• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ikinyamakuru cyanyu Rushyashya News kimaze gutahura umugambi mubisha wo gutegura filimi mbarabinyoma, igamije gusiga isura mbi u Rwanda n’Abayobozi barwo Bakuru. Umuhinde Anjan Sundaram ufite n’ubwenegihugu bw’Ubwongereza, na Benedict MORAN ukomoka muri Canada, nibo barimo guhabwa amafaranga ngo bahimbahimbe ibirego bitagira ishingiro, ari nabyo bazashyira mu cyo bise filimi”mbarankuru”.

Uyu Anjan Sundaram we asanzwe anazwi cyane mu baremekanya ibinyoma n’amahomvu k’u Rwanda, nubwo kugeza ubu ntacyo byarutwaye.

Uyu mushinga mubisha wateguwe na JAMBO ASBL, igizwe n’abakomoka ku bajenosideri, abayoboke ba Ingabire Victoire bibumbiye muri FDU Inkingi, n’ibindi bigarasha n’Interahamwe byo mu biryabarezi ngo ni amashyaka, no mu mitwe y’iterabwoba. Aba bazi barivugira ko bagamije guhindanya isura y’u Rwanda, bakaruteranya n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa barwo. Ibuye ryagaragaye ariko ntiriba rikishe isuka

Inyandiko Rushyashya yashoboye kubonera kopi,yanditswe n’uwiyita“ RP”, ariko abazi neza iby’uyu mugome bakaba baduhishuriye ko ari Prudence RUBINGISA,wanavuzwe cyane mu bafatanyabikorwa ba Paul Rusesabagina. Iyo nyandiko irasobanura ko iyo filimi izabatwara ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika(ni nka miliyoni 500 uvunje mu manyarwanda), ndetse ngo bakaba baramaze kubona abarirwa mu bihumbi 350 by’amadolari, ngo yatanzwe n’amashyirahamwe n’imiryango”iharanira uburenganzira bwa muntu”.

Nubwo “RP” ateruye ngo avuge amazina y’iyo miryango n’amashyirahamwe, ababikurikiranira hafi baravuga ko Lantos Foundation, Human Rights Watch na Amnesty International biri mu byatanze ayo mafaranga, dore ko bitajya bitangwa iyo hateguwe umugambi ubangamiye inyungu z’u Rwanda.

Muri iyo nyandiko ba nyir’umushinga barashishikariza Abanyarwanda kwishakamo ibihumbi 150 by’amadolari bisigaye, kugirango filimi isohoke, ndetse banabahaye konti y’icyitwa ”DORPA Asbl” gikorera i Buruseli mu Bubiligi, kugirango hanyuzwe ayo mafaranga.

Banyarwanda, Banyarwandakazi rero, muramenye ntimuzagwe muri uyu mutego mutindi, ushobora kubashibukana mudashishoje. Mumaze kubona ingero nyinshi zerekana ko ntawe ugambanira u Rwanda ngo bimugwe amahoro. Kuva ku bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abijanditse mu bikorwa by’iterabwoba nka Rusesabagina na bagenzi be, abenshi bibonye mu maboko y’ubutabera abandi bagwa igihugu igicuri, kandi abababeshyaga ko babashyigikiye ntacyo babafashije bamaze kugera mu mazi abira.

Inyandiko cyangwa ubutumwa busaba umusanzu wo gusenya Igihugu uwo bizageraho azabyamagane, kandi ashyikirize inzego zibishinzwe umwirondoro w’ubikwirakwiza. Abo babeshya Abanyarwanda ko babashakira ineza nabo barabizi ko barimo kugusha abaturage mu bugambanyi buhanwa n’amategeko, kuko mu nyandiko yabo bavuga ko gutanga amafaranga byakorwa mu ibanga”ku bw’umutekano” w’uyatanze.

Agapfa kaburiwe ni impongo! Rushyashya News yifashishije amakuru yizewe dukesha imboni zacu ziri hirya no hino ku isi, izakomeza kubagezaho ibikorwa bibi bitegurwa, kugirango Abanyarwanda bakunda u Rwanda bafatanye kubiburizamo.

2021-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup

Umunsi wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda urakomeza As Kigali iri mu nzira yerekeza muri Libye gukina na As Nasr muri Confederation Cup

Ubwanditsi 13 Oct 2022
Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Mu gushaka guhindura itegeko nshinga hari icyo Museveni amaze kwigira kuri Nkurunziza

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Perezida Kagame, yagereranije ubwimvikane buke hagati y’u Rwanda na Uganda nk’ amakimbirane ari mu muryango

Ubwanditsi 16 Dec 2019
Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse  yasabiwe kuburana afunzwe

Umunyamakuru Shyaka Kanuma wafashwe atorotse yasabiwe kuburana afunzwe

Ubwanditsi 11 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4
IMIKINO

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Ubwanditsi 20 Jan 2016
Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo  ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi ba Uganda barateganya gutanga ibisobanuro ku ishimutwa n’iyicarubozo ry’Umunyarwanda, Fidele Gatsinzi

Ubwanditsi 24 Dec 2017
Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe  mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Zambia Edgar Lungu ategerejwe mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu

Ubwanditsi 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru