• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

  • Ndayishimiye arajwe ishinga no kongera Interahamwe ze kugirango Amaronko ya Kongo yiyongere   |   25 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Protais Zigiranyirazo wabaye Perefe wa Perefegitura ya Ruhengeri hagati y’umwaka wa 1974 kugeza mu 1989, akaba musaza wa Agathe Kanziga umugore w’uwari Perezida Habyarimana Juvenal aherutse gupfa afite imyaka 87 aguye mu gihugu cya Niger. Protais Zigiranyirazo, wari uzwi ku izina rya “Monsieur Z”, yavukiye mu cyahoze ari Komine Giciye, Perefegitura ya Gisenyi mu 1938. Yari umuntu w’umunyabubasha cyane, yaba mu rwego rwa gisivili no mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana.

Kuva mu 1974 kugeza mu 1989, yabaye Perefe wa Ruhengeri, nyuma y’uko aza kuba umucuruzi ukomeye, wibera mu majyaruguru y’igihugu gukomera mu bucuruzi bwe byaje nyuma y’uko yigaruriye imitungo y’abatutsi b’Abagogwe n’abo mu majyaruguru yari amaze kumenesha, baricwa abarokotse bahitamo guhungira muri Congo; ibyo akabifatanya no gukora ubucuruzi butemewe burimo gusahura ibiti ndetse no gushimuta ingagi mu birunga, akazigurisha mu banyaburayi.

Diana Fossey yishwe tariki ya 26 Ukuboza 1985 yicwa n’abambari b’akazu kubera impamvu ko Nyiramacibiri yari abangamiye ibikorwa byabo byo gushimuta inyamaswa z’ingagi cyane cyane ibyana byazo byajyaga kugurishwa mu Burayi

Umwanditsi w’umwongereza Nicholas Gordon mu gitabo yise’’ Murderers in the mist’’ aho muri iki gitabo agaragaza ibimenyetso byose bigaragaza ko Zigiranyirazo ariwe wishe Dian Fossey bapfuye ko yitambitse ubucuruzi bw’ingagi yajyana mu Burayi.

Umunsi umwe abakozi bakoraga ku kibuga cy’indege I Kanombe mu myaka ya za 80 ntibazibagirwa uburyo ibyana by’ingagi bisaga 50 byasanzwe mu bikarito biri gusakuza kuko indege yari kubijyana yatinze hanyuma imiti yo kubisinziriza igashira ; ibi byose n’ubwo byabaga bitemewe Zigiranyirazo yavunaga umuheha akiyongera undi.

Zigiranyirazo yari umwe mu bari bagize Politiki y’Akazu yabarizwagamo umuryango mugari n’inshuti za hafi za Perezida Habyarimana bari ku ruhembe rw’imbere muri Politiki y’ivangura n’amacakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyakora, icyamuhaye ububasha bukabije ni uko yari muramu wa Perezida Habyarimana, akaba n’umwe mu bagize itsinda rizwi nka Akazu

Akazu, ryari itsinda ry’abantu bake bose b’inkoramutima za Habyarimana n’umugore we. Mu yandi magambo yoroshye kumva, Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be na Agatha Kanziga. Ni ko kagenzuraga igihugu haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n’izindi nzego zikomeye.

Ibikorwa byako, byiganjemo ibyoretse igihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihumira ku mirari ubwo kagiraga n’uruhare rweruye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Protais Zigiranyirazo yari asanzwe afitiye urwango Abatutsi, ariko ku wa 01 Ukwakira 1990 ubwo yamenyaga ko ingabo za RPA zatangiye urugamba rwo kubobohora igihugu, ibintu byahinduye isura ndetse birushaho kujya irudubi.

Yaba Protais Zigiranyirazo, Kanziga ndetse na Perezida Habyarimana ku bufatanye n’abandi bari bagize Akazu, bakajije umurego mu bikorwa byo gutegura umugambi wabo wa Jenoside.

Protais Zigiranyirazo na Kanziga bafataga Abatutsi nk’abantu baciriritse kandi b’abanyamahanga ku buryo batigeze bashyigikira imishyikirano ndetse n’amasezerano y’amahoro y’Arusha ibintu byazanye agatotsi mu mubano wa Kanziga n’umugabo we Habyarimana wabaga ushaka gufata impu zombi.Protais Zigiranyirazo azwiho kuba yaragize uruhare mu nama zateguraga ikorwa rya Jenoside ndetse akanatera inkunga imishinga y’Interahamwe yo gutegura no kugerageza uko jenoside izakorwa.

Igihe ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora igihugu, Protais Zigiranyirazo, Habyarimana n’ingabo ze nabo batangiye kwica Abatutsi ku bwinshi.

Hari ijoro rimwe ryo muri Mutarama, 1991 ahagana saa munani z’ijoro habaye inama rukokoma yahuje Protais Zigiranyirazo Agatha kanziga , Perezida Habyarimana hamwe n’abandi bantu mu bari bagize Akazu barimo Joseph Nzirorera hamwe na Charles Nzabagerageza ndetse na Perefe wa Gisenyi, Come Bizimungu na Colonel Elie Sagatwa wari umunyamabanga wihariye wa Perezida.

Iyi nama yasize hemejwe icyo bise ‘Umuganda’, aho hari abasivili b’abahutu bigishijwe imbunda mu ibanga bagasabwa gutanga umuganda wo kwica Abatutsi ndetse banababwira ko n’inkotanyi yose bahura nayo bayica kuko ngo gutema urumogi biba bidahagije iyo utaranduye umuzi warwo.

Zigiranyirazo yari umwe mu bantu bakomeye muri Guverinoma yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, impapuro zo kumuta muri yombi zikaba zaragaragazaga ko yayoboye igitero cyagabwe ku Batutsi bashakaga ubuhungiro nyuma y’iminsi mike Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye.

Nubwo urukiko rwaje kumugira umwere biturutse ku kagambane k’uwayoboraga urukiko rwa TPIR ariwe Theodor Meron. Amakuru y’abarokotse ibitero byategurwaga na Zigiranyirazo bavuga ko icyo gitero yagabye cyahitanye abasaga 1000 ndetse na nyuma y’aho kigaruka guhorahoza abandi bari barokotse.

Zigiranyirazo kandi yashinjwaga kuba mu itsinda ry’abicanyi ryiswe ‘Zero Network’ ryategekaga abaturage gushyiraho za bariyeri mu bukangurambaga bwo kwica Abatutsi benshi, ndetse bakanishyura abandi bacukuraga imva rusange bajugunywagamo hanze y’urugo rwe.

Zigiranyirazo yahunze Igihugu ubwo mu 1994 kugeza muri Nyakanga 2001 ubwo yatabwaga muri yombi ari mu Bubiligi

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangajwe n’umuhungu we, Antoine Mukiza Zigiranyirazo tariki 4 Kanama 2025.yapfiriye i Niamey muri Niger ku wa 3 Kanama 2025. Abanyarwanda ntabwo bazibagirwa ibikorwa by’ubunyamanswa bwateguwe kandi bishyirwa mu bikorwa na Protais Zigiranyirazo afatanije n’akazu.

2025-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Uganda: Ubuzima bw’Umunyarwanda Rutayisire ufungiye muri Gereza ya Luzira buri mu marembera

Ubwanditsi 13 Sep 2019
Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Urubanza rwa Kizito Mihigo mu bujurire rwahawe itariki

Ubwanditsi 18 Apr 2018
Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Umurambo wa Savimbi washyinguwe nyuma y’imyaka 17 yishwe

Ubwanditsi 03 Jun 2019
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba mu mazu

Ubwanditsi 25 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf
INKURU NYAMUKURU

Perezida Alassane Ouattara yageze i Kigali yitabiriye umuhango uzahemberwamo Ellen Johnson Sirleaf

Ubwanditsi 26 Apr 2018
Musanze:  Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye  amahugurwa y’ubuyobozi
Mu Mahanga

Musanze: Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye batangiye amahugurwa y’ubuyobozi

Ubwanditsi 19 Jan 2016
RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza
Mu Mahanga

RIB yasimbuye CID izaba ikora nka FBI yitezweho kunoza iperereza

Ubwanditsi 15 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru