• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubwanditsi 22 Apr 2021 INKURU NYAMUKURU, Uncategorized

Nkuko tubikesha ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu cy’Ubufaransa, umukobwa wa Felesiyani Kabuga, umwicanyi ruharwa wateye inkunga umugambi wa Jenoside, ariwe Felicite Mukademali wari umaze imyaka isaga 27 muri icyo gihugu yabwiwe ko ubusabe bwe bwo kuba umwenegihugu wicyo gihugu butemewe.

Ise umubyara Kabuga Felesiyani w’imyaka 87, niwe wateye inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yarafashwe muri Gicurasi umwaka ushize, afatirwa mu Bufaransa aho yabaga ku mazina y’amahimbano. Ubu ari I Lahe mu Buholandi aho ari gucirwa urubanza.
Mukademali ni umugore wa ruharwa Augustin Ngirabatware, wahoze ari Minisitiri w’igenamigambi muri Leta y’Abicanyi.

Yafatiwe I Frankfurt mu Budage tariki ya 17 Nzeli 2007 aho yafatanwe bimwe mu bimenyetso byatumye Sebukwe Kabuga afatwa; aha twavuga nka Flash Disk yariho amakuru y’uburwayi bwa Kabuga naho yivuriza. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 35 n’urukiko Mpanabyaha rw’Arusha tariki ya 20 Ukuboza 2012 mu bujurire ahabwa 30 tariki ya 18 Ukuboza 2014.

Umupadiri w’umwicanyi Wenceslas Munyeshyaka nawe aba muri iki gihugu yidegembya aho asoma Misa. Undi ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside mu cyahoze ari Gikongoro cyane cyane nka Murambi, Cyanika, Kibeho, Karama n’ahandi.
Kuva yagera mu Bufaransa, Munyeshyaka yakomeje akazi ke k’Ubupadiri kandi inzego z’Ubufaransa zizi ibyaha akurikiranweho ndetse akaba we ubwe yaragendana imbunda umunsi ku munsi.

Munyeshyaka yicishije Abatutsi basaga 200, aregwa ibyaha bya Jenoside harimo nicyo gufata ku ngufu. Mu mwakwa wa 2006, habaye urubanza rwa Munyeshyaka adahari akatirwa gufungwa burundu.

Abandi baregwa Jenoside babarizwa muri icyo gihugu harimo Col Laurent Serubuga, Agathe Kanziga, Innocent Musabyimana, Claude Muhayimana, Hyacinthe Rafiki Nsengiyumba, Dr Charles Twagira, Dr Sosthene Munyemana, Innocent Bagabo n’abandi. Mu minsi yashize, Col Aloys Ntiwiragaba wihishahishaga ubutabera nawe yavumbuwe n’umunyamakuru Theo Englebert akaba ariwe washinze RDR yaje kuvamo ALiR na FDLR.

Niba koko Ubufaransa bushaka bushaka kubana neza n’u Rwanda bwagombye kubanza gushyikiriza ubutabera abahekuye u Rwanda yaba kubohereza cyangwa se bo ubwabo bakabacira imanza.

Ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera

2021-04-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Amerika yirukanye umudiplomate wa Ambasade ya Uganda

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Muri  FLN ya Sankara, inzara iravuza ubuhuha, hakiyongeraho no gusambanya abana babakobwa kugahato

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Padiri Mutarambirwa Athanase na Sheikh MVUYEKURE Swaib wahoze ayobora Abayisiramu mu Ntara y’Uburengerazuba, ni bamwe mu banyamadini bakorana na INGABIRE Victoire mu gukusanya amafaranga yo kohereza FDLR

Ubwanditsi 26 Oct 2021
Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Amafoto – APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2023/2024 habura imikino 3 ngo irangire, kiba icya 5 itwaye yikurikiranya

Ubwanditsi 20 Apr 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’
Mu Rwanda

RDB yaburiye abantu kwitondera gukorana n’ikigo cyitwa ‘World Ventures’

Ubwanditsi 12 Sep 2018
Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu
Mu Rwanda

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Ubwanditsi 24 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru