• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Nabonye igihugu kiri ku murongo – Perezida w’u Bushinwa avuga uko yasanze u Rwanda

Ubwanditsi 23 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Xi Jinping uri mu ruzinduko mu Rwanda, yishimiye gusura u Rwanda nyuma y’ubutumire yahawe na mugenzi we, Paul Kagame avuga ko uburyo yakiriwe hamwe n’abo bari kumwe byatumye ‘numva ndi mu rugo’.

Uyu muyobozi wa mbere ku Isi ukomeye, yabitangaje nyuma y’isinywa ry’amasezerano atandukanye agamije iterambere hagati y’ibihugu byombi harimo nk’ayo gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi, ajyanye n’ibikorwaremezo, ari mu rwego rw’ubucurizi, ikoranabuhanga, uburezi na siyansi n’andi.

Perezida Kagame yavuze ko isinywa ry’aya masezerano, ryivugira ubwaryo mu buryo bwo kugaragaza ibishoboka hagati y’ibihugu byombi ndetse no hagati y’u Bushinwa n’umugabane wa Afurika.

Xinping mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri Village Urugwiro, yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku ntambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko rwanjye rwa mbere hanze y’igihugu kuva nakongera gutorwa nka Perezida w’u Bushinwa. U Rwanda ni ahantu h’ingenzi muri uru ruzinduko. Ni ku nshuro ya mbere kandi Perezida w’u Bushinwa asuye u Rwanda. Muri uru ruzinduko nabonye igihugu kiri ku murongo kandi kiri gutera intambwe nziza mu iterambere, igihugu gitekanye aho n’abaturage bacyo babayeho bishimye.”

Perezida Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa no gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko we na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro ku mubano w’u Rwanda n’u Bushinwa ndetse baganiriye ku nama y’abakuru b’ibihugu ihuza Afurika n’u Bushinwa n’izindi ngingo zifitiye inyungu impande zombi.

Ati “Twumvikanye ibintu byinshi ndetse n’ubu twembi twakurikiye umuhango w’isinywa ry’inyandiko nyinshi z’amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zirimo ubukungu, ubufatanye mu ikoranabuhanga, guteza imbere imibereho ya muntu, ubumenyi n’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibikorwaremezo, ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga, gutwara abantu mu ndege ndetse n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.”

Perezida Xinping yavuze ko we na Kagame barebeye hamwe izindi ngeri zirimo amahirwe ari mu bikorwa by’iterambere hagati y’impande zombi aho bizakomeza kubaka icyizere gishingiye kuri politiki no gushyigikirana mu bifitiye inyungu impande zombi.

Uyu muyobozi kandi yashimiye Perezida Kagame ku musanzu we mu iterambere rya Afurika nk’umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe muri uyu mwaka aho yamwijeje ko u Bushinwa buzakomeza gushimangira umubano bufitanye na Afurika.

Uyu mwaka ni uwa 47 u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye umubano mu bya dipolomasi ushingiye ku guteza imbere ibikorwa remezo, umuco, kongerera abakozi ubushobozi, ubuzima, ubuhinzi ndetse n’imigenderanire.

U Bushinwa bwagize uruhare mu mishinga itandukanye y’iterambere mu Rwanda binyuze mu nguzanyo, impano n’ibindi bikorwa bigirwamo uruhare n’abikorera.
Mu myaka 12, imishinga 61 ifite agaciro ka miliyoni 419.556 z’amadolari ni yo yinjiye mu Rwanda iturutse mu Bushinwa. Ishoramari ryashowe mu bikorwa birimo ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu rwego rw’ubwubatsi ringana na miliyoni 352.581 z’amadolari.

Uruzinduko rwa Jinping mu Rwanda ruje mu gihe RwandAir yitegura gutangiza ingendo zerekeza mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou guhera muri Gashyantare 2019.

Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’umugore wa Jinping, Peng Liyuan, warebaga uburyo ababyinnyi bacinya akadiho

Perezida Kagame yakira Jinping muri Village Urugwiro

2018-07-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

“Igihano Eugène Rwamucyo yahawe ni ikimenyetso cyo guca umuco wo kudahana, no gusubiza agaciro abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi “- Wairimu Nderitu.

Ubwanditsi 06 Nov 2024
Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Museveni ngo natsindwa amatora ashobora gusubira mu ishyamba

Ubwanditsi 09 Jan 2016
Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Ubwanditsi 29 Mar 2021

3 Ibitekerezo

  1. MAOMBI jOHN
    July 23, 20182:47 pm -

    hahahahahah!!! KUBA KUMURONGO NUKWICISHA ABATURAGE BARENGA 90 KWIJANA INZARA

    NZARAMBA? NUKWIBA IZAHABU NAYANDI MABUYE MURI KONGO MUKICA ABAKONGOMANI AMA

    MILIYONI MUKUBAKA IMIHANDA NAMAZU KUBYIBANO? KUBA KUMURONGO NUGUKUMIRA ABAHUTU

    BAGIZE 80 KWIJANA RYABATURAGE? KUBA KUMURONGO NUKUBAKA KIGALI AGACE KAMWE MWEREKA

    ABANYAMAHANGA NGO MWATEYIMBERE MUGIHE MUHISHA AHASIGAYE ABANYARWANDA BARI

    BICIRWA NINZARA UBUKENE NAMAVUNJA? SHA NDABYEMEYE KOKO KO MWIBYIMBISHA NKA CYA

    GIKERI CYASHAKAGA KUNGANA NINKA KIGATURIKA, MWITONDE KUKO IYO NGESO ITAZABAHIRA!

    GUTERIMBERE SI INZU CYANGWA UMUHANDA MUBAZE ABATEYIMBERE ICYARICYO GUTERIMBERE

    KUKO MBONA MUTAZI IBYO MUVUGA

    Subiza
    • mbarushe J.
      July 23, 20185:05 pm -

      None se bwana Maombi John gutera imbere wifuza ni ukwandika ibyo wiboneye? Harimo iki mubyo umaze kwandika? Harimo nama ki? Ubwo utaba mu Rwanda komeza wishimire ibya aho uba. Utuka utamututse!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

      Ufite n’ikinyabupfura CYEREKANA URWEGO uriho. Ni iki se mu buzima bwawe wishimira wagejeje ku bandi? Ku muryango wawe!.

      Reka abazi gukora bakore, nurambirwa uzaceceka.

      Reka Imana iduhe umugisha nurambirwa uzataha. Iwawe ugira abashyitsi b’imena kangahe mu mwaka? Aho ntucungira ku bandi?

      Subiza
  2. Nina
    July 24, 201810:05 am -

    MAOMBI ishyari ry ibyo uRWANDA rugeze ho rizakwicaaa U RWANDA rurazwi mu mahanga uzarebe COMESA yari igiye kubera i burundi byabujijwe n iki harya ,URWANDA MUZARUGIRIRA ISHYARI MUBYIMBE MUTURIKE DUTER IMBEREEEEEE OYE KAGAMEEEE WACUUUUU

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi
Mu Rwanda

Rubavu: Umwe mu batwara abagenzi kuri moto afunzwe akekwaho guha ruswa Umupolisi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Uko  Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma
POLITIKI

Uko Moise Katumbi yafashije Kabila kugera ku butegetsi n’uko yahemukiwe nyuma

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda
Amakuru

Venant Rutunga, umujenosideri wihishahishaga mu Buholandi akabarizwa no mu ishyaka FDU Inkingi yoherejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 27 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru