• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

UN yafatiye Koreya ya Ruguru ibihano bikakaye, Perezida Trump abyinira ku rukoma

Ubwanditsi 25 Dec 2017 POLITIKI

Perezida wa Leta zunze ubumwe za America, Donald Jr Trump yashimiye cyane Umuryango w’Abibumbye (UN) kubw’ibihano bikakaye washyiriweho igihugu cya Koreya ya Ruguru kizira kwanga kuva ku izima mu mugambi wo gucura intwaro kirimbuzi.

Igihugu cya Koreya ya Ruguru kiyobowe na Kim Jong Un, cyashyiriweho ibihano na Leta Zunze Ubumwe za America ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’i Burayi kuri ubu n’Umuryango w’Abibumbye (UN) nawo ukaba wamaze kwemeza ko iki gihugu kigomba gufatirwa ibihano ku bw’umugambi karundura wo gucura ibitwaro bya kirimbuzi cyanze kureka.

Abinyujije ku rubuga rwa Twitter asanzwe anyuzaho ubutumwa, Perezida Trump yavuze ko ashimira cyane akanama gashinzwe umutekano muri UN katoye iri tegeko rishyiriraho ibihano Koreya ya Ruguru ndetse avuga ko Isi idakeneye urupfu ahubwo ikeneye amahoro.

Tump yagize ati “Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kamaze gutora ku majwi 15 kuri 0 ku kongera ibihano kuri Koreya ya Ruguru. Isi ikeneye amahoro ntabwo ikeneye impfu.”

Ambasaderi wa Amerika muri UN, Nikki Haley yavuze ko ubutumwa bugaragaza ibihano byashyiriweho Koreya ya Ruguru bwohorejwe i Pyongyang muri Koreya ndetse bukaba buvuga ko igihe cyose byaba ngombwa ibi bihano byakongerwa mu gihe iki gihugu gikomeje kubangamira isi ya none.

BBC ivuga ko mu bihano iki gihugu cya Koreya ya Ruguru cyashyiriweho harimo kuba ibihugu byose byo muri iyi miryango byakoranaga nacyo bigomba guhagarika ubuhahirane na Koreya ya Ruguru mu gihe kingana n’imyaka ibiri bikaba byamaze kuva muri Koreya ndetse na Koreya ikaba yamaze gukura imishinga yayo muri ibi bihugu.

Koreya ya Ruguru kandi igiye gukumirwa ku bijyanye no kujyana ibicuruzwa birimo ama mashini akoreshwa imirimo itandukanye mu bihugu biri muri iyi miryango ya UN, EU ndetse na Leta zunze ubumwe za America.

Ibi bihano UN yafatiye Koreya ya Ruguru bije nyuma y’igisasu kirimbuzi, iki gihugu cyagerageje ku itariki 28 Ugushyingo 2017, aho Amerika yahise ivuga ko iki gisasu cyari gikarishye cyane ndetse kiri ku rwego rwo hejuru ibintu Trump yagereranije no kuba Perezida Kim Jong Un ashaka kumutesha umutwe.

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo

Ubwanditsi 30 Nov 2017
Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ubwanditsi 14 Jan 2018
Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Perezida Kagame yagaragaye ari hagati ya Perezida w’Ubumwe bw’u Burayi na Chancelier Kurz

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana  atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Habuze Ticket ngo Padiri Tomas Nahimana atahe aze kwiyamamaza kuyobora u Rwanda 2017.

Ubwanditsi 28 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu,  yakoze impanuka
IMIKINO

Bakame utagaragara mu bakinnyi 32 bahamagawe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu, yakoze impanuka

Ubwanditsi 22 Aug 2018
Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo
SHOWBIZ

Uko Juliana Kanyomozi afata umuziki wa Charly na Nina bagiye gukorana igitaramo

Ubwanditsi 01 Dec 2017
Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo
INKURU NYAMUKURU

Inyandiko zidasinye ‘tract’ zisebya ubutegetsi buriho mu Rwanda zasanzwe mu biro by’Intara y’Amajyepfo

Ubwanditsi 14 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru