• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ntamuhanga Cassien watorotse gereza yagaragaye i Kampala muri Uganda

Ubwanditsi 13 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Ntamuhanga Cassien waregwaga hamwe na Kizito Mihigo , akaza gutoroka  Gereza ya Nyanza mu ijoro ryo kuya 31 Ukwakira 2017 yagaragaye Kampala ashakisha impapuro zo kujya mu Bubiligi. Aya makuru twahawe n’umuntu wacu uri Kampala avuga ko Ntamuhanga yagaragaye ahitwa Nakasero Road plot 6 ahari ikicaro cya Belgian Embassy in Kampala , Uganda.

Mu rwego rwo gushimangira imikoranire n‘izindi nzego za Polisi zo mu karere, Polisi y’u Rwanda kuva muri 2000, yakunze gusinya amasezerano n’ibindi bihugu by’ibituranyi birimo na Uganda. Ibindi byagezweho bitewe na bene iyi mikoranire harimo guhererekanya abanyabyaha hagati y’ibihugu, aha twavuga nk’abantu bakekwaho gukora ibyaha bagahungira mu gihugu cy’abaturanyi.

Ntamuhanga Cassier ,  Sibomana Kirege,  na Batambirije Théogène  batorotse  bakoresheje imigozi burira urukuta rwa gereza.

Muri icyo gitondo abacungagereza babanje kubona imigozi. Ubundi icyo aba ari ikimenyetso ko hari umuntu watorotse. Hahise hatangira gukorwa iperereza, ahagana saa tanu nibwo hamenyekanye imyirondoro y’abatorotse.

Ntamuhanga Cassien wari umunyamakuru wa Radiyo Ubuntu butangaje (Amazing Grace) yaregwaga hamwe na Jean Paul Dukuzumuremyi, Agnes Niyibizi na Kizito Mihigo.

Yaje guhanishwa igifungo cy’imyaka 25 ku cyaha cyo kugambira kugirira nabi umukuru w’igihugu, kuko ari cyo gihano kiruta ibindi mu byo yahamijwe.

Uretse iki cyaha, Ntamuhanga yahamijwe ibyaha bitatu ari byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho kuba gufasha kurema umutwe w’abagizi ba nabi nk’uko Ubushinjacyaha bwabimushinjaga, ahamwa kandi n’icyaha cyo gucura umugambi w’ibikorwa by’iterabwoba, ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’ubwicanyi.

Mu bo yatorokanye nawe harimo Sibomana Kirege wari warakatiwe imyaka 20 nyuma yo guhamya icyaha cy’ubuhotozi. Yari ari amaze imyaka icumi muri gereza.

Undi ni Batambirije Théogène wari warahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu gusa nyuma aza gutoroka gereza akatirwa imyaka 16. Yari amaze icyenda muri gereza.

Uhereye ibumoso: Sibomana Kirege, Ntamuhanga Cassien na Batambirije Théogène batorotse gereza barahigishwa uruhindu

2017-12-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Mukadaliyo Providance aratubwira amateka ya Jenoside mu cyahoze ari Komini Mukingo ikomokamo abambari bakuru ba MRND n’abasirikari benshi ba Ex FAR

Ubwanditsi 11 Jul 2021
Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Ubwanditsi 03 Jan 2018
Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Pereziga Kagame yatashye One & Only Gorilla’s Nest iri mu Kinigi

Ubwanditsi 27 Feb 2020
Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Umuco udasanzwe wo gusabiriza w’inkundamugayo Nkusi Uwimana Agnes yitwaje inkuru z’ibinyoma ziharabika Leta urakomeje

Ubwanditsi 30 May 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni
Mu Mahanga

Tuzihorera Ku Muntu Wese Uzi Ko Yamennye Amaraso Y’umuturage Wa Uganda-Perezida Museveni

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Umwami Kigeli V Ndahindurwa arasaba Perezida  Kagame ko yategura inama rusange (table ronde)
POLITIKI

Umwami Kigeli V Ndahindurwa arasaba Perezida Kagame ko yategura inama rusange (table ronde)

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13
Amakuru

Amafoto – Gicumbi FC yegukanye igikombe cya shampiyona yo mu kiciro cya kabiri 2021 itsinze Etoile de l’Est kuri penaliti 14-13

Ubwanditsi 16 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru