• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Abarwanyi ba RNC basubiranyemo muri Congo

Ubwanditsi 24 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Ingabo za Kayumba ziherereye muri Congo mu Ntara ya Sud Kivu zasubiranyemo aho hamaze kuhasiga ubuzima abarenga 25 ku mpande zombi.

Ayo makimbirane yatangiye kuva taliki 6 Ukuboza 2018. Amakuru Rushyashya yabashije kumenya iyahawe n’umwe mu mpunzi wajyanywe muri uyu mutwe wagisilikare akuwe  mu nkambi z’impunzi  muri Uganda bamushutse ko agiye mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Congo avuga ko hari amacakubiri ashingiye ku moko hagati y’abatutsi n’abahutu muri uwo mutwe urwanya Leta y’u Rwanda uyobowe na Gen Kayumba Nyamwasa.

Aya macakubiri no kurasana hagati y’ingabo za Kayumba muri Congo yavutse mu gace barimo  ka Bijabo kayobowe na Col Karemera. Ngo abitwa abahutu bavuka mu Rwanda n’Abahutu benshi bava i Burundi no mu Rwanda bitandukanije n’abatutsi bayobowe na Col Karemera bapfuye ubuyobozi byaje gukurura umwuka mubi n’ intambara aho igice cy’abahutu cyahunganye intwaro nyinshi.

Nyuma bitewe n’uko aho bari bari ntabyokurya babonaga byatumye bajya kubishaka mu baturage, bityo bagenzi babo barabatega ibi byatumye barasana cyane abarenga 25 bamaze kuhasiga ubuzima nkuko uwaduhaye aya makuru abivuga.

Ubu impande zombi zikaba zigishyamiranye bikomeye. Aba barwanyi bavuga ko ikibabaje  ari imibereho mibi bafite kuko inkomere ntabuvuzi zibona kandi bakaba bafite inzara nyinshi ari nayo mpamvu nyamukuru yaya makimbirane kuko bapfuye ubusambo barya amafaranga yatanzwe na Kayumba, abarwanyi babo inzara ibamereye nabi bagiye kuba nka mai mai biba ibiryo bya abaturajye. Ikindi ni uko  amafaranga amwe atangwa na Rujugiro asigara  i Burundi. Aya makuru avuga ko ubu  benshi muribo bakwiriye imishwaro.

Umwe mubashinzwe umutekano muri Uganda utarashatse ko amazina ye amenyekana aherutse gutangariza Rushyashya  ko leta ya Uganda ikomeje kugerageza amahirwe yose yo gufasha imitwe irwanya u Rwanda ariyo RNC na FDLR kujya mu Burundi na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo baciye muri Tanzania, aho bahabwa imyitozo yo gutera u Rwanda.

Inkuru bifitanye isano :Inzira Ndende N’uruhererekane, RNC Na FLN Bakoresha Bagamije Guhungabanya Umutekano W’u Rwanda

Ibikorwa bya Perezida Museveni byo gufasha abashaka kurwanya Leta y’U Rwanda bimaze gufata indi ntera aho noneho yigize umuhuza w’udutsiko twose dushaka kurwanya Urwanda. Amakuru yizewe aturuka mu nzego z’umutekano n’ingabo muri Uganda avuga ko Umuvugizi wa FDLR  Nkaka Ignace uzwi nka LaForge Fils Bazeye  n’ushinzwe iperereza muri uyu mutwe, Lt Col. Nskanabo Jean Pierre bakunze kwita Theophile Abega Kamala baherutse gufatirwa kumupaka wa Bunagana muri Congo, bavuye i Kampala muri Uganda guhura na bamwe mu bayobozi ba RNC ku butumire bwa Perezida Museveni abinyujije kuri  Minisitiri wa Uganda ushinzwe ubufatanye mu karere Philemon Mateke hamwe n’ umuyobozi wa CMI, Brig.  Abel Kandiho. Nibintu bizwi kuva kera ko uyu musaza Mateke ariwe muyoboro wa FDLR muri Uganda nkuko twagiye tubigaragaza.

Muriyo nama iherutse Museveni akaba yarahuje abo bayobozi ba FDLR hamwe Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa akaba n’umwe mu bizerwa usigaye wa kayumba wavuye muri Afurika y’epfo akajya Uganda kuza kwitabira iyo inama ku rwego rwo hejuru na bamwe mu bagize FDLR.

Ubwo yavaga muri Afurika y’epfo, Ntwali yajijishije ko agiye I Bugande kwitabira imihango y’ubukwe bw’inshuti ze bwabereye Mbarara. Hakozwe inama nyinshi zo murwego rwo hejuru zahuje bamwe mubasirikale bakuru baUganda barimo Brig. Abel Kandiho, Salim Salehe, Tinyefuza, izo ntumwa za FDLR hamwe na Frank Ntwali.  Ikigamijwe ntabanga ririmo no kurwanya Leta y’u Rwanda. Namwe nimwiyumvire ko Museveni atari gusaza nabi!

2018-12-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Twagiramungu afite ihungabana [trauma]

Ubwanditsi 23 Jan 2019
Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

Ibikorwa bya RDF muri Mozambique nibikomeza gukerenswa U Rwanda ruzafata icyemezo gikomeye cyo Kuzicyura

RUSHYASHYA 15 Mar 2026
Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Ubwanditsi 06 Jun 2025
Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 09 Nov 2019

2 Ibitekerezo

  1. Emmy
    December 25, 20182:22 pm -

    Ariko ubundi bariya bafite gahunda yihe reka Imana ikomeze ibashyire ku karubanda amaherezo izabashyiraho ibihano ibagire uko yagize ingabo zabanyegiputa nabafirisitiya bashakaga kwica abanyesirayeli.Abanyarwanda turi ubwoko butavumika murarushwa nubusa.

    Subiza
  2. katsibwenene
    December 26, 20183:21 pm -

    Nibarwane unesha undi azaze abe ariwe turwana mutimbure amagambo ashire ivuga

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa
Amakuru

APR FC yanganyije na Gasogi United, Mukura VS itsinda Marines FC yuzuza imikino 5 idatsindwa

Ubwanditsi 03 Dec 2022
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara
Amakuru

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York
POLITIKI

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Ubwanditsi 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru