• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Itangazamakuru si inzira yo gushakiramo amaronko binyuze mu gukora ibyaha, ubutabera bugomba gukora akazi kabwo   |   11 May 2026

  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Ubwanditsi 08 Mar 2023 Amakuru, IMIKINO

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2023 nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy’Amahoro 2023.

Ibi bije nyuma yaho iyi kipe yagombaga gukina umukino wo kwishyura na Intare FC wa 1/8 cy’irangiza, ibi bikaba bivuze ko ikipe y’Intare ikomeza muri 1/4 aho izahura na Police FC.

Intangiriro z’uko Rayon Sports idakomeza byahereye ku ibura ry’ikibuga cy’i Mubanga Isanzwe yakiriraho.

Ikibuga cya Muhanga nticyabashije kuboneka bitewe nuko muri iyo stade habereyemo umunsi mpuzamahanga w’umugore ndetse hakanaberamo imikino ya nyuma y’Umurenge Kagame Cup, ibi kandi bakaba barabimenyesheke Rayon Sports.

Iyi kipe nayo yahise ibimenyesha FERWAFA, hanzurwa ko umukino wa Rayon Sports ndetse n’Intare uzakinwa kuri uyu wa gatatu ku isaha ya saa sita n’igice, ibi byemejwe kandi nyuma yaho abashinzwe iyi stade bari bemerera Rayon Sprts ko umukino uzahabera.

Binyuze ku munyamabanga wa Rayon Sports, yabwiye itangazamakuru ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ku isaha ya Saatatu n’igice, FERWAFA yabamenyesheje ko umukino utakibaye kuri uyu munsi.

Nkuko bigaragara mu ibaruwa ya FERWAFA, yabwiwe ko impamvu uyu mukino utakibaye ari uko  stade idafite amatara ashobora kwitabazwa mu gihe hakenerwa iminota y’ inyongera ku mikino yombi.

Binyuze muri icyo kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku kicaro cyayo ku Kimihurura, umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yatangaje ko iyi kipe yikuye muri iri rushanwa bitewe nuko imitegurire y’iri rushanwa idahwitse.

Ikijyanye n’iyo mitegurire, uyu muyobozi yavuze ko bamenyeshejwe ko uyu mukino utakibaye , uyu muyobozi avuga ko byabatunguye kuko babimenyeshejwe habura amasaha abiri gusa kugirango umukino ukinwe kuko bari mu nzira berekeza aho umukino ubera.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko iyi kipe ari umunyamuryango kimwe n’abandi ariko habayeho utubahwa kuko bafatiwe icyemezo cyo guhindura umukino bibayunguye, aha avuga ko kandi bafatiwe ibyemezo biyigaragura  ndetse amategeko ntiyubahirijwe.

Gusa hari amahirwe ko iyi kipe yagaruka mu irishanwa mu gihe FERWAFA izaza ikabanira na Rayon Sports, Uwayezu ati “ Nibatwegera tukabona ko ibyari bitubangamiye bishoboka tuzavugana nabo ariko kugeza ubu batwishe mu mutwe, twebwe twafashe umwanzuro wo gusezera mu gikombe cy’Amahoro 2023.”

Asoza ubwo yari muri iki kiganiro, Uwayezu uyibora Rayon Sports yavuze ko ubu ikipe ya Gikundiro igiye guhanga amaso imikino y’igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka wa 2022-2023 kugirango barebe ko bagitwara bazasohokere igihugu.

Iyi kipe ya Rayon Sports ibaye ikipe ya Gatatu isezeye mu mikino y’igikombe cy’Amahoro 2023, ni nyuma ya As Kigali ndetse na Gasogi United.

2023-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Ubwanditsi 09 Sep 2021
Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Myugariro wa APR FC, Fitina Ombolenga azamara hanze y’ikibuga ibyumweru bine adakina kubera imvune yagiriye mu mukino w’Amavubi

Ubwanditsi 15 Oct 2021
Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ibitaramo bitatu bya Israel Mbonyi byari biteganyijwe mu gihugu cy’u Burundi byamaze guhagarikwa habura iminsi 16 ngo bibe

Ubwanditsi 29 Jul 2021
Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho
POLITIKI

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ubwanditsi 03 Mar 2018
CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga
ITOHOZA

CHUB: Umwe mu banyeshuli bariye ibiryo bihumanye yaguye mu bitaro bigakekwa ko atitaweho bihagije n’abaganga

Ubwanditsi 15 May 2017
Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi
Mu Mahanga

Abavuga rikumvikana mu karere ka Kamonyi barishimira ubufatanye bwabo na Polisi

Ubwanditsi 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru