• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Rwalinda Pierre Céléstin yivuyemo nk’inopfu, yiyemerera ko  abajenosideri n’abandi bagome boherereza ‘ingemu’  Nyirabuja Ingabire Victoire

Ubwanditsi 27 Oct 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’inkuru zasohotse mu binyamakuru binyuranye birimo na  Rushyashya, zashyize ku Karubanda abakusanyaga ingemu yohererezwa buri kwezi Ingabire Victoire ndetse n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR,  Rwalinda Pierre Célestin yasariye ku mbuga nkoranyambaga arasizora. Niko bikunze kugenda ku babaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, iyo hari utunze agatoki umufatanyabikorwa wabo, bumva ubakoze ahababaza.

Bavuga ko ‘iyo uteye ibuye mu bibwana ikibwejuye ari cyo uba uhamije’. Uyu Rwalinda mwene Rukaza (wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994) na Bizagwira, yisamye yasandariye kuri Twitter yiregura, nyamara nta gitangazamakuru na kimwe cyigeze kivuga amazina ye. Ariko na none ntiwamurenganya kuko ntiyari kugira agahenge kandi amabanga ya nyirabuja Ingabire yashyizwe ku karubanda. Ntiyari gushobora kwiyumanganya kandi ibimenyetso simusiga bigaragaza uruhare rwa buri wese mu gukusanya ayo mafaranga.

Rwalinda ukomoka mu Gakenke, mu mwirondoro mugufi yashyize kuri konti ye ya Twitter agaragaza ko ari Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi, ishyaka Ingabire yashinze akanariyobora kuva mu 2006 kugeza  ubwo yatangizaga DALFA-Umurinzi ayobya uburari. Ubu ntibikiri ibanga ko Ingabire ariwe muyobozi wa FDU-Inkingi, n’ikimenyimenyi yohererezwa imisanzu na raporo y’ibikorwa, ndetse nawe akamenyesha abayoboke be ibyo akora mu Rwanda, akanatanga amabwiriza.

 Burya rero ntiwatwika inzu ngo uhishe umwotsi. Inkuru yaje kuba kimomo nyuma y’uko umwe mu bambari be akaba no mu itsinda: “INGEMU YOUTH CREW” (agatsiko k’urubyiruko gatanga ingemu ya Victoire Ingabire) yohereje ku rubuga rwa Whatsapp bahuriramo  ubutumwa Ingabire yashyize kuri Twitter, avuga ko yaganiriye na bamwe mu Banyaburayi bitabiriye inama  mpuzamahanga y’Abagize Inteko Nshingamategeko iherutse kubera i Kigali. Yagize ati “Ndabasuhuje. Nizere ko ibi bikorwa byiza mwabibonye. Twese twihe amashyi ku nkunga dutanga zituma Mme Victoire Ingabire abasha kuduhagararira mu rwatubyaye. TWESE TUZATSINDA”.

Amafaranga Ingabire victoire agemurirwa n’ abayoboke ba FDU-Inkingi  buri kwezi, niyo yishyura ibitangazamakuru nka CNN na za BBC anyuzamo ibinyoma bigamije gusebya u Rwanda.Ni nayo kandi yishyura ba Uwimana Agnès, Ntwari Wiliam n’ ibindi bisahiranda byabaye imizindaro ye, bititaye ku ngaruka bibagiraho cyangwa bizabagiraho.

Rwalinda  benshi basigaye bita “Rwalindagiye” kubera amanjwe yirirwamo ku mbuga nkoranyambaga, ubu usigaye anabana n’umugore we Nyiranganizi Febronie mu Bufaransa, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye yiga mu Bubiligi agumayo kubera ipfunwe ry’amahano se umubyara yakoze. Ni umwe mu nkingi za mwamba za  FDU-Inkingi ari nayo mpamvu akorana bya hafi na Ingabire, akamuha inshingano na raporo y’ibikorwa by’iryo ngirwa shyaka mu Rwanda.

Yahisemo gusebya u Rwanda kuko nta cyakumvikanisha impamvu adatahuka.  Azatahe yuhagirwe ingengabitekerezo ya Jenoside yakuye ku ziko ryo kwa Rukaza na Bizagwira, naho kuba use ari umujenosideri, icyaha ni gatozi.

2022-10-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Kuri Ingabire Victoire, amahoro mu Rwanda no mu karere azazanwa no guha ubutegetsi Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 14 Nov 2022
Abarimo Glen Habimana bahamagwe mu  ikipe hy’u Rwandan U23 bitegura guhura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U23

Abarimo Glen Habimana bahamagwe mu ikipe hy’u Rwandan U23 bitegura guhura na Mali mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike ya CAN U23

Ubwanditsi 14 Oct 2022
Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Tariki 15 Nyakanga 2024: Umunsi wo kuvugurura igihango.

Ubwanditsi 11 Mar 2024
Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Uganda yirukanye Abanyarwanda 72, abandi bafungwa bashinjwa kuba muri M23

Ubwanditsi 02 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame
POLITIKI

Breaking : Kongere y’igihugu Idasanzwe ya PL yemeje ko PL ishyigikira kandidatire ya Nyakubahwa Paul Kagame

Ubwanditsi 04 Jun 2017
U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro
Mu Mahanga

U Rwanda rwongeye gushinjwa ibinyoma Loni ikabiha agaciro

Ubwanditsi 17 May 2016
Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe  mu Burundi
Mu Rwanda

Akanama k’umutekano ka LONI kagiye kwirebera uko byifashe mu Burundi

Ubwanditsi 19 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru