• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

U Rwanda ruzongera kwitabira ibiganiro bya Luanda, ari uko Kongo iretse amacenga n’ubushotoranyi

Ubwanditsi 16 Dec 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda imaze gushyira ahagaragra, risobanura impamvu inama yabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, hagati y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda, Kongo-Kinshasa na Angola nk’umuhuza, yarangiye nta mwanzuro wumvikanyweho.

Ibyo ngo byatewe n’uko Kongo yanze kwemera icyifuzo cy’umuhuza, usaba Leta y’icyo gihugu gushyikirana n’umutwe wa M23, kuko asanga ari ingirakamaro mu kurangiza intambara ikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Kongo.

Kuba inama y’abaminisitiri nta mwanzuro ufatika yagezeho, byanatumye iyagombaga guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi isubikwa, kuko bagombaga guhura bemeza ibyagezweho n’abaminisitiri babo.

Iryo tangazo riravuga ko iyo nama byanagaragaraga ko nta musaruro yari kugeraho, mu gihe abategetsi ba Kongo, barimo na Perezida Tshisekedi ubwe, bakomeje imvugo n’ibikorwa bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda, bikanigaragaza mu mikoranire hagati y’igisirikari cya Kongo n’imitwe ibangamiye umutekano w’uRwanda, nka Wazalendo, igisirikari cy’uBurundi, abacancuro b’abanyaburayi ndetse n’abajenosideri ba FDLR.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda ivuga kandi ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushakisha amayeri yose yo guhunga ibyo isabwa, birimo no gusenya iyo FDLR, nk’uko bwabisabwe ariko bukabyemera bya nyirarureshwa.

Icyakora, uku gusubika inama ngo biraha amahirwe n’umwanya ibiganiro hagati ya Leta ya Kongo n’ umutwe wa M23, nk’uko umuhuza, Perezida Lourenço, ndetse n’abashyize imbaraga mu gushakira Kongo amahoro, babisaba bakomeje,

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’uRwanda rirasoza rivuga ko ” hari ibyemezo Leta ya Kongo ikwiye kandi igomba kwifatira kuko ariyo bireba ubwayo, ikareka guhora yitwaza uRwanda kugirango ihunge inshingano”.

U Rwanda kandi ngo rwiteguye gusubukura kwitabira inama igihe bizagaragara ko ifite icyerekezo n’ingamba bihamye, biganisha ku gushaka umuti w’ibibazo mu buryo burambye.

2024-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245,  ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Young Africans yegukanye igikombe ku Munsi w’Igikundiro 20245, ni nyuma yo gutsinda Rayon Sports 3-1

Ubwanditsi 15 Aug 2025
UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Umuyobozi yatawe muri yombi akekwaho kwaka ruswa no guhishira abacuruza kanyanga

Ubwanditsi 07 Oct 2016
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Ubwanditsi 29 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare
Mu Rwanda

Kwibuka, Ibyaranze itariki ya 20 Mata 1994: Abatutsi basaga 26000 biciwe muri Kiliziya ya Paruwasi Mugombwa muri Butare

Ubwanditsi 20 Apr 2018
Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .
Amakuru

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Ubwanditsi 02 May 2021
Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi
Mu Mahanga

Icyo IBUKA ivuga ku koherezwa mu Rwanda kwa Mugimba,Iyamuremye, Seyoboka na Munyakazi

Ubwanditsi 19 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru