• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu rukerera rwo ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka, gereza nkuru ya Makala iri mu mujyi wa Kinshasa muri Kongo, yahinduwe ibagiro, maze abanyururu babarirwa mu magana bicwa n’abashinzwe umutekano, abatabarika barakomereka cyane, abagore benshi bafungiye muri iyo gereza mbi cyane basambanywa ku ngufu.

Leta ivuga ko hishwe imfungwa 129. Icyakora imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibakozwa uyu mubare, kuko abatangabuhamya bemeza ko biboneye imirambo isaga 500, haba kuri gereza no mu nkengero zayo, haba no mu buruhukiro bw’ibitaro byo muri Kinshasa.

Umuryango mpuzamahanga “Human Rights Watch”, nyamara ukunze kubogamira kuri Leta ya Kongo, uravuga ko mu gihe cya vuba umubare w’abazize ubwo bwicanyi ushobora kwiyongera, kuko nyuma y’ibyumweru 2 nta butabazi na mba abakomeretse bikomeye ndetse n’abagore basambanyijwe ku ngufu barahabwa, ku buryo ibikomere byatangiye kubora.

Ubwo gereza yaraswaga maze igatangira kugurumana, bamwe mu banyururu biraye muri bagenzi babo b’abagore barabasambanya, babasigira ibikomere ku mubiri no mu myanya myibarukiro, dore ko ngo umugore umwe yashoboraga gusambanywa n’abagabo 5.

Kugeza ubu Leta yanze ko abatanga ubutabazi binjira muri gereza, ngo batabona ibyo ubutegetsi bukomeje kugira ubwiru.

Ahatangirwaga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze muri gereza ya Makala naho haratwitswe.

Abo mu miryango y’imfungwa nabo ntibashoboye gutabara abantu babo, dore ko hari n’abamaze imyaka myinshi cyane muri gereza ku buryo n’imiryango yabo itari izi ko bakibaho, abandi bakaba bakomoka mu duce twa kure cyane ya Kinshasa, dore ko Kongo ari igihugu kinini bitangaje.

Human Rights Watch irasaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwihutira gushakira ubutabazi abakomeretse n’abagore basambanyijwe ku ngufu, kuko uko bitinda ari ko ubuzima bwabo burushaho kujya aharindimuka.

Aya marorerwa aributsa andi nk’aya yabaye muri Nzeri 2020 muri gereza ya Kasapa mu mujyi wa Lubumbashi, ubwo igice gifungirwamo abagore cyafatwaga n’inkongi y’umuriro, maze bagahungira ahafungirwa abagabo. Mu gice cy’iminsi 3 abo bagore bamaze mu ruhande rw’imfungwa z’abagabo, hafi ya bose basambanyijwe ku ngufu, benshi bibasigira ibikomere n’ihungabana rikomeye, ndetse bamwe binabaviramo urupfu.

Imiryango itegamiye kuri Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemera ko ubugizi bwa nabi bwabaye muri gereza ya Makala bwatewe n’abanyururu bagerageje gutoroka, ko ahubwo ari ikinamico ryari rigamije guhitana imfungwa za politiki ziri muri iyo gereza.

Senateri Edouard Mwangachuchu byahwihwiswaga ko yaba ari mu bishwe, yararusimbutse, kuko ibyabaye muri gereza ya Makala byasanze yarimuriwe mu ya Ndolo nayo iri mu mujyi wa Kinshasa.

2024-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Burundi: Umuvugizi wa perezida yabajijwe niba bashobora gutanga u Rwanda bakarutera

Ubwanditsi 31 Dec 2018
Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Rulindo: Abanyeshuri bigishijwe uko bagomba gukoresha neza umuhanda

Ubwanditsi 13 Oct 2016
U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa: Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Nyuma yo gutandukana na Young SC yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe ya AS Kigali yigeze gukinira

Ubwanditsi 30 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza
INKURU NYAMUKURU

Nta kuntu Museveni yaba umuhuza mwiza w’Abarundi kandi asigaye adatandukanye cyane na Nkurunziza

Ubwanditsi 09 Dec 2017
Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi
INKURU NYAMUKURU

Umutwe wa FPB uravuga ko witeguye gutangiza urugamba rwo kubohora u Burundi

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Niba hari impunduka turasubira muri Guma guma
IMIKINO

Niba hari impunduka turasubira muri Guma guma

Ubwanditsi 29 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru