• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora byose bishoboka iyo igihugu gifite umutekano, abasaba kubigiramo uruhare.

Yabivuze nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya baherutse gushyirwa mu myanya, umuhango wabaye kuri uyu wa kane 18 Mata 2019.

Abo bayobozi ni Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi uherutse kugirwa umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka, Hitiyaremye Alphonse uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Rukundakuvuga Francois Regis na we uherutse kugirwa umucamanza mu rukiko rw’ikirenga, Tugireyezu Venantie wagizwe umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, hamwe na Ndoriyobijya Emmanuel uherutse kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko umutwe w’abadepite nk’umudepite.

Nyuma yo kwakira izo ndahiro, Perezida Kagame yibukije abayobozi uburemere bw’inshingano bahawe, ndetse n’ibisabwa kugira ngo bazabashe kuzuzuza neza.

Perezida Kagame yavuze ko buri munyarwanda akwiye guha umurimo yashinzwe agaciro, ndetse byaba na ngombwa akawitangira.

Ati “Birazwi ko dusaba buri munyarwanda cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi guha umurimo bakora agaciro ukwiye, bakawukorana ubushishozi, umurava, ndetse n’aho bibaye ngombwa ubwitange”.

Perezida wa Repubulika kandi yibukije Abanyarwanda bose ko n’ubwo hari inzego zishinzwe umutekano mu buryo bwihariye, Abanyarwanda muri rusange na bo bagomba kugaragaza uruhare rwabo, kugira ngo ibikorwa byose bibashe kugerwaho.

Ati “Ibyo dukora byose nanone bishoboka iyo dufite umutekano. Ubwo birumvikana ko hari inzego zishinzwe umutekano by’umwihariko, ariko buri munyarwanda wese agomba gufatanya n’izo nzego kugira ngo bigende neza. Iyo igihugu gifite umutekano n’ibindi byose biroroha biganisha ku majyambare twifuza”.

Ku bacamanza barahiye, Perezida Kagame yabasabye kuzirikana amahame y’umwuga w’ubucamanza, bityo intambwe nziza yatewe mu rwego rw’ubutabera igakomeza kujya imbere.

Yagize ati “Hari amahame y’umwuga yo murayazi kuturusha. Ayo mahame akwiye kuba agenderwaho. Mu minsi ishize bigaragara ko hari intambwe yagiye iterwa muri uyu mwuga ndetse ishimishije, ariko iyo mu nzego zose twumva dukora neza, iteka haba hari byinshi bidutegereje”.

JPEG - 223.3 kb
Perezida Kagame yafashe ifoto hamwe n’abarahiye

Yabasabye kandi kuzarangwa n’ubutabera, ubudakemwa, kudasumbanya, guca imanza mu gihe gikwiye ndetse no kutavugirwamo.

Ati “Ibi ni byo byaha icyizere Abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga baba bafite ibyo bakorera mu gihugu cyacu”.

Ndoriyobijya Emmanuel warahiriye kwinjira mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, avuga ko azagendera ku mirongo migari y’Umuryango FPR Inkotanyi kuko ari wo yinjiriyeho mu nteko, bityo akazafatanya n’abandi badepite babarizwa muri uwo muryango kugeza ku banyarwanda ibyo babasezeranyije. n’ibitangazwa na KT.

Venantie Tugireyezu we warahiriye kuba umucamanza mu rukiko rw’ubujurire, yabwiye iki kinyamakuru  ko azihatira gutanga ubutabera nyabwo ku banyarwanda nta kubogama kuko ari cyo Abanyarwanda bifuza.

Yavuze kandi ko azaca imanza agendeye ku mutima nama we, kugira ngo yirinde ko hari umunyarwanda yarenganya.

Ati”Icyo nzanye nk’umusanzu ni ubunyangamugayo kuko umucamanza ari kimwe mu bigomba kumuranga, kugira ngo hatabaho kubogama, ndetse nkazanihutira gutanga ubutabera nkurikije umutima nama, kugira ngo ejo hatazagira umunyarwanda urengana”.

Src : KT

2019-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025
Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

Kinshasa iracyadindiza ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington, nk’uko Minisitiri Nduhungirehe abivuga

RUSHYASHYA 26 Nov 2025
Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Agahuru k’Abajenosideri mu Bubiligi Kahiye, Batatu Batawe muri Yombi na Marcel Sebatware Dosiye ye Ishyikirizwa Ubutabera

Ubwanditsi 03 Oct 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Musanze: 300 bahawe ubumenyi ku nkongi z’imiriro

Ubwanditsi 23 Aug 2016
Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi kugira ngo bakorerwe ibinyuranije n’amategeko

Ubwanditsi 23 Feb 2017
Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”
POLITIKI

Ubushake Bwa Politiki ya RPF –INKOTANYI Ku Isonga Mu Gutuma Umugore ahumeka “Ikoranabuhanga”

Ubwanditsi 30 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru