• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Museveni akomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda

Ubwanditsi 22 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu kindi gikorwa cyo kubangamira itegeko mpuzamahanga, inzego z’ubutegetsi bwa Uganda bongeye kujugunya abandi Banyarwanda batandatu ku mupaka wa Gatuna, nyuma yo kubafunga igihe cy’amezi atandatu.

Tuyisingize Laurien  w’imyaka 19, Ukwizagira Jean Claude, w’imyaka 21, Ntabuzuye Jean Bosco. W’imyaka  25, Ndicunguye Patience, w’imyaka 21, Ntizimira James w’imyaka 42, na  UwayezuFesto ufite imyaka  24, nibo Banyarwanda baherutse kujugunywa ku mupaka. Ibi bikaba byarabaye ku mugoroba woku wakane muri iki Cyumweru gishize, ahagana mu masaha mbiri n’iminota miringwine n’itanu. Abaje bakaba bakomoka muTurere tunyuranye tw’uRwanda.

Inzego z’umutekano za Uganda zagiye zibashimuta mu buryo bunyuranye, buri muntu ku giti cye, ibi bikaba byarabereye mu majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Uganda, nuko babatwara muri za sitasiyo za polisi. Bakaba barahise babajyana muri gereza ya Ndorwa, muri Kabale, aho baje gufungirwa nta gikorwa na kimwe ku birebana n’amategeko ku mpamvu z’ifungwa ryabo. Buri umwe muri aba Banyarwanda bamuregaga ko ngo yinjiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, nubwo bo bavuga ko baribaragiye yo mu buryo bukurikije amategeko.

Kugeza ubu, kuva ingoma ya Museveni yiyemeza gutoteza uRwanda, Abanyarwanda benshi baratesetse kubera izo ngaruka, mbere na mbere, nkuko abanyamategeko babibona, ngo ikibazo kijyanye n’iyinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko nticyakabaye cyigaragara na mba ku baturage b’Umuryango w’isoko rya  Afurika y’Iburasirazuba. Kuba umuntu yagaragaza ko ari umuturage wa kimwe mu bihugu bigize isoko rusange, bityo akaba yakwinjira nta nkomyi mu gihugu k’ikinyamuryango w’isoko rusange, hakurikiijwe amategeko yashyizeho isoko rusange ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kandi yanashyizweho umukono n’ibihugu byose bigize Umuryango muri 2010 na Uganda irimo. “Ni ibintu bitumvikana, ukuntu ingoma ya Museveni ikomeje kwica amategeko mpuzamahanga, cyane cyane ku birebana n’ingendo zikorwa n’Abanyarwanda bajya Uganda,” nkuko bibonwa n’umunyamategeko uba mu Rwanda utarashatse ko amazina ye agaragazwa. Ubu hari Abanyarwanda basaga igihugmbi bahangayikiye mu magereza atandukanye, bagiye bafungwa ku mpamvu z’impimbano nko “kwinjira mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.”

Aba Banyarwanda bajugunywe ku mu paka, bamaze amezi atandatu bakorerwa iyicarubozo, harimo no gukubitwa cyane, kugaburirwa nabi cyane. Amakuba kuri buri umwe muri aba, yatangiraga mu gihe babaga barimo gukora imirimo yabo ya buri munsi. Ifatwa ryabo ryarabatunguye, nta bisobanuro habe namba.

Baje kumenya ko kuba Umunyarwanda muri kiriya gihugu bihagije kugirango uhure n’uruvagusenya, mu magereza aho babakoreshaga nk’indogobe. Iyo umwe muri izo nzirakarengane yabazaga impamvu bafashwe mu buryo bwakoranywe ubugome, kandi nta cyaha bakoze, yakubitwaga urushyi cyangwa se agakubitwa umugeri ndetse no gutukwa ku babyeyi.

Ntizimira James, nubwo abari babashimuse bitwaraga bunyamazwa, yanze guceceka, ari nako ababaza ikimenyetso cy’ifatwa rye. Bityo akaba ari nta kimenyetso na kimwe yigeze ahabwa. Nyuma, nkuko buri umwe muri izi nzirakarengane abivuga, baje kumva ko ubuzima bwabo buri mu kaga. Bari barumvise andi makuru yavugaga ku ishimutwa ry’Abanyarwanda bandi bari barashimuswe mu buryo bumwe bumwe nkubwo.

Bityo bakaba bari basanzwe bazi inkuru z’iyicarubozo mu magereza y’ubuvumo ya CMI muri Uganda n’izindi gereza zidakurikije amategeko bafungiramo abanyarwanda ndetse bamwe bakahisiga ubuzima. Ubwo bari muri gereza ya Ndorwa, aho baje kwicirwa cyangwa se no kubakorera iyicarubozo ndengakamere, nkuko bivugwa na  Ntabuzuye Jean Bosco.

Tuyisingize Laurien, ari muto muri izo nzirakarengane yabasabaga kumubabarira akarekurwa kuko ntacyo yari azi mu ibyarimo gukorwa. Akaba avuga ko yibazaga ukuntu agiye kwicwa n’aba bagabo batagira impuhwe bajyaga bamushinyagurira ariko banamubabaza. Aho muri Ndorwa bakaba baraje gusangayo abandi Banyarwanda benshi muri bo, hakaba hari abari bamaze mo igihe gisaga imyaka 2.

“Ni ahantu habi cyane, abanyamahirwe bonyine nibo bashobora kuvayo bagifite amagara mazima,”nkuko Tuyisingize abivuga. Akaba kandi yararongeyeho ko iyo Umunyarwanda akomeretse batajya bamuha ubufasha mu rwego rwo kumuvura.

Kuva ubutegetsi bwa Kampala bwafata icyemezo cyo gufatanya na RNC ya Kayumba Nyamwasa kubera umugambi wo guhungabanya uRwanda, inzego za Uganda z’umutekano zagiye zikorana na n’abasangirangendo ba RNC baba muri Uganda, ku bijyanye n’iyinjiza ry’abarwanyi ba RNC, nk’umugambi nyamukuru nyamara waje no gupfuba aho bahuriye n’uruva gusenya muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, mu Minembwe aho bari barashinze ibirindiro none ubu bakaba barimo gutorongera za Tanzania bahunga umuriro. Iri fungwa n’iyicarubozo-ni umuvumo imana itishima guteteza bene aka kageni ikiremwa cyayo.

Aba bazizwa kutemera RNC,  kugeza ubwo umuntu yemereye kuba umunyamuryango wayo, mu rwego rwo gukiza ubuzima bwe,  ubu bukaba ari bumwe mu buryo bajyaga bifashisha. Ibi ni ibivugwa n’inzirakarengane nyinshi zabashije kurokoka ya magereza ameze nk’ubuvumo y’urwego rushinzwe iperereza mu gisirikare cya Uganda Uganda Chieftaincy of Military Intelligence (CMI).

Ubwo buryo bukaba bwarakoze, kuko Abanyarwanda benshi bagiriwe nabi bagezwa muri Congo mungabo za Kayumba, bene ubu buryo nubwo hafi ya bose banze kwinjira muri ago gatsiko ka RNC k’akagambanyi bakicwa.

N’abandi Banyarwanda batuye muri Uganda bakaba baragiye bagerwaho n’ingaruka kubera wenda ko CMI na RNC bakeka ko bashobora kuba bafite amafaranga, bityo bakabibasira, mu rwego rwo kugirango babakureho amafaranga cyangwa n’indi mutungo. Ababa banze, barafungwa cyangwa bagashimutwa ndetse no kubahimbira ibyaha birimo ubutasi, cyangwa kuba barimuri Uganda ku buryo budakuriije amategeko, cyangwa no gutunga intwaro mu buryo budakurikije amategeko.

“Niyo mpamvu wumva umubare w’Abanyarwanda munini ufungiye mu magereza ya Uganda, ariko ntiwumve babaciriye imanza,” nkuko byatangajwe n’umunyamategko umwe ubwo twandikaga iyi nkuru. “Ababa babafunze baba bazi neza ko ari abere.”Leta y’u Rwanda ikomeje kugira inama abafite utuntu tubajyana muri Uganda kuba batureka kubera ko umutekano wabo bashobora ku wushyira mu kaga.

2019-07-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye

RUSHYASHYA 05 Oct 2026
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Ubwanditsi 08 Oct 2024
Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Tshisekedi ntazavuge ko atagiriwe inama.Dore Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, asubiye i Kinshasa kumukura ku izima.

Ubwanditsi 24 Mar 2024
Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Mbabazwa N’abatibuka Aho Bavuye Nka Sankara, Muzima Na Miheto- Uwacitse ku icumu

Ubwanditsi 01 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 05 Feb 2020
Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere
Amakuru

Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere

Ubwanditsi 09 May 2025
Perezida Kagame  yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika
Mu Rwanda

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri Demokarasi muri Afrika

Ubwanditsi 28 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru