• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Charles ONANA wigize akahebwe, ni muntu ki? 

Ubwanditsi 18 Oct 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Amazina ye nyakuri ni Charles Auguste Onana, akaba umunyakameruni wongeyeho ubwenegihugu bw’Ubufaransa. Yize ibya politiki, yongeraho kuba umunyamakuru ugerageza no guhimba inkuru abeshya ko azicukumbura!!

Onana yaje kumenyekana ubwo yasohoraga igitabo gihakana kikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibihimbano n’agashinyaguro bikubiye muri icyo gitabo, yabikusanyije yifashishije abagome nkawe, barimo Déo Mushayidi ubu ufungiye mu Rwanda, kubera ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Uyu mutindi w’akasamutwe Onana, yize mu Bufaransa muri Kaminuza ya Sorbonne, hanyuma asoreza muri Kaminuza yitiriwe Jean Moulin iherereye mu mujyi wa Lyon ahagana muri 2017, yandikiye igitabo gisoza amasomo ye ykuri “Operation Turquoise”.

Onana weruye urwango afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda, ntashobora kwatura Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo yifitemo intekerezo mbi zisobanya amateka nyayo y’u Rwanda.

Ibi bigarazwa n’inyandiko ze rutwitsi aho atinyuka gusiga icyasha Perezida Paul Kagame, ntatinye kwemeza ko yateguye Jenoside ndetse ngo agahanura indege yahitanye Habyarimana.

Muri.make, ibiganiro ndetse n’imbwirwaruhame yateguye kandi akagiramo uruhare byerekana ko ari umwanzi w’u Rwanda byeruye, ndetse washyigikira icyarutaba mu mwobo.

Turashimira Urugaga ruharanira kurwanya ivanguramoko (International League Against Racism and Anti-Semitism: LICRA), ndetse n’indi miryango itari iya Leta yatanze ikirego ku bikorwa n’inyandiko za Charles Onana, cyane cyane ibikubiye mu gitabo rutwitsi yasohoye muw’2019 “Rwanda, la verité sur l’Operation Turquoise: Quand lesarchivesparlent. Urubanza rwapfundikiwe tariki 11 Ukwakira 2024, rukazasomwa kuya 09 Ukuboza uyu mwaka. Abasesenguzi biteze ko imyanzuro y’uru rubanza izatanga gasopo ku bitwaza ubushakashatsi cyangwa ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo , bagahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bidashidikanwaho, Charles Onana ari mu itsinda n’uruhererekane rugari bigamije kongera koreka u Rwanda, umugambi asangiye by’umwihariko n’abantu nka Victoire Ingabire Umuhoza, doreko uwo Onana yanabiherewe igihembo cyitiriwe iyi uyu mugore- mugome utagira umutima w’ i Rwanda.

Charles Onana kandi ashyigikiwe bikomeye n’uwahoze ayobora ingabo z’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, Gen Didier Tauzin wasebeye imbere y’Inkotanyi, ubwo zakubitaga ubutababarira umutwe udasanzwe w’ingabo z’u Bufaransa waje futabara Habyarimana, ukaba wari uyobowe n’uwo Didier Tauzin.

Mu gihe nsatira kwitsa, ndifuza kubwira Onana ko inkubisi y’amazirantoki birangira iyitarukirije! Kandi i Rwanda tugira, tuti: “Urucira mukaso rugatwara nyoko”. Charles Onana wahereye kera yifatanya n’umwanzi w’u Rwanda ku mugaragaro, biraje bimukenye kuko Isi yose yamaze kwanzura gutsinsura uwakongera guhirahira koreka u Rwanda. Bityo rero, Charles Onana nahinire aho!! Abamwegereye bamuburire amazi atararenga inkombe!

Imbamutima n’imboni by’ Indatirwabahizi Nshongore Akili Jr. 

Umuhinzi w’ibirayi “Kinigi” 

Akarere ka Burera 

 

2024-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubucamanza bwacu burigenga- Kagame asubiza Michaëlle wavuze ku rubanza rw’abo kwa Rwigara

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Impamvu Evode Imena yatawe muri yombi

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Perezida Kagame yansabye kubwira Perezida Museveni ko u Rwanda rutazigera rurasa isasu rya mbere – Andrew Mwenda

Ubwanditsi 04 Jun 2019

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi
POLITIKI

Minisitiri Sezibera avuga ko abarwanyi ba FDLR, badashobora kuzana amahoro mu Burundi

Ubwanditsi 02 May 2019
Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa
Amakuru

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda
Amakuru

Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda

RUSHYASHYA 24 Apr 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru