• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Uko byagenze kugira ngo umujura yibe televiziyo mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda

Ubwanditsi 15 Apr 2017 Mu Rwanda

Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Mata 2017, umujura yaciye mu idirishya yinjira mu rugo rwa Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, yiba televiziyo nini (flat screen) yari iri mu nzu arangije arigendera nta murinzi umubonye.

Uru rugo rwa Ambasaderi ruherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe uru rugo rwa Ambasaderi rurindwa n’abarinzi babifitiye ubushobozi gusa muri ririya joro ntabwo bigeze barabukwa umujura kugeza ubwo yaciye idirishya akinjira mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu, asobanura uko byagenze kugira ngo Ambasaderi Kabonero yibwe, yavuze ko umujura umwe wabikoze yafashwe nyuma y’iperereza.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yagize ati “Hari abarinzi…Ni kwa kundi ushobora gusanga basinziriye cyangwa bahuze noneho bakabacunga ku ijisho bagaca mu rundi ruhande batarimo. Ariko amakuru amaze kumenyekana nibwo habayeho kubakurikirana hafatwa uwo wabigizemo uruhare.”

Nyuma yo gufashwa akagarurirwa televiziyo, Ambasaderi Richard Kabonero, yashimye Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umujura wateye iwe mu rugo, ikanagaruza ibyibwe.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, Amb. Kabonero yagize ati “Turashimira cyane RNP ku butabazi bwihuse kandi bw’ingirakamaro mu guta muri yombi umuntu wakekwagaho kwiba mu rugo rwacu.”

Yakomeje agira ati “Turashima abapolisi bayobowe na ACP Rogers Rutikanga n’abapolisi ba RNP ku kazi gakomeye mu kutugarurira umutungo wacu.”

-6308.jpg

ACP Rogers Rutikanga

Ambasaderi Kabonero usanzwe akuriye bagenzi be bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda aherutse guhabwa inshingano nshya na Perezida w’igihugu cye, Yoweli Kaguta Museveni, aho yamugize Ambasaderi wa Uganda muri Tanzania.

Uyu mugabo yahagarariye igihugu cye mu Rwanda kuva mu 2006. Mbere yaho yakoraga muri Ambasade ya Uganda i Washington kuva mu 1994 kugera mu 2005. Yari yaranabaye Ambasaderi wa Uganda muri Kenya kuva mu 1990 kugera mu 1994.

Wonekha Oliver uzamusimbura kuri uyu mwanya mu Rwanda asanzwe ari umunyapolitiki ubimazemo igihe muri Uganda. Yari Ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yaho yabaye umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye abagore bo mu Karere ka Mbale (2001–2006) na Bududa (2006–2011). Mbere y’uko yinjira muri Politiki, yakoraga mu bijyanye no gutunganya ikawa.

Ambasaderi Kabonero avuye mu Rwanda igihugu cye gituye umutwaro w’ubukode bwa miliyoni zigera kuri 90 Frw ku mwaka cyatangaga ku nyubako yakoreragamo ibiro bya Ambasaderi.

Kuwa 10 Ukuboza 2015 nibwo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yafunguye inyubako ya Ambasade ya Uganda i Kigali iherereye ku Kacyiru, yuzuye itwaye akayabo ka miliyari umunani z’amashilingi ya Uganda, akabakaba hafi miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

-6307.jpg

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, ucyuye igihe Richard Kabonero

Source : IGIHE

2017-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

As Kigali ikomeje mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup itsinze Olympique de Missiri Sima igiteranyo cy’ibitego 8-1

Ubwanditsi 18 Sep 2021
Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo “Thank You”, The Ben yasubiye muri Amerika

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 4 Ukwakira 2017

Ubwanditsi 05 Oct 2017
Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Imihanda izaba ifunze n’izaba yemerewe gukoreshwa mu gihe cy’Inama Idasanzwe ya A.U i Kigali

Ubwanditsi 16 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu
INKURU NYAMUKURU

Uko Uburundi bwinjije abarwanyi ba FDLR mu gisirikare kirinda umukuru w’igihugu

Ubwanditsi 26 Apr 2019
Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.
Amakuru

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse
Amakuru

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Ubwanditsi 08 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru