Amakuru aturuka muri ya mashyirahamwe nka FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, Jambo asbl n’andi afitanye imikoranire n’ Interahamwe, aravuga ko urupfu rwa Guverneri wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Peter Cirumwami Nkuba, rwashenguye imitima y’abajenosideri ba FDLR n’ababashyigikiye, doreko yayonkeje igihe kirekire, nayo ikamufata nk’umubyeyi ubagereza ibyifuzo byabo bibisha ibukuru, bigahabwa umugisha.
Mu masaha yo ku mugoroba wa tariki 23 Mutarama 2025, nibwo hatangajwe iraswa rya Peter Cirimwami Nkuba, nyuma yo kwigira igihangane maze akajya ku rugamba, maze abarwanyi ba M23 bakahamuhera isomo rigenewe abagome bose. “Papa” w’abajebisideri ba FDLR rero yarasiwe ahitwa Kasengezi.
Akababaro k’Interahamwe n’Impuzamugambi karumvikana, kuko batakaje umuntu w’ingenzi, wakomeje kubasunika mu bikorwa byabo bya kinyamaswa muri Kongo, no mu migambi mihisha yo guhungabanya umutekano w’uRwanda.
Nk’uko byagiye bitangazwa na bamwe mu bari abarwanyi ba FDLR bagahitamo gutaha mu Rwanda, hari inama nyinshi zagiye zibera mu biro bya Cirimwami, zitegura urugamba barwanamo na M23, umutwe urwanira uburenganira bw’abanyekongo bavuga i Kinyarwanda, cyane cyane Abatutsi.
Si aba barwanyi gusa batanga ubwo buhamya, kuko no muri raporo z’inzobere za Loni zitahwemye kwemeza ko FDLR ikorana bya hafi na Peter Cirumwami Nkuba, bishimangira ubufatanyacyaha hagati y’aba bajenosideri n’ubutegetsi bwa Kinshasa, biciye muri Cirumwami.
Mu gihe abagome barira ayo kwarika, iyi nkuru yumvikanye neza mu matwi y’abakunzi b’amahoro, kuko mu gihe Cirimwami yari amaze ayoboye Kivu y’Amajyaruguru amahoro yari kure nk’ukwezi. Ibyegeranyo bitabarika byerekana ko
uku gukorana hagati ya FDLR n’igisirikare cya Kongo, byahitanye ubuzima bw’ibihumbi by’abanyekongo mu myaka mirongo itatu ishize.
Nyuma yo gupfusha Jenerali Mudacumura, n’ibindi bikomerezwa bitabarika nka Jenerali Hakizimana “Poète”wapfanye n’abarwanyi 80 mu ntangiriro z’uku kwezi, none hakaba hiyongereyeho na Cirimwami wari “papa wa batisimu”, FDLR izagera aho yumve ko ibyo irimo ntaho bizayigeza, maze irambike intwaro hasi?Ngaho Tshisekedi na Jenerali NEVA nibakomeze bahanyanyaze, dore ko ngo “amatwi arimo urupfu atumva”!