• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kabuga yagakwiye gusogongera ku cyanga cy’Ubutabera bw’ u Rwanda nk’abandi nkawe   |   16 Nov 2025

  • Byahuriranye? Rayon Sports yatandukanye n’umutoza Afahmia Lofti, Paul Muvunyi atumiza inama y’intekorusange   |   15 Nov 2025

  • FDLR yohereje abarwanyi bayo i Kinshasa kujya kwiga ikoreshwa rya drone bisabwe na Leta ya Congo   |   13 Nov 2025

  • Rayon Sports yatandukanye n’umutoza wayo Afahmia Lotfi wari umaze ukwezi ahagaritswe   |   13 Nov 2025

  • Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bahamagawe mu mwiherero w’iminsi ine uzahuza abakinnyi bakina muri Shampiyona y’u Rwanda   |   11 Nov 2025

  • Amaherezo ashaririye ya bamwe mubasize bahekuye u Rwanda   |   11 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

Editorial 27 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yokejwe igitutu n’abakoresha Twitter nyuma y’inkuru yatangaje igaragaza itsinda ry’abapolisi bo muri Ghana bahamagajwe kubera ibirego bakekwaho byo gusambanya impunzi, ariko igakoresha ifoto iriho abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

Ejo ku Cyumweru nibwo ubuyobozi bushinzwe ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bwategetse itsinda ry’abapolisi bo muri Ghana 46 bari muri ubwo butumwa gusubira mu murwa mukuru Juba, rivuye mu gace ka Wau gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Juba.

Itangazo rya UNMISS, ryavugaga ko hari amakuru y’uko bamwe mu bagize itsinda ry’abapolisi bishoye mu busambanyi, ibi bikaba bihabanye n’amahame ya Loni na UNMISS abuza imibonano mpuzabitsina n’abantu b’inzirakarengane harimo n’abo ushinzwe kwitaho.

Kuri uyu wa Mbere ubwo ishami rya RFI muri Afurika ryandikaga iyi nkuru, ryakoresheje ifoto iriho abasirikare babiri ba RDF bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Abakoresha Twitter barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, banenze ubunyamwuga bw’iki gitangazamakuru ndetse banerekana ko atari ubwa mbere amakosa nk’aya abaho.

Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yagize ati “Vuga @RFI, abirabura barasa bose, nibyo? Ibi ni nk’ubwa gatatu mukoresha amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bikorwa by’ubusambanyi byakozwe n’abandi basirikare.”

Uwitwa Jules Rutalihire yagize ati “Gukoresha abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu nkuru ishinja abanya-Ghana, iri tangazamakuru baryita ngo iki? Ni ukutagira amahame ngengamyitwarire…ni iki? Itangazamakuru ry’u Bufaransa mwateye imbere mukareka politiki, muritesha agaciro ubwanyu.”

Si ubwa mbere igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyokejwe igitutu kubera ibintu nk’ibi. Umwaka ushize France 24, yamaganiwe kure nyuma y’inkuru yatangaje igaragaza abasirikare b’Abafaransa bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gufata abana ku ngufu muri Centrafrique ubwo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, ariko kigakoresha ifoto iriho umupolisi w’u Rwanda.


2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Ubukungu bwa Uganda bukomeje kujya mu kangaratete kubera kutumvikana n’abaturanyi

Editorial 27 Dec 2019
Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Umuryango wa Museveni uravugwa mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Editorial 04 Aug 2019
Perezida Kagame yihakanye umukandida wa MDC uvuga ko yagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda

Perezida Kagame yihakanye umukandida wa MDC uvuga ko yagize uruhare mu kongera kubaka u Rwanda

Editorial 30 May 2018
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda n’iya Ecosse byiyemeje ubufatanye mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 07 Feb 2017
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.
Amakuru

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Editorial 17 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru