• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018

Ubwanditsi 28 Apr 2018 POLITIKI

Ku wa Gatanu, tariki ya 27 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 11 Mata 2018.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje ubutaka bwegurirwa Minisiteri y’Ingabo.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’igihe giciriritse (Budget Framework Paper) hamwe n’imibare y’ikigereranyo cy’Ingengo y’Imari ya 2018/2019 – 2020/2021.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje raporo ya 5 n’iya 6 ku byo u Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye uburenganzira bw’umwana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Impano yashyiriweho umukono i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 18 Mata 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), nk’urwego ruyobora Ikigega gihuriweho n’Abaterankunga bagamije kuzamura urwego rw’imirire n’uburyo bw’iterankunga ku isi, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri n’eshatu z’Amadolari y’Abanyamerika (23.000.000 USD) yo gushyigikira umushinga wo gufasha abatishoboye.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rishyiraho imishahara igenerwa abashakashatsi bo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Serivisi z’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena inshingano, imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI);

d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, ibisabwa ku myanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB);

f) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rureberera Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda (INMR);

g) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAKYIRE Godfrey wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi n’Imari mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

h) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana TAYARI KANYAMANZA Jean Claude wari Umuyobozi w’Ishami “Sales and Markerting” mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

i) Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera nta mpaka Madamu ATUKUNDA Linda Grace wari Contract Drafting Analyst/ Senior State Attorney muri Minisiteri y’Ubutabera.

7. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

1. Muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR): Abagize Inama y’Ubutegetsi

- Bwana RWANGOMBWA John, Perezida;

- Madamu NSANZABAGANWA Monique, Visi Perezida;

- Bwana RUGWABIZA Leonard;

- Madamu HABIYAKARE Chantal;

- Bwana MURENZI Ivan;

- Madamu MURANGWA Hadidja;

- Madamu KEZA Faith;

- Dr. MUSAFIRI Ildephonse.

2. Muri Minisiteri y’Ubutabera

Madamu MUKESHIMANA Béata: Umunyamabanga Uhoraho.

3. Mu mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB)

a) Dr. KARANGWA Patrick: Umuyobozi Mukuru (Director General);

b) Dr. UWITUZE Solange: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubworozi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi (Deputy Director General in charge of animal resources research and technology transfer);

c) Dr. BUCAGU Charles: Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ubushakashatsi mu by’ubuhinzi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi (Deputy Director General in charge of agriculture research and technology transfer);

d) Madamu MUSHIMIYIMANA Pauline: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager).

4. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA)

a) Bwana Harelimana Jean Bosco: Umuyobozi Mukuru (Director General);

b) Madamu MUGWANEZA Pacifique: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubugenzuzi bw’amakoperative (Cooperatives Inspection Division Manager).

5. Muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN)

a) Bwana RUGWABIZA MINEGA Leonard: Economic Advisor;

b) Madamu RWAKUNDA UMULISA Amina: Chief Economist;

c) Bwana KALISA Thierry: Senior Economist;

d) Bwana MUNYANEZA Evode: Deputy Accountant General;

e) Bwana NDAYISENGA Jean Bosco: National Programs & Projects Monitoring Division Manager.

6. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB)

Bwana NDIKUMANA André: Chief Finance Officer.

7. Muri Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC)

a) Madamu BURAYOBERA UMUZAYIRE Bibiane: Visi Perezida (Vice Chairperson);

b) Madamu KAYUMBA KANJERU Rose: Legislative Drafting Analyst.

8. Mu Kigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda (REB)

a) Bwana NKURIKIYINKA Janvier: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imirimo Rusange (Corporate Services Division Manager);

b) Madamu MURUNGI Joan: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Integanyanyigisho n’Imfashanyigisho (Head of Curriculum, Teaching and Learning Resources Department);

c) Dr. SEBAGANWA Alphonse: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ibizamini n’Isuzumabumenyi (Head of Department of Examinations, Selection and Assessment).

9. Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR)

Madamu UWAMAHORO Jocelyne: Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

8. Mu bindi :

a) Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 21 Kanama 2018, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika ku ruhare rw’Urubyiruko mu bikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi. Iyo nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko mu bikorwa by’Ubuhinzi n’Ubworozi: Umusingi ukomeye mu guca burundu inzara n’ubukene muri Afurika, binyuze mu kwitabira ikoranabuhanga no guhanga imirimo mishya.”

b) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 3 kugeza ku ya 4 Gicurasi 2018 u Rwanda ruzakira Inama ya 23 y’Inteko y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga wa za Gasutamo zo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo/ Governing Council Meeting of the World Customs Organization, East and Southern Africa (WCO-ESA) n’Inama ya 28 y’Abagize Itsinda Nyobozi ry’uwo Muryango mu Karere/Regional Steering Group (RSG) World Customs Organisation, kuva ku itariki ya 30 Mata kugeza ku ya 2 Gicurasi 2018. Izo nama zombi zizabera muri Kigali Convention Center.

c) Minisitiri w’Ingabo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko gahunda ngarukamwaka y’Ingabo z’u Rwanda, igamije gukora ibikorwa bigamije iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage yitwaga Army Week yahinduye izina, ikaba yitwa “RDF CITIZEN OUTREACH PROGRAM”. Muri uyu mwaka, Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye, muri iyi gahunda, zateguye ibikorwa bikurikira mu gihugu hose: kuvura abarwayi ku buntu, kubaka ibyumba by’amashuri, kubakira abatishoboye amacumbi, kubungabunga ubuzima, kwita ku isuku n’isukura no kugira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ibyo bikorwa byatangiye ku itariki ya 20 Mata bizageza tariki ya 30 Nyakanga 2018.

d) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Kuva ku itariki ya 10 kugeza ku ya 20 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira irushanwa ya CECAFA ku rwego rw’abagore/CECAFA Women Challenge Cup rizabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Aya marushanwa yateguwe ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na CECAFA. Amakipe azitabira iryo rushanwa ni ayo muri Djibouti, Ethiopia, Kenya, Sudan, Tanzania, Uganda, Zanzibar n’u Rwanda.

- Ku itariki ya 20 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira isiganwa ku maguru rya 14 ryitwa Marato Mpuzamahanga y’Amahoro/Kigali International Peace Marathon rizitabirwa n’abantu bagera ku 8000.

e) Minisitiri ushinzwe Imicungire y’Ibiza n’Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyerekeye ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu gihugu, ibyakozwe mu rwego rwo kugoboka abibasiwe n’ibyo biza n’ingamba zafashwe mu guhangana nabyo.

f) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 25 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira Inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’Indege/Joint ICAO/RCAA Aviation Safety Management Symposium. Iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre, ku nsanganyamatsiko igira iti: Gusuzuma ibimaze kugerwaho mu byerekeye imicungire inoze y’umutekano w’indege.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange Kayisire, Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Perezida Macron yijeje ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro muri RDC

Ubwanditsi 13 Nov 2019
Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

Abarokotse ibitero by’Interahamwe Muhayimana uri kuburanira i Paris batanze ubuhamya

RUSHYASHYA 16 Feb 2026
Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Louise Mushikiwabo witegura kwiyamariza kuyobora OIF ni muntu ki?

Ubwanditsi 07 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yahinduranyije abapolisi muri Centrafurika

Ubwanditsi 11 Oct 2016
Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye
IKORANABUHANGA

Minisitiri Nsengimana amaze amezi atandatu nta faranga rigeze mu ikofi ye

Ubwanditsi 17 Nov 2017
Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19
UBUKUNGU

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 11 Frw zo kurufasha guhangana na COVID-19

Ubwanditsi 08 Apr 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru