• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Polisi y’u Rwanda iri mu bugenzuzi bwo kumenya uko inkongi z’imiriro zikumirwa mu karere ka Karongi

Ubwanditsi 09 Jan 2016 Mu Mahanga

​Itsinda ry’abapolisi batandatu riri mu karere ka Karongi aho ririmo gukora igikorwa cy’ubugenzuzi kigamije kumenya uko inkongi z’umuriro zakumirwa.

Icyo gikorwa kirangwa no kwigisha abaturage ikizitera, uko bazirinda, n’uko bazizimya igihe zibaye.

Inspector of Police Jean Baptiste Rutebuka, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere yavuze ko itsinda ayoboye rizamara muri iki gikorwa icyumweru, kugeza ubu rimaze gukorera isuzuma isoko rimwe, sitasiyo eshatu zigurisha ibikomoka kuri peterori , amaduka asaga 30, amabanki atanu, ishuri rimwe, n’amahoteri abiri.

Yavuze ko bake muri bariya bamaze gukorera isuzuma ari bo bafite ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro bikiri bizima.

Yakomeje agira ati:”Hari ababifite ariko byarangiritse. Hari noneho n’abatabifite”.
IP Rutebuka yavuze ko abafite ibyangiritse yabagiriye inama yo kubikoresha cyangwa bakagura ibishya, naho abatabigira abakangurira kubigura.

Yagize ati:” Igishimishije ni uko bumva akamaro ko kugira ibikoresho byo kuzimya inkongi z’imiriro kandi bakaba bariyemeje ko bagiye kubigura.”

Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabijeje ko nibamara kugura ibyo bikoresho izabigisha uko bikoreshwa.

Inkongi z’imiriro ziterwa ahanini no kwirara, kutita ku bintu bishobora kuziteza, impanuka, ubumenyi buke kuri zo, gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako.

Zishobora guterwa kandi no kwinjiza ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi nacyo kiyakoresha ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira ku buryo kigera aho gisumbywa imbaraga n’ibyakinjijwemo, ibyo bikaba bitera sirikuwi ari na yo iba intandaro y’inkongi.Mu mwaka ushize wa 2015, habayeho inkongi z’umuriro zigera ku 100 mu gihugu hose, zahitanye abantu 6 mu gihe batanu bakomeretse.

Polisi y’u Rwanda iragira inama abaturarwanda yo kujya bazimya kandi bagatandukanya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa igihe cyose batari kubikoresha.

Irabibutsa kandi nimero za terefone zitangirwaho amakuru y’inkongi y’imiriro, izo nomero akaba ari : 111,112 na 0788311120.

RNP

2016-01-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Mu mukino wa gicuti, ikipe y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball yatsinze Misiri bitegura gukina amajonjora y’igikombe cy’isi 2023

Ubwanditsi 23 Feb 2022
Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 05 Jan 2016
Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Musanze : Perezida Kagame yifuje ko habaho no Kwita Izina abana b’ Intare

Ubwanditsi 02 Sep 2016
Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje  amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Mu RWANDA: Urukiko rwategetse ko Dr Mukankomeje amanurwa muri gereza agafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Ubwanditsi 01 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga
ITOHOZA

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho  kandi umuntu adakwiye kubyirata’
Mu Mahanga

Ibyanenzwe na Perezida Kagame m ‘Umushyikirano : ‘Imitangire ya serivisi mbi n’ abashima ibyagezweho kandi umuntu adakwiye kubyirata’

Ubwanditsi 19 Dec 2016
Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon
Mu Rwanda

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ubwanditsi 05 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru