• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Perezida Kagame yavuze kuri Guverinoma ya Mbere yarimo abifuzaga iterambere n’abatararikozwaga nka Twagiramungu

Ubwanditsi 18 Feb 2020 POLITIKI

Perezida Kagame yasangije abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo n’iza leta uko abagize Guverinoma mu minsi yatambutse bitwaraga mu guhangana n’ibibazo bigatuma buzuza inshingano zabo byihuse kandi neza.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 16 Gashyantare 2020, ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu uri kubera mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro.

Umukuru w’Igihugu yifashishije ingero z’amakosa abaminisitiri batatu [Dr Gashumba Diane wari Minisitiri w’Ubuzima; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Evode Uwizeyimana n’uwo muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac] baherutse kwegura bakoze, agaragaza ko ari amakosa yisubiyemo inshuro nyinshi.

Perezida Kagame yavuze ko bidakwiye ko abayobozi bahora babwirwa ibyo bagomba gukora ariko ntibitange umusaruro.

Yakomeje ati “Mpereye muri Guverinoma, hari igihe cyabanje cyarimo ba Kaberuka (Donald) na ba Iyamuremye n’abandi ba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga (Dr Faustin Nteziryayo). Muri icyo gihe muri Guverinoma ya mbere yabanje, y’imyaka nk’itanu, irindwi, harimo abantu bumva, akamenya uburemere bw’ikintu. Ba Kaberuka bariya niko bari bameze, ntabwo bajyaga bantera ikibazo. Nanjye nari muto muri Guverinoma, ndi Visi Perezida, ndi Minisitiri w’Umutekano ariko narabarutaga kubera inshingano z’indi nari mfite.’’

Donald Kaberuka yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, umwanya yavuyeho ku wa 20 Kanama 2005 ubwo Perezida Kagame yavugururaga Guverinoma. Uyu mugabo usanzwe ari impuguke mu by’ubukungu yari amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (Afdb).

Muri iyo Guverinoma harimo kandi Dr Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 4 Ukuboza 2019, asimbuye Prof Sam Rugege wari umaze imyaka umunani aruyobora.

Uyu mugabo umaze imyaka isaga 30 akora mu by’amategeko yabaye Minisitiri w’Ubutabera guhera mu 1996 kugeza mu 1999.

Hari kandi Dr. Iyamuremye Augustin wo mu Ishyaka PSD wabaye Minisitiri Minisitiri w’Ubuhinzi, Ubworozi n’amashyamba muri Guverinoma ya mbere y’Ubumwe.

Yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva mu 1999 kugeza muri 2000. Yanabaye kandi Minisitiri w’Itangazamakuru. Ni we wayoboye Komisiyo yashinzwe kwiga ku ngingo z’Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015.

Perezida Kagame avuga ko iyo Guverinoma yarimo abantu babwirwa bakumva kandi bagashyira mu bikorwa.

Ati “Waganiraga na we ako kanya agafata akamaro k’ikintu muvuganye, uburemere bwacyo, ibindi by’amakosa byabaga ku ruhande.’’

Twagiramungu mu batarifurizaga u Rwanda iterambere

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nubwo hari abayobozi babonaga neza icyerekezo cy’igihugu, hari n’abatarabikozwaga.

Ati “Abandi basaga n’abavuga ngo ni ikimasa cyangwa se inzovu iri kugenda isambaguza buri kimwe nta cyerekezo ariko bakabyita politiki.’’

Muri bo harimo Twagiramungu wabaye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma ya mbere yagiyeho nyuma ya Jenoside. Twagiramungu w’Ishyaka MDR ni umwe mu banyepolitiki bari barahanganye n’ingoma ya Habyarimana, bashyigikiye imigambi y’ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Uyu mugabo uvuka mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, yeguye ku wa 28 Kanama 1995, ahita afata iy’ubuhungir. Agaragara mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda ndetse yifatanyije n’Ihuriro P5 ry’amashyaka aba hanze y’u Rwanda arurwanya.

Twagiramungu yiyamamarije kuyobora u Rwanda mu 2003 ariko ntiyahirwa n’urwo rugendo.

Perezida Kagame avuga kuri uyu mugabo yagize ati “Ba Twagiramungu, harya n’ubu ngo aracyarwana no kuba Perezida? imyaka nawe iramujyanye usibye ko bimugoye n’ubundi atazabigeraho. Ari aho akavuga ko igihugu ari icyabo abandi twese, bamwe bari badusubije mu buhunzi, ni nk’aho abo ba Twagiramungu n’abandi nkabo twabanaga muri Guverinoma twebwe ari nk’impuhwe batugiriye, ni nk’aho kuba twaragarutse mu gihugu twicaye aho twagakwiye kubashimira.”

“Uko ni ukuri, ibyo kujya mu iterambere, impinduka z’igihugu cyacu, kongera kugishyira hamwe, reka reka. Ibyo ntabwo ari ibyabo, ibyo bari barashyizeho abo kubikora. Ibyo byari iby’abagiraneza. Abaholandi, Ababiligi, Abafaransa, Abadage, Abanyamerika.’’

Yatanze urugero rw’impaka zavutse zishingiye ku buryo igihugu gikoresha inkunga z’amahanga, aho bamwe babyumvaga abandi ntibabikozwe.

Ati “Nibuka tujya impaka, buriya igihugu cyacu cyatunzwe na PAM ku byo kurya igihe kirekire, ndetse aho tuvugiye ngo dushake uko dutangira kwisuganya, ndibuka hari Minisitiri w’umudamu, ntabwo ndibumuvuge ndamupfa agasoni, atumerera nabi. Yaravugaga ati PAM murayivana mu Rwanda gute? Ntabwo njya mbyibagirwa.’’

Yavuze ko hari abaminisitiri bari bafite imyumvire y’uko u Rwanda rwatera imbere rwibeshejeho n’abandi bumvaga ko bakomeza gutungwa n’inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kumenya gutandukanya ibireba inyungu z’igihugu n’ibyo bakwiriye kugikorera kuko bitabaye ibyo haba hakirimo ikibazo.

Mu butumwa yageneye abakiri bato yabasabye kwirinda imico mibi irimo ruswa kuko igira inyungu zitaramba.

2020-02-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

Mbere y’uko wica u Rwanda ruzakwica, Abagome Musubize amerwe mu Isaho kandi Ubutumwa bugere kuri benebwo

RUSHYASHYA 07 Apr 2026
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya

Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya

RUSHYASHYA 07 Jul 2026
Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Icyizere cy’uko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda, nticyivuze ko abayigizemo uruhare cyangwa ababashyigikiye, baretse umugambi wo kurimbura u Rwanda

Ubwanditsi 07 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu
ITOHOZA

RDC: Lt Col. Mabiala yakatiwe igifungo cya burundu azira ibyaha byibasiye inyokomuntu

Ubwanditsi 02 Dec 2018
Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa
Amakuru

Minisiteri ya Siporo yagaragaje amabwiriza mashya yemerera shampiyona y’u Rwanda gusubukurwa

Ubwanditsi 08 Jan 2022
Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana
Mu Rwanda

Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna agerageza gutoroka nyuma yo gukatirwa azira gusambanya umwana

Ubwanditsi 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru