• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»POLITIKI»Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Museveni yatsinze amatora Mbabazi atsindwa cyane

Ubwanditsi 25 Feb 2016 POLITIKI

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu nay’abadepite muri Uganda byamenyekanye uyu munsi aho Perezida usanzweho yatsinze n’amajwi 60.75 %.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni watsinze n’ayo majwi asaga 60 % yakurikiwe na Kizza Besigye wabonye amajwi angana na 35.37 % n’ undi mukandida wabonaga afite imbaraga muri kampanye, Amama Mbabazi, atsindwa cyane kuko yabonye amajwi angana 1.43 % gusa !

Abiyamamarizaga umwanya w’umukuru w’igihugu bari umunani, harimo umugore umwe. Uretse Museveni, Besigye na Mbabazi ntawundi muri abo bakandida bandi wabonye amajwi agera kuri 1%.

Muri rusange amatora yagenze neza uretse gusa yuko mu kwiyamamaza hari aho polisi yahanganaga n’abayoboke b’ishyaka FDC ndetse n’umuyobozi waryo, Kizza Besigye agatabwa muri yombi nk’uko n’ubu amajwi yatangajwe afungiwe iwe murugo.

Ibi ariko ntabwo byagize icyo bibangamiraho amatora nk’uko byemezwa na benshi mu ndorerezi z’amatora zibarirwa ku 5000.

Ku myanya y’abadepite amashyaka yose yagiye agabagabana aho abaminisitiri ba NRM bagera kuri 20 batakaje imyanya yabo y’ubudepite. Muri Uganda ntabwo ushobora kuba minisitiri utari umudepite.

-77.png

Perezida Yoweli Museveni na Amama Mbabazi

-2196.jpg

Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986, nyuma y’iyi manda atorewe y’imyaka itanu azaba abumazeho imyaka 35, akaba azaba agiye mu mubare w’abakuru b’ibihugu bamaze igihe kirekire ku butegetsi.

-2195.jpg

Kizza Besigye amajwi yatangajwe afungiwe iwe murugo.

Muri 2006 muri icyo gihugu cya Uganda bakuyeho ibya manda ntarengwa umukuru w’igihugu agomba kumara ku butegetsi ariko hari ingingo ivuga yuko Perezida wa Uganda adashobora kuba arengeje imyaka 75 y’amavuko kandi Museveni yarangije gutangaza yuko azubahiriza iyo ngingo ntazongere kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Amama Mbabazi yigeze kuba umunyamabanga mukuru w’iryo shyaka rya Museveni riri ku butefetsi, NRM, aza no kuba Minisitiri w’intebe muri leta ya Museveni. Besigye we yari Umuganga wa Museveni NRM ikiri mu ishyamba.

Kayumba Casmiry

2016-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ibikorwa bya M23 byo gukaza umutekano w’abaturage muri Goma bikomeje kwambika ubusa MONUSCO

Ubwanditsi 07 Mar 2025
Leta y’Amerika  yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Leta y’Amerika yababajwe n’uko Perezida Kagame agiye kuzongera kwiyamamaza

Ubwanditsi 04 Jan 2016
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

RUSHYASHYA 21 Oct 2025
U Bufaransa bwashyizeho ubuhagarariye muri EAC

U Bufaransa bwashyizeho ubuhagarariye muri EAC

Ubwanditsi 05 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017
Mu Mahanga

Urubanza rwa Ntaganzwa wari Burugumesitiri muri Jenoside rwimuriwe muri Werurwe 2017

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose
POLITIKI

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018
Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda irasaba Itorero ry’Abadivantisiti ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 10 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru