• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Ubwanditsi 30 May 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Biratangaje kubona inzego z’umutekano muri Uganda[ CMI ] sizigaye zihohotera n’abacongomani zibitiranya n’abanyarwanda. Umuturage wa RDC, Steven Moïse w’imyaka 27 yahohotewe n’inzego z’umutekano muri Uganda, zimwitiranya n’Abanyarwanda. Aho gusubizwa muri Kongo, Uganda yamwohereje mu Rwanda, akaba kuri uyu wa Gatatu yashyikirijwe igihugu cye.

Ibi biraba mugihe Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwandikira Uganda isaba ibisobanuro ku baturage bayo bafungiwe muri icyo gihugu cy’abaturanyi, nyuma y’abandi babiri bo mu Karere ka Nyagatare bafatiwe muri Uganda mu cyumweru gishize.

Mu Cyumweru gishize nibwo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25, batuye mu Mudugudu wa Gahamba mu Kagali ka Tabagwe mu Murenge wa Tabagwe ho mu Karere ka Nyagatare, bafatiwe mu karere ka Rukiga muri Uganda batashye ibirori by’inshuti yabo, bafatirwa mu kiliziya n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare rw’icyo gihugu, CMI.

Bashinjwe ko binjiye muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko nk’intasi za leta y’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda yandikiye Uganda ishaka kumenya irengero ry’abaturage bayo, kugira ngo bahabwe ubufasha mu kubunganira aho bishoboka.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yabwiye Itangazamakuru ati “Turabikora buri gihe, n’ubu twarabikoze. Turababaza ngo batubwire aho bari kandi batwemerere kubasura no gukurikirana ibyabo.”

Ambasaderi Mugambage avuga ko kugeza ubu hari abanyarwanda amagana bafungiwe muri Uganda, bamwe bari muri kasho za CMI abandi bafungiwe mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, utabariyemo abirukanwe muri icyo gihugu kuko basaga igihumbi.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rumaze kwandika inshuro nyinshi rusaba ibisobanuro ku bijyanye n’ifatwa ry’abaturage barwo ariko ko nta gisubizo rwigeze ruhabwa.

Nyuma y’ifatwa ry’aba banyarwanda baheruka, Uganda yabanje gutangaza binyuze mu binyamakuru ko “bikekwa ko ari abasirikare”, mu gihe abaturanyi babo mu karere ka Nyagatare bahamya ko ari abasivili basanzwe, bagiye muri Uganda gutaha ibirori bya munywanyi wabo.

Kugeza ubu Uganda ntacyo iratangaza ku irengero ryabo, gusa hari n’amakuru ko bagiye gufungirwa i Kampala.

Samvura na Habiyaremye bashimutiwe ahitwa Gasheke, mu kilometero 1.5 winjiye ku butaka bwa Uganda. Abaturanyi babo barimo uwitwa Batamuriza Aline wo mu mudugudu wa Tabagwe, Akagari ka Tabagwe mu murenge wa Tabagwe, avuga ko abafashwe bari abaturanyi ntaho bahuriye no kuba ba maneko.

Ati “Uwo mugabo ngo ni Samvura ndamuzi neza asanzwe ari umuturanyi wanjye, yagiye hakurya mu Bugande atashye ubukwe bwa Silver […] Agezeyo rero hahise haza igisirikare cya Uganda kimusohora mu Kiliziya we n’undi bita Fils bahita babajyana mu modoka za Polisi barabatwara.”

Ku wa Mbere ubwo Uganda yashyikirizaga u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, umuyobozi w’ako karere, Mushabe David Claudien, yavuze ko nubwo Uganda igaruye uwapfuye, bikwiye ko n’abafungiwe akamama muri icyo gihugu nabo barekurwa.

Yakomeje agira ati “Ni byiza kuba mwazanye umunyarwanda wacu ariko nanone byaba byiza muzanye abandi benshi bari mu gihugu cyanyu ni benshi, n’ejobundi mwafashe abandi babiri bari muri Uganda, uburyo mutuzaniye uyu wapfuye ni byiza ko mwanatuzanira abo bakiriyo ndatekereza ko ibyo bikozwe byadushimisha cyane.”

Muri Werurwe nibwo Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarengaga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu bagaragaza ihohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

2019-05-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Dore ukuri mutamenye ku ngemu Ingabire Victoire yohererezwa nk’umuyobozi wa FDU-Inkingi mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Oct 2022
Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Amatakirangoyi ya ruharwa Angelina Mukandutiye imbere y’ubutabera; ngo azamenya ko ubutabera bubaho nibamuha imbabazi

Ubwanditsi 23 Jul 2021
Umuganga mu Karere ka Ngoma yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana

Umuganga mu Karere ka Ngoma yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana

Ubwanditsi 05 Sep 2016
Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Perezida Kagame yasabye ko abitabiriye itorero basubizwayo bakigishwa ibya gisirikare

Ubwanditsi 20 Jul 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Dieudonne Hakizayezu
    June 3, 20199:52 am -

    Niba Uganda yahohoteye umuturage wa Congo nimureke Congo abe ariyo ibyamagana. Mwe mutabarize abanyarwanda gusa.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”
ITOHOZA

Umumarayika yagendereye umuyisilamu amwigisha ko Yesu ariwe gitambo cy’ukuri kuruta icya “Aid el adha”

Ubwanditsi 04 Oct 2017
Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia
Amakuru

Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sports yerekeje muri Macedonia

Ubwanditsi 10 Feb 2024
Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet
Amakuru

Mu Bakinnyi Umutoza w’Amavubi yahamagaye harimo na Kevin Monnet Paquet

Ubwanditsi 07 Oct 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru