• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Umwicanyi Callixte Mbarushimana yagaragaye mu myigaragambo I Paris asaba ko Rusesabagina arekurwa

Ubwanditsi 17 Jul 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Callixte Mbarushimana wagaragaye mu mihanda ya Paris ku wa gatandatu ushize yigaragambya, arazwi bihagije dore ko amateka ye y’ubwicanyi atari ayo muri 1994 gusa kuko yabaye n’Umunyamabanga Mukuru wa FDLR, umutwe ugizwe na bamwe mu bicanyi basize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Callixte Mbarushimana wavutse tariki ya 14 Nyakanga 1963, avukira mu cyahoze ari Komini Ndusu muri Ruhengeli ubu ni muntara y’amajyaruguru akaba yarize ibijyanye n’ikoranabuhanga. Yagaragaye mu myigaragambyo hamwe n’abandi bantu babarirwa ku kiganza kimwe cy’intoki ngo barasaba ko Rusesabagina, Idamange na Karasira bafungurwa.

Callixte Mbarushimana ni umwicanyi ufite umwihariko kuko mu gihe cya Jenoside yifashishije ibikoresho by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UNDP) yakoragamo maze abigabiza abicanyi ngo umugambi wa Jenoside ugerweho. Mbarushimana yageze muri iki kigo muri 1992 ariko ubwo Jenoside yatangiraga bamwe mu bayobozi bagasubira iwabo, Callixte Mbarushimana yigize umuyobozi wiri shami mu Rwanda maze ibikoresho byaryo abigabiza interahamwe harimo imodoka, telefoni za satellite kugirango ubwicanyi bwihute. Yahereye no kubakozi biri shami rya LONI aho yicisihije Florence Ngirumpatse nabandi bari kumwe nawe mu rugo.

Usibye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi biri ku mutwe wa Callixte Mbarushimana, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) narwo rwaramukurikiranye rumukoraho iperereza ku byaha yakoreye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Umugenzacyaha wa ICTR Tony Greg yavuganye n’abatangabuhamya barenga 20 bemeza ko Callixte Mbarushimana yagize uruhare muri Jenoside.

Mbarushimana atuye mu Bufaransa guhera muri 2003 ariko muri 2005, u Rwanda rwohereje impapuro zimufata. Yaje gufatirwa mu Budage muri 2008 aho yaje kurekurwa mu buryo butumvikanye gusa Leta zunze Ubumwe z’Amerika bwamaganye icyo gikorwa.

Mbarushimana yaje gufatwa mu mwaka wa 2010 ashinjwa na ICC ibyaha bitanu bijyanye n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha umunani bijyanye n’ibyaha by’intambara.

Nta gitangaza kirimo kubona umwicanyi nka Callixte Mbarushimana yifatanya n’abandi bahakana Jenoside bihisha inyuma y’ibikorwa bya Politiki mu rwego rwo guhisha isura yabo nyayo y’ubwicanyi.

2021-07-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Dr Bizimana asaba gushyira ingufu hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Bwa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, hagiye guhembwa abahize abandi mu Bagabo n’Abagore

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira

RUSHYASHYA 03 Dec 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi
POLITIKI

Loni yasabwe kugira icyo ikora ku mategeko arekura abahamwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 14 Feb 2018
Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Urujijo ku maherezo ya Gen. Laurent Nkunda

Ubwanditsi 10 Jul 2018
‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi  Nduhungirehe
ITOHOZA

‘Padiri Nahimana ntiyigeze yurira indege nkuko ishyaka rye nawe bwite bari babitangaje’- Ambasaderi Nduhungirehe

Ubwanditsi 24 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru