• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Nyuma y’ibyumweru 2 gereza ya Makala muri Kongo ibaye ibagiro ry’abanyururu, abakomeretse b’abagore basambanyijwe ku ngufu nta buvuzi barahabwa.

Ubwanditsi 11 Sep 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Mu rukerera rwo ku itariki ya 02 Nzeri uyu mwaka, gereza nkuru ya Makala iri mu mujyi wa Kinshasa muri Kongo, yahinduwe ibagiro, maze abanyururu babarirwa mu magana bicwa n’abashinzwe umutekano, abatabarika barakomereka cyane, abagore benshi bafungiye muri iyo gereza mbi cyane basambanywa ku ngufu.

Leta ivuga ko hishwe imfungwa 129. Icyakora imiryango yita ku burenganzira bwa muntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibakozwa uyu mubare, kuko abatangabuhamya bemeza ko biboneye imirambo isaga 500, haba kuri gereza no mu nkengero zayo, haba no mu buruhukiro bw’ibitaro byo muri Kinshasa.

Umuryango mpuzamahanga “Human Rights Watch”, nyamara ukunze kubogamira kuri Leta ya Kongo, uravuga ko mu gihe cya vuba umubare w’abazize ubwo bwicanyi ushobora kwiyongera, kuko nyuma y’ibyumweru 2 nta butabazi na mba abakomeretse bikomeye ndetse n’abagore basambanyijwe ku ngufu barahabwa, ku buryo ibikomere byatangiye kubora.

Ubwo gereza yaraswaga maze igatangira kugurumana, bamwe mu banyururu biraye muri bagenzi babo b’abagore barabasambanya, babasigira ibikomere ku mubiri no mu myanya myibarukiro, dore ko ngo umugore umwe yashoboraga gusambanywa n’abagabo 5.

Kugeza ubu Leta yanze ko abatanga ubutabazi binjira muri gereza, ngo batabona ibyo ubutegetsi bukomeje kugira ubwiru.

Ahatangirwaga serivisi z’ubuvuzi bw’ibanze muri gereza ya Makala naho haratwitswe.

Abo mu miryango y’imfungwa nabo ntibashoboye gutabara abantu babo, dore ko hari n’abamaze imyaka myinshi cyane muri gereza ku buryo n’imiryango yabo itari izi ko bakibaho, abandi bakaba bakomoka mu duce twa kure cyane ya Kinshasa, dore ko Kongo ari igihugu kinini bitangaje.

Human Rights Watch irasaba ubutegetsi bwa Kinshasa kwihutira gushakira ubutabazi abakomeretse n’abagore basambanyijwe ku ngufu, kuko uko bitinda ari ko ubuzima bwabo burushaho kujya aharindimuka.

Aya marorerwa aributsa andi nk’aya yabaye muri Nzeri 2020 muri gereza ya Kasapa mu mujyi wa Lubumbashi, ubwo igice gifungirwamo abagore cyafatwaga n’inkongi y’umuriro, maze bagahungira ahafungirwa abagabo. Mu gice cy’iminsi 3 abo bagore bamaze mu ruhande rw’imfungwa z’abagabo, hafi ya bose basambanyijwe ku ngufu, benshi bibasigira ibikomere n’ihungabana rikomeye, ndetse bamwe binabaviramo urupfu.

Imiryango itegamiye kuri Leta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ntibemera ko ubugizi bwa nabi bwabaye muri gereza ya Makala bwatewe n’abanyururu bagerageje gutoroka, ko ahubwo ari ikinamico ryari rigamije guhitana imfungwa za politiki ziri muri iyo gereza.

Senateri Edouard Mwangachuchu byahwihwiswaga ko yaba ari mu bishwe, yararusimbutse, kuko ibyabaye muri gereza ya Makala byasanze yarimuriwe mu ya Ndolo nayo iri mu mujyi wa Kinshasa.

2024-09-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021
RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

RNC ya Kayumba Nyamwasa ifatanyije na JMV Ndagijimana na Joseph Matata bari gutegura  imihango yo guterekera no gukeza Lt Gen Sylvestre Mudacumura

Ubwanditsi 11 Nov 2019
Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Paul Kagame, ari mu Misiri mu nama ya kabiri yiga ku bucuruzi muri Afurika(Africa 2017)

Ubwanditsi 07 Dec 2017
Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Kayumba Nyamwasa yihimuye kuri Prossy Bonabana na Sula Nuwamanya ahagarikisha SWI Umuryango bashakiragamo amaramuko

Ubwanditsi 21 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL)  na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo
Mu Mahanga

Seyoboka ushinjwa Urupfu rw’Abanyapolitiki Kameya ( PL) na Dr. Gafaranga ( PSD) yakatiwe gufungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 08 Dec 2016
U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo
Amakuru

U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo

RUSHYASHYA 26 Aug 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

RUSHYASHYA 31 May 2026

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru