• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Mu Bufaransa hatahuwe abandi bajenosideri batatu. Abanyamakuru bo muri icyo gihugu baribaza igituma abo bagizi ba nabi bakomeza gufatwa nk’amata y’abashyitsi, aho gutabwa muri yombi.

Ubwanditsi 21 May 2021 Amakuru, ITOHOZA, Mu Mahanga

Nk’uko tubikesha urubuga “médiapart”  rwo mu Bufaransa, abo bajenosideri batatu ni Hyacinthe Bicamumpaka wakoraga kuri Radio-Rwanda akaza kuba umuhezanguni wanga Abatutsi urunuka, Joseph Mushyandi wari umunyamategeko akaza guhinduka umutemyi w’amajosi, na Anasthase Rwabisambuga wari umucuruzi, ari nabyo yakomeje mu Bufara, aho acuruza ibyuma by’imodoka.

Mu nyandiko ifite umutwe ugira uti:”Hutu-pawa iravuza ubuhuha mu Bufaransa”, umunyamakuru Théo Anglebert wa Médiapart avuga ko byamutwaye igihe kini yegeranya ibimenyetso, haba mu nyandiko zisaga 400 yasesenguye, ubuhamya bunyuranye burimo n’ubwatanzwe mu Nkiko Gacaca ndetse no mu zindi manza zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyegeranyo by’imiryango mpuzamahanga itari iya leta, maze aza gusanga abo bagabo uko ari 3 bagombye gukurikiranwaho uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikibabaje nk’uko umunyamakuru akomeza abivuga, ni uko aho mu Bufaransa hari amagana y’ abicanyi nkaba bidegembya nk’aho ntaho bahuriye n’ubwicanyi bwabaye mu Rwanda, ahubwo ugasanga bari mu mashyirahamwe ahakana akanapfobya Jenoside bagizemo uruhare. Ibi ngo babikora Leta y’uBufaransa ibizi neza ko bagombye kuba barashyikirijwe ubutabera, kuko nk’aba 3 basanzwe ku rutonde rurerure Leta y’u Rwanda yatanze rw’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hyacinthe Bicamumpaka ubu ufite imyaka 65 y’amavuko, amaze kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahungiye muri Zayire y’icyo gihe, afatanya n’abandi bajenosideri gushinga RDR yaje kuvamo imitwe y’iterabwoba ya ALIR, FDLR, FDU-Inkingi, n’iyindi.

Nyuma yaje guhabwa ubuhungiro mu Bufaransa, ubu akaba atuye mu Mujyi wa Lille, mu majyaruguru y’icyo gihugu. Mu mwaka w’1994, ubwo Letra y’abajenosideri yari ikubiswe inshuro, Bicamumpaka yatangarije ikinyamakuru Jeune Afrique ati: “Dutsinzwe urugamba ariko ntidutsinzwe intambara”. Tuzagaruka.” Aha yashakaga kuvuga ko bazagaruka gusoza umugambi wabo wa Jenoside.

Joseph Mushyandi akomoka mu yahoze ari Komini Masango(ubu ni akarere ka Ruhango), ari naho ibyaha akurikiranyweho yabikoreye kimwe no Mujyi wa Kigali. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje kuyihakana,yemeza “ko ubwicanyi bwabaye mu Rwanda bwakozwe na FPR-Inkotanyi”. Ubu ni umurwanashyaka ukomeye wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire.

Anasthase Rwabizambuga yahinduye amazina ngo ajijishe ubucamanza, ubu akaba asigaye yitwa Rambier Anasthase. Asanzwe ku rutonde rw’abatorotse ubutabera Leta y’u Rwanda yashyizwe ahagaraga kuva mu w’1996. Médiapart yavumbuye inyandiko igaragaza Rwabizambuga ari umwe mu bigeze kuyobora wa mutwe w’abagome wa RDR. Ubu atuye mu gace ka Essonne, aho acuruza ibyuma by’imodoka.

Ngabo rero abajenosideri 3 biyongereye ku bandi benshi bari mu Bufaransa. Amakuru ava muri icyo gihugu ariko aravuga ko kuva aho u Rwanda n’u Bufaransa bigaragarije ubushake bwo kuvugurura umubano, izo nterahamwe-Mpuzamugambi zahiye ubwoba, ndetse zimwe zikaba zatangiye gukwira imishwaro zerekeza mu bindi bihugu birimo u Bubiligi.

Ziribeshya ariko, amaraso arasama, kandi icyaha cya Jenoside ntigisaza. Amaherezo “ubutungane buzabakubita intahe mu gahanga”!

2021-05-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

“Aho bagejeje batwangisha Inkotanyi niho ngeze nigisha ibyiza byazo” Rachel Mugorewase wakuwe mu mashyamba ya Kongo

Ubwanditsi 03 Oct 2022
Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Nyuma y’imyaka 8, APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro 2025 itsinze Rayon Sports 2-0

Ubwanditsi 04 May 2025
FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

FERWAFA yatangaje urutonde rw’abaninnyi b’Amavubi bitegura gukina na Benin na Afurika y’Epfo hashakwa itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 01 Oct 2025
Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Ubwanditsi 18 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho
POLITIKI

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Ubwanditsi 18 Oct 2017
Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira
INKURU NYAMUKURU

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Ubwanditsi 06 Dec 2017
Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira
Mu Mahanga

Kampala: Uwase yabeshye umukunzi ko yashimuswe ashaka kumukuramo miliyoni 25 ntibyamuhira

Ubwanditsi 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru