• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Ubwanditsi 18 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 mu Bubiligi, hahuriye abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bibumbiye mu mashyaka RNC ya Kayumba NYamwasa na FDU-Inkingi, aba ni bamwe mu basize bakoze ibyaha birimo na Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango wasaga no kwishimira urupfu rwa Col. Patrick Karegeya washinze ishyaka rya RNC mu buhungiro muri Africa y’epfo wasanzwe yiciwe mu cyumba yari yakodesheje muri Michelangelo Towers Hotel i Johannesburg tariki ya mbere Mutarama 2014

Dore icyerekana ko ari ukwishimira urupfu rwe kuruta kumwibuka:

1) Umuhango waranzwe no gufata agahiye katari gake.

2) Nta gitangaza witegereje abayoboye uyu umuhango kuko ni abahizwe bunyempongo na Nyakwigendera ndetse agira uruhare mu guhunga kwabo.

Eustache Nkerinka: Yari Maneko ukorera inzego z’ubutasi za Habyarimana, uyu waje no kuba umudepite yahunze u Rwanda ahigwa ni uwo yibuka uyu munsi nta gitangaza kuba yaba amushinyagurira.

Jean Damascene Munyampeta wo muri PDP Imanzi usibye n’ibikorwa bibi asanzwe azwiho byo kurwanya igihugu afite n’amateka mabi yo kugira umubyeyi ufungiwe ibyaha bya Genocide. Uyu nawe ntakabuza uwatumye ahunga aramwishima hejuru yinywera izayose.

Hari kandi Rugema Kayumba wa RNC, usanzwe afite ubuhungiro muri Norvege, ariko muri iyi minsi akaba yari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda.

Rugema aregwa gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo muri  Uganda afatanyije n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI. Rugema aregwa n’ababyeyi babanyarwanda baba munkambi za Nyakivale kubatwarira abana mu mitwe yiterabwoba ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  abizeza kujya kubahesha akazi muri IRAK.

Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda rugera kuri 45   zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rugema yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak gutozwa kugirango boherezwa muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.

N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati.

Kuba uyu Rugema Kayumba  ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa  washinze RNC yaje gukorera muri Uganda aturutse muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.

Muri uyu muhango Lea Karegeya n’umukobwa we Portia ntibahakandagije ikirenge ndetse n’itsinda rya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bibumbiye mukiswe ISHAKWE ntibahagaragaye.

2018-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Leta yatanze isoko kuri  kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Burundi: Leta yatanze isoko kuri kompanyi CVMR Energy Minerals Incorporation nta piganwa

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ese ntihaba hari umugambi wo gukingira ikibaba abajenosideri, ngo bazapfe cyangwa bazafatwe bashaje cyane, bityo bibe impamvu yo kutababuranisha?

Ubwanditsi 07 Jun 2023
Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila  rwatwitswe i Bukavu

Urugo rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila rwatwitswe i Bukavu

Ubwanditsi 26 Dec 2017
Igitima kiradiha kuri  Kayumba Nyamwasa kubera uruzinduko Perezida Kagame agiye kugirira I Paris

Igitima kiradiha kuri Kayumba Nyamwasa kubera uruzinduko Perezida Kagame agiye kugirira I Paris

Ubwanditsi 15 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya
Mu Mahanga

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Ubwanditsi 08 Jun 2016
Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje
Mu Rwanda

Bazafasha Perezida Zuma kwishyura umutungo yanyereje

Ubwanditsi 05 May 2016
Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari
INKURU NYAMUKURU

Umudepite wa NRM wanze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamaza yakiriwe gitwari

Ubwanditsi 29 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru