• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Ubwanditsi 04 Feb 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Nyuma yaho  Rusesabagina Paul afatanije n’abandi gushinga umutwe w’inyeshyamba ukorera mu mashyamba ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse n’i Burundi, ngo bagamije ‘kurangiza byihuse ubutegetsi bw’igitugu bwa RPF’’; uyu mutwe w’inyeshyamba uravugwaho gukomeza gufata bugwate abana n’abagore mu mashyamba ya Congo ukabakoresha nk’agakingirizo mu bitero ugabwaho n’ingabo za Congo (FARDC) zahagurukiye guhashya imitwe y’inyeshyamba iri k’ubutaka bwa Congo.

Ibi byatumye Rusesabagina, abicishije mu itangazo atakambira uruhando mpuzamahanga yiyerurutsa ngo imirwano ishyamiranije ingabo za FARDC n’mitwe y’inyeshyamba irimo guhitana inzirakarengane nyinshi MURI Congo.

Uyu mutwe wiyita mu magambo y’Icyongereza;National Liberation Forces (NLF) wigambye ibitero bimaze iminsi byibasiye Intara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Nyabimata. Uyu mutwe kandi ukaba uvuga ko ugamije gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda ukoresheje imbaraga.

Ingabo Za Callixte Sankara , Rusesabagina Na Col. Wilson Zigambye Igitero Cyo Muri  Nyaruguru

Kuba byonyine Rusesabagina ayoboye umutwe wivugira ko uri inyuma y’ibitero mu Rwanda byahitanye abantu ni ikimenyetso ko akwiye kuryozwa amabi akora mu karere k’ibiyaga bigali. Iyi mikorere ya Rusesabagina n’abandi bafatanije kuyobora izi nyeshyamba nta tandukaniro hagati na FDLR isanzwe izwiho gufata bugwate imiryango ikayigira agakingirizo ngo itagabwaho ibitero aho abarwanyi bayo baba bihishe mu mashyamba ya Congo.

Bafashwe bugwate mu mashyamba ya Congo

Nkuko byakomeje kuvugwa n’abitandukanyije n’imitwe y’inyeshyamba, cyane cyane FDLR, bavuga ko hari abantu benshi bagizwe ingwate niyo mitwe babuze uko bataha mu Rwanda, igihe cyose bamenye ko ushaka gutaha ngo uricwa.

Birababaje kubona amahanga areberera amabi akorerwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aho imitwe y’inyeshyamba ikomeje kwica inzirakarengane.  Abantu nka ba Rusesabagina Paul kuba bacyidegembya n’amabi bazwiho nacyo ni ikibazo gikomeye cyagakwiriwe gushakirwa umuti urambye.

2019-02-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Phocas Ndayizera  wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera wari waraburiwe irengero afunzwe na RIB

Ubwanditsi 28 Nov 2018
Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Umusirikare w’u Burundi yiciwe muri Centrafrika

Ubwanditsi 11 Jun 2018
Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Isesengura: Kayumba Nyamwasa mu bihe bibi nk’ibyo mu minsi ya nyuma ya Juvenal Habyarimana

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Biragenda gute ko Agathon Rwasa yanga kurindwa n’abapolisi nyuma y’icyemezo cyo kwamburwa abasirikare bamurindaga

Ubwanditsi 05 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Turaburira urubyiruko rwitegura kwerekeza mu mashyamba ya Kongo, basubire inyuma bakurikire urubanza rwa Maj (Rtd) Mudathiru bamenye Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 19 Jun 2020
Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
INKURU NYAMUKURU

Turebere hamwe Uruhare rw’izahoze ari Ingabo z’u Rwanda mu itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 Mar 2024
Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund
UBUKUNGU

Dr Donald Kaberuka yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Global Fund

Ubwanditsi 04 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru