• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Kayumba ziherereye muri Congo mu Ntara ya Sud Kivu zasubiranyemo aho hamaze kuhasiga ubuzima abarenga 25 ku mpande zombi.

Ayo makimbirane yatangiye kuva taliki 6 Ukuboza 2018. Amakuru Rushyashya yabashije kumenya iyahawe n’umwe mu mpunzi wajyanywe muri uyu mutwe wagisilikare akuwe  mu nkambi z’impunzi  muri Uganda bamushutse ko agiye mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Congo avuga ko hari amacakubiri ashingiye ku moko hagati y’abatutsi n’abahutu muri uwo mutwe urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Aya macakubiri no kurasana hagati y’ingabo za Kayumba muri Congo yavutse mu gace barimo  ka Bijabo kayobowe na Col Karemera. Ngo abitwa abahutu bavuka mu Rwanda n’Abahutu benshi bava i Burundi no mu Rwanda bitandukanije n’abatutsi bayobowe na Col Karemera bapfuye ubuyobozi byaje gukurura umwuka mubi n’ intambara aho igice cy’abahutu cyahunganye intwaro nyinshi.

Nyuma bitewe n’uko aho bari bari ntabyokurya babonaga byatumye bajya kubishaka mu baturage, bityo bagenzi babo barabatega ibi byatumye barasana cyane abarenga 25 bamaze kuhasiga ubuzima nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga.

Ubu impande zombi zikaba zigishyamiranye bikomeye. Aba barwanyi bavuga ko ikibabaje  ari imibereho mibi bafite kuko inkomere ntabuvuzi zibona kandi bakaba bafite inzara nyinshi ari nayo mpamvu nyamukuru yaya makimbirane kuko bapfuye ubusambo barya amafaranga yatanzwe na Kayumba, abarwanyi babo inzara ibamereye nabi bagiye kuba nka mai mai biba ibiryo bya abaturajye. Ikindi ni uko  amafaranga amwe atangwa na Rujugiro asigara  i Burundi. Aya makuru avuga ko ubu  benshi muribo bakwiriye imishwaro.

Umwe mubashinzwe umutekano muri Uganda utarashatse ko amazina ye amenyekana aherutse gutangariza Rushyashya  ko leta ya Uganda ikomeje kugerageza amahirwe yose yo gufasha imitwe irwanya u Rwanda ariyo RNC na FDLR kujya mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baciye muri Tanzania, aho bahabwa imyitozo yo gutera u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano :Inzira Ndende N’uruhererekane, RNC Na FLN Bakoresha Bagamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ibikorwa bya Perezida Museveni byo gufasha abashaka kurwanya Leta y’U Rwanda bimaze gufata indi ntera aho noneho yigize umuhuza w’udutsiko twose dushaka kurwanya Urwanda. Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano n’ingabo muri Uganda avuga ko Umuvugizi wa FDLR  Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye  n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt Col. Nskanabo Jean Pierre bakunze kwita Theophile Abega Kamala baherutse gufatirwa kumupaka wa Bunagana muri Congo, bavuye i Kampala muri Uganda guhura na bamwe mu bayobozi ba RNC ku butumire bwa Perezida Museveni abinyujije kuri  Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere Philemon Mateke hamwe n’ umuyobozi wa CMI, Brig.  Abel Kandiho. Nibintu bizwi kuva kera ko uyu musaza Mateke ariwe muyoboro wa FDLR muri Uganda nkuko twagiye tubigaragaza.

Muriyo nama iherutse Museveni akaba yarahuje abo bayobozi ba FDLR hamwe Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bizerwa usigaye wa kayumba wavuye muri Afurika y’epfo akajya Uganda kuza kwitabira iyo inama ku rwego rwo hejuru na bamwe mu bagize FDLR.

Ubwo yavaga muri Afurika y’epfo, Ntwali yajijishije ko agiye I Bugande kwitabira imihango y’ubukwe bw’inshuti ze bwabereye Mbarara. Hakozwe inama nyinshi zo murwego rwo hejuru zahuje bamwe mubasirikale bakuru baUganda barimo Brig. Abel Kandiho, Salim Salehe, Tinyefuza, izo ntumwa za FDLR hamwe na Frank Ntwali.  Ikigamijwe ntabanga ririmo no kurwanya Leta y’u Rwanda. Namwe nimwiyumvire ko Museveni atari gusaza nabi!

2018-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Isi Himbara David asigaye yiberamo yabaye amayobera!

Ubwanditsi 29 Apr 2018
“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

“Quartier miroir” i Bujumbura: Amazu y”akataraboneka y’Abajenosideri ba FDLR

Ubwanditsi 21 Dec 2024
U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

U Burundi bwirukanye Umuyobozi w’Umuryango wigenga wo mu Bubiligi

Ubwanditsi 30 Oct 2018
Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Ubwanditsi 01 Dec 2018

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    December 25, 20182:22 pm -

    Ariko ubundi bariya bafite gahunda yihe reka Imana ikomeze ibashyire ku karubanda amaherezo izabashyiraho ibihano ibagire uko yagize ingabo zabanyegiputa nabafirisitiya bashakaga kwica abanyesirayeli.Abanyarwanda turi ubwoko butavumika murarushwa nubusa.

    Subiza
  2. katsibwenene
    December 26, 20183:21 pm -

    Nibarwane unesha undi azaze abe ariwe turwana mutimbure amagambo ashire ivuga

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Amafoto – Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 21 May 2024
Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel,  bari mu maboko ya Police
INKURU NYAMUKURU

Impamvu Bishop Rugagi , Apôtre Rwandamura, R. Pastor Nyamurangwa Fred,Rev. Ntambara Emmanuel, bari mu maboko ya Police

Ubwanditsi 05 Mar 2018
APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania
Amakuru

APR VC na RRA WVC zegukanye Nyerere İnternational Tournament ryaberaga Tanzania

Ubwanditsi 16 Oct 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru