• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Karongi: Abantu 112 bahawe ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 25 Apr 2016 Mu Mahanga

​Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yahuguye abantu 112 bagize ibyiciro bitandukanye ku gitera inkongi z’imiriro, uko bazirinda, n’uko bazizimya hagize aho ziba.

Abahuguwe bagizwe n’abayobozi b’amadini, ba nyiri utubare n’abakozi babo, ba nyiri amahoteri n’abo bakoresha, abahagarariye Ibitaro bya Kibuye, na bamwe mu bakozi b’Amabanki yo mu mujyi w’aka karere.

Barimo kandi abayobozi, abarezi n’abanyeshuri bo mu mashuri atandukanye arimo Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro ryo mu ntara y’Amajyepfo (Integrated Polytechnic Regional Center South -IPRC- South), Sainte Marie-Kibuye, n’urwunge rw’amashuri rwa Kibuye, n’abacuruzi bo mu mujyi w’aka karere barimo abagurisha ibikomoka kuri Peterori.

Ubu bumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro no kuzizimya igihe zibaye babuherewe mu kagari ka Kibuye, ho mu murenge wa Bwishyura.

Bahuguwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega.

ACP Seminega yasobanuriye abagize ibi byiciro ko inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Yongeyeho ko zishoboka guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira; ku buryo kigera aho gisumbywa ubushobozi n’ibyakinjijwemo; ku buryo biteza circuit ari na yo rimwe na rimwe ivamo inkongi z’imiriro.

Yababwiye ati:”Inyubako zanyu zikorerwamo, zituwe kandi zigendwamo n’abantu benshi. Murasabwa rero gushyiraho ingamba zo gukumira inkongi z’imiriro, kandi igihe zibaye mukaba mushobora kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi.”

Amaze kubasobanurira ibishobora gutera inkongi z’imiriro, ACP Seminega yasabye abagize ibi byiciro kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya, ibyo bakabikora bakangurira abandi kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kuzitera.

Yabagiriye inama yo kugura no gushyira ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro (Fire extinguishers) mu nyubako bakoreramo ndetse no mu ngo zabo; kandi ababwira kujya bita ku buzima bwabyo babisuzumisha ku babihugukiwe kugira ngo babarebere ko bikiri bizima.

ACP Seminega yababwiye kujya na none bazimya kandi ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha.

Yabamenyesheje ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu gihe habaye inkongi y’umuriro, ariko ko agomba gukupa amashanyarazi mbere ya byose; kandi agahungisha ibintu bitarafatwa n’inkongi.

Yababwiye nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111, 0788311120, na 0788311224.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe ubukungu, Bagwire Esperance yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo bagize ibyo byiciro, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.

Umwe mu bahuguwe witwa Kabengera Innocent akaba ari umurezi mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye yashimye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubwo bumenyi, aho yagize ati:”Aya mahugurwa ni ingirakamaro kuko yatumye ndushaho gusobanukirwa uko nakwirinda inkongi y’umuriro ndetse n’uko nayizimya iramutse ibaye.”

RNP

2016-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Kuki Perezida Tshisekedi atabona ko gushyigikira Interahamwe bitazamuhira nk’uko bitahiriye n’abamubanjirije ku butegetsi?

Ubwanditsi 28 Nov 2022
Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

Abasirikare b’abarundi bahawe igihano cyo kuzenguruka igihugu n’amaguru nyuma yo gusaba umushahara wabo bakoreye muri Congo no muri Somalia.

RUSHYASHYA 26 Oct 2025
“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Ubwanditsi 19 Oct 2021
U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

U Rwanda ntirugitumiza Essance muri Kenya

Ubwanditsi 04 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027
Amakuru

Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027

RUSHYASHYA 09 Jul 2026
Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]
Mu Rwanda

Bampoliki ati: Nahimana ni umupadiri wahindutse umupagani naho Twagiramungu ni umunyapolitiki ushaje [ VIDEO ]

Ubwanditsi 30 Jul 2017
Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo
Mu Rwanda

Urukiko rwongeye gusubika urubanza rw’abo kwa Rwigara, menya impamvu zabyo

Ubwanditsi 09 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru