• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

  • Nyuma y’imyaka irindwi, APR VC yegukanye Igikombe cya Memorial Rutsindura itsinze REG VC ku mukino wa nyuma   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Uganda: Christine Mbabazi Wari Ihabara Rya Kaweesi Arasaba Uburenganzira Bwo Kwidegembya

Ubwanditsi 11 Sep 2018 ITOHOZA

Umunyamategeko w’uburenganzira bwa muntu muri Uganda, Ladislaus Rwakafuuzi, yagejeje ikirego  imbere y’Urukiko rukuru asaba guha uburenganzira bwo kwidegembya Christine Mbabazi, wari inshuti (ihabara) ya AIGP Andrew Kaweesi, kuri ubu ufungishijwe ijisho atava mu rugo.

Mu busabe bwe, Rwakafuuzi yavuze ko umukiriya we n’abana be bafungiwe mu rugo ruri Lungujja, mu nkengero za Kampala, kuva ku itariki 15 Nzeri 2017.

Ubu busabe bukaba buvuga ko Christine Mbabazi avuga ko atemerewe kuva mu rugo cyangwa kugira abashyitsi abonana nabo. Anavuga ko atemerewe kugira umuntu ahamagara kuri telephone.

Mbabazi avuga ko yafungiwe muri iyo nzu ku mabwiriza y’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu (ISO), Col Kaka Bagyenda nk’uko iyi nkuru dukesha The Independent ikomeza ivuga.

Mbabazi akomeza avuga ko Col Kaka akomeje kumufunga avuga ko ari umutangabuhamya w’ingenzi mu iyicwa rya AIGP Kaweesi wishwe muri Werurwe 2017, cyangwa ari umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri iri yicwa.

Mbabazi akomeza avuga ko uku gufungwa kwamugizeho ingaruka zikomeye kuko n’abana be batabasha kujya ku ishuri ndetse ngo no kubona ibimutunga n’imiti bitamworohera.

Kaweesi akiriho ndetse na Mbabazi

Akomeza avuga ko yari azi Kaweesi nk’inshuti ariko atazi impamvu yishwe. Agasanga gufungwa kwe nta shingiro gufite kuko atanagezwa imbere y’urukiko ngo amenye icyo ashinjwa.

Arasaba urukiko gutegeka umuyobozi wa ISO, ndetse n’umujyanama wa leta mu by’amategeko, kumurekura. Urukiko ariko ntiruratangaza itariki ruzumviraho iki kibazo.

2018-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019
Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Perezida Museveni yariye indimi ubwo yasubizaga umuturage wamubajije ku kwica urubozo Abanyarwanda baba muri Uganda no gutera inkunga Kayumba

Ubwanditsi 27 Aug 2019
Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Al Gore, Blair, Kofi Annan n’abaperezida batanu bategerejwe i Kigali mu nama yiga ku buhinzi

Ubwanditsi 07 Aug 2018
Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Amafoto: Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ndetse no gusaba no gukwa, Umuhanzi Platini yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Ingabire Olivia

Ubwanditsi 29 Mar 2021

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    September 13, 20186:53 am -

    Niko sha Christina we ! Babe bakugumanye uri umutangabuhamya mwiza sha!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2018
Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda
Amakuru

Polisi y’u Rwanda yihariye imidali mu mikino ya EAPCCO yari imaze icyumweru ibera mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Mar 2023
Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga
Mu Rwanda

Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa Depite Mukayisenga

Ubwanditsi 15 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru