• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yeguye nyuma yo gutsindwa muri kamarampaka

Ubwanditsi 24 Jun 2016 POLITIKI

Nyuma yo gutsindwa mu matora ya kamarampaka yo kuva cyangwa kuguma mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron, yeguye, kuri uyu wa gatanu.

David Cameron yari ashyigikiye ko Ubwami bw’u Bwongereza (EU) buguma muri EU ariko we n’uruhande rwe bagize amajwi 48%, urundi ruhande rwashakaga ko UK ivamo rugira 52%. UK ni cyo gihugu cya mbere cyanzuye kuva muri EU.

Kwegura kwa Cameron ntibitunguranye. Abongereza benshi bari bagaragaje ko agomba guhita avaho mu gihe uruhande ashyigikiye rwaramuka rutsinzwe amatora, mu ikusanyamakuru ryakozwe mbere.

Nubwo UK yatoye kuva muri EU, gutora ni ikintu kimwe, kuvamo ni ikindi. Kuvamo bizabanzirizwa n’inzira ndende izatwara igihe cy’imyaka ibiri, nk’uko biteganywa n’amasezerano ya ‘Lisbon Treaty.’

Nubwo Cameron yatangaje ubwegure bwe ariko, ntabwo ahita ava mu biro. Yavuze ko azahagarika imirimo ye yo kuba Minisitiri w’Intebe, bitarenze Ukwakira 2016.

David Cameron, uyu mwanya awumazeho imyaka 6, akaba yari isnhuti y’u Rwanda.

-3059.jpg

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron

2016-06-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu busho bafungiyemo

Ubwanditsi 16 Sep 2019
Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ukuboko k’ubutabera ntikuzabaha amahwemo. I Buruseli mu Bubiligi hatangiye urubanza rw’abajenosideri Twahirwa na Basabose

Ubwanditsi 05 Oct 2023
Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Inama y’Abaminisitiri yemeje Gen Patrick Nyamvumba nk’Uhagarariye u Rwanda muri Tanzania naho Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika

Ubwanditsi 28 Feb 2024
” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

” Ikizere mwangiriye ntikizaraza amasinde”-Georges Weah

Ubwanditsi 23 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona
Mu Mahanga

Police FC itsinze Bugesera ku munsi wa kabiri wa shampiyona

Ubwanditsi 23 Oct 2016
Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri
Amakuru

Umutekano mu Burundi, Perezida Ndayishimiye yagiye gupfundikira iby’abandi ibye bita imitemeri

Ubwanditsi 26 Feb 2024
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol
IMIKINO

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Ubwanditsi 05 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru