• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n’Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC    |   16 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ipfundo ry’ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Ali Bongo wa Gabon

Ubwanditsi 14 Feb 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe yagiriye mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018.

Perezida Bongo yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe mu gitondo, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana.

Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro muri Village Urugwiro, byibanda ku buhahirane hagati y’ibihugu n’umutekano mu karere nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yabwiye RBA ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati “Babanje kuganira ku mubano w’ibihugu byacu byombi, umubano mwiza cyane, dusubiramo ibyo tumaze iminsi dukorana mu byerekeye n’ubutwererane no gukorana, twemeranya ko ari ibikorwa bya politiki, ari ibikorwa by’ubucuruzi, ari ibikorwa by’ishoramari dukwiye gushyiramo ingufu. Ikindi abakuru b’ibihugu baganiriye ni ibijyanye n’umutekano mu Karere ka Afurika yo Hagati.”

Yakomeje avuga ko uyu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEAC), uri mu gihe cyo kwivugurura, Perezida Kagame na mugenzi we wa Gabon babiganiriyeho cyane kugira ngo aka karere karusheho kwihuta mu iterambere.

U Rwanda rwongeye kwinjira muri CEAC mu 2015 nyuma y’aho rwari rwarawikuyemo mu 2008. Amasezerano yo kongera kurwakira yasinyiwe i Ndjamena ku wa 25 Gicurasi 2015, ashyirwaho umukono na Perezida Idriss Deby wa Tchad wari uyoboye inama.

CEAC igizwe n’ibihugu 11 birimo, u Rwanda, Angola, u Burundi, Cameroun, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Uretse ibirebana n’Akarere ka CEAC, u Rwanda na Gabon bifitanye ubuhahirane bumeze neza by’umwihariko RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Muri Kamena 2016, u Rwanda na Gabon byakuyeho amafaranga yacibwaga umuntu ukoresheje umurongo wa telefone mu guhamagara hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Ali Bongo wagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda, yahaherukaga mu irahira rya Perezida Kagame ku wa 18 Kanama 2017. Kuri uyu wa Kabiri yavuye i Kigali ku mugoroba.

 

Perezida Kagame ubwo yakiraga Ondimba muri Village Urugwiro ku manywa yo kuri uyu wa Kabiri

 

 

Perezida Kagame yahuye na Ondimba mu gihe ariwe uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

 

 

Perezida Kagame na Ondimba basanzwe bafitanye umubano wihariye

Amafoto: Village Urugwiro


2018-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Ubwanditsi 25 Apr 2018
Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Jose Chameleone n’umuvandimwe we bafunzwe

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera
Amakuru

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika
Amakuru

Umwaka w’imikino wa 2021-2022 mu Rwanda urangiye APR FC na AS Kigali ariyo makipe azaseruka mu mikino Nyafurika

Ubwanditsi 29 Jun 2022
U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa
Mu Mahanga

U Bwongereza: Minisitiri Wharton yatangariye u Rwanda, ati ‘inkunga ruterwa ntipfa ubusa

Ubwanditsi 30 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru