• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016 Mu Mahanga

Mu rubanza ruregwamo Col Tom Byabagamba, Rtd Brig Gen Frank Rusagara na Sgt Kabayiza François, umutangabuhamya Rtd Col Camille Karege yashinje Rusagara ibyaha birimo gusebya ubutegetsi ndetse avuga ko Rusagara yafunzwe abikwiye ahubwo ko yari yaratinze.

Rtd Col Camille Karege mu gushinja Rusagara wabonaga bafite byinshi bibukiranya ndetse ntiyigeze ahakana ko yari inshuti ye. Ubu akorera ubucuruzi mu karere ka Gasabo.

Mu buhamya bwe, Rtd Col Karege yagarutse ku byaha byakorewe ‘Car Wash’ n’ahandi, ngo aho Rusagara yavugaga amagambo asebya Umukuru w’Igihugu n’andi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko bitumvikanaga uburyo umuntu uri ku ipeti rya Jenerali yavuga nabi ubutegetsi ahubwo akavuga neza ababurwanya.

Mu rukiko hagarutswe kuri byinshi birimo kuba Camille yarise umusazi Rusagara mu nyandiko mvugo,ibintu byateje impaka ndende abaregwa bafashe nk’igitutsi ariko umutangabuhamya akavuga ko ibintu Rusagara yakoraga byari nk’ubusazi.

Rtd Brig Gen Rusagara n’umwunganira babajije ihuriro hagati y’ibyo ashinjwa no gusebya igihugu, ndetse rimwe na rimwe bakavuga ko byahimbwe n’umutangabuhamya.

Rtd Col Karege yabajijwe niba ataratunguwe no gufungwa kwa Rusagara wari inshuti ye, maze asubiza ko bitamutunguye ahubwo ko yabonaga yaratinze gufungwa.

Karege yavuze ko we na bagenzi be bagiraga inama Rusagara kugeza ubwo bahamagaye undi musirikare ngo amwihanize na we akamusuzugura.

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara ashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza nkana ibihuha agomesha rubanda arwangisha ubutegetsi buriho, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko;hamwe n’icyaha cyo gusebya Leta.

-2142.jpg

Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara

Urubanza ruzakomeza kuwa Mbere tariki ya 22 Gashyantare mu gitondo.

Source: Igihe

2016-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 27 Feb 2018
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Ubwanditsi 16 May 2018
“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

“Umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe neza kereka uburundi nibwo tugifitanye akabazo” Louise Mushikiwabo

Ubwanditsi 10 Feb 2016
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza  mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza mudasobwa n’ibindi bintu bye byari byibwe

Ubwanditsi 24 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda
ITOHOZA

Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Rwasatse Bikomeye Ububiko Bwa MTN-Uganda

Ubwanditsi 09 Jul 2018
Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza
Mu Mahanga

Kantengwa Angélique wayoboraga RSSB agizwe umwere ari mu Buhinde kwivuza

Ubwanditsi 09 Aug 2016
Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba
INKURU NYAMUKURU

Nubwo RNC isaza imigeri ihakana, ni agatsiko k’iterabwoba

Ubwanditsi 24 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru