka rya 9,42% ryagaraye mu Ukuboza 2024.

Uyu mutuzo waturutse ku bwiyongere bw’amadovize yaturutse ku bukerarugendo hamwe n’ayoherezwa n’Abanyarwanda batuye mu mahanga yafashije mu kugabanya igitutu ku isoko ry’ivunjisha hamwe n’igabanuka ry’agaciro k’idorali rya amerika ku ruhando mpuzamahanga.

2026-02-20
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Iyi foto ya Bihozagara bivugwa ko yafashwe isaha 1 n’igice mbere y’uko apfa!

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho

Ubwanditsi 14 May 2025
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Ubwanditsi 17 Jul 2024
Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Gicumbi: Ubukene, ubujiji n’indwara byarindimukanye n’ubutegetsi bubi cyane

Ubwanditsi 10 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni
INKURU NYAMUKURU

Musenyeri Rwubusisi wahoze uyobora Diocese ya Cyangungu yasubije perezida Museveni

Ubwanditsi 15 Jan 2018
Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze muri Kenya aho yitabiriye inama ya 14 ku mishinga y’Umuhora wa Ruguru

Ubwanditsi 26 Jun 2018
“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa  RTLM “- Ingabire Marie Immaculée
INKURU NYAMUKURU

“Ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace binyibutsa RTLM “- Ingabire Marie Immaculée

Ubwanditsi 08 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru