• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera

Umugezi w’Isuri urisiba RNC mu marembera

Ubwanditsi 07 Sep 2016 ITOHOZA

Mu gihe kitarenze amezi abiri gusa, RNC imaze gucikamo ibice bitatu, ku buryo abari basanzwe bafatanije aho umwe anyuze undi yifuza kuhanyuza umuriro.

Kuva muri Nyakanga, Dr Théogene Rudasingwa, uri mu bashinze RNC ndetse akaba yari asanzwe aribereye umuhuzabikorwa, yatangaje ko yitandukanyije n’igice cy’iryo shyaka gisanzwe kigaragiwe na Kayumba Nyamwasa, ku buryo yahise ashinga igice gishya yise [Ihuriro Nyarwanda Rishya].

-3960.jpg

Theogene Rudasingwa ‘New RNC’- IKIRYABAREZI

Iki gice abasomyi nicyo basigaye barise‘New RNC’- IKIRYABAREZI,( uyu ni umukino umaze kwamamara cyane mu Rwanda ukinishwa imashini (slot machines) ukaba ari umukino w’amahirwe.

Dr Rudasingwa amaze gushinga iki gice yigaragaje nk’umuyobozi wacyo, aho yungirijwe na Joseph Ngarambe wari usanzwe ari umugenzuzi mukuru wa RNC na Jonathan Musonera wari usanzwe ari umwe mu bakomiseri icyenda ba RNC wagizwe Umunyamabanga wa New RNC-Ikiryabarezi.

Igice gisigaye ni RNC-Ishaje iyobowe na Gen. Kayumba Nyamwasa ushinjwa n’abo bakoranye kubaka agatsiko mu ishyaka “Agatsiko k’abatutsi” bahoze mu ngabo bakorera Kayumba, ku buryo abagize ako gatsiko bumva amabwiriza bagomba kuyakura kuri Kayumba, akaba ari nawe bagomba gutangaho raporo, mu gihe amategeko ishyaka ryabo ryagenderagaho atari ko yabigenaga.

-3961.jpg

Gervais Condo

Igice cya gatatu kimaze kuvuka kigizwe n’Abahutu bayobowe na Condo Gervais, ngo wakomeje gusuzugurwa n’abo yita abahoze ari Escort za Kayumba, kuburyo na Gen. Kayumba ubwe yise Gervais Condo umuteruzi w’ibibindi. Ako gatsiko k’abahoze ari abasilikare bayobowe na kayumba ngo bakomeje kugaragaza agasuzuguro gakabije ku Bahutu bitewe nuko badashaka ko bajya kw’isonga ry’iryo huriro.

-3962.jpg

Kayumba Nyamwasa

Amakuru akavuga ko uwitwa Micombero , inkomamashyi kandi w’inzobere mu guteranya,ubu niwe nkoramutima ya Kayumba ngo kuko yashoboye gutekinika, yirukana Rudasingwa batacanaga uwaka , na none akaba aciyemo ibice RNC ishaje.

Abasomyi rero ba Rushyashya bakomeje kutwandikira bavuga ko ak’ ibigarasha kashobotse ! ubwo bakomeje kuryana Busenene ! bati : mwitegure RNC 4 ya Paulin Murayi uzagaruka kwishyuza aye na RNC 5 ya Musonera utari kumvikana neza na Rudasingwa muri New RNC- ikiryabarezi.

Cyiza Davidson

2016-09-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Hitabajwe Ambasade Ya Norvège Kubera Abana Bafatiwe Muri Uganda Bajyanywe Muri RNC

Ubwanditsi 28 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

Ubwanditsi 11 Sep 2017
M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

M23 ibateje umwiryane: Umuriro watse hagati ya Perezida Tshisekedi na Minisitiri we w’Ingabo Guy Muadiamvita.

Ubwanditsi 26 Jul 2024
Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Uganda yarekuye amakamyo y’amabuye y’agaciro yari yafashwe aturutse mu Rwanda

Ubwanditsi 23 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police FC yageze  muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri
IMIKINO

Police FC yageze muri Sudani n’impamba y’ibitego bibiri

Ubwanditsi 25 Feb 2016
Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3
Amakuru

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ubwanditsi 14 Feb 2022
Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.
Amakuru

Bayarya yabagoye, kuko guhora uhimbira Perezida Kagame ibirego ari umuzigo ubavuna cyane.

Ubwanditsi 13 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru