• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubutabera mpuzamahanga bwateye utwatsi ubusabe bw’abunganizi ba Kabuga Felisiyani basabaga ko urubanza rw’umukiliya wabo rukurwaho kuko ngo nta mbaraga agifite zo kuburana.

Ubwanditsi 02 Jun 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Ejo kuwa kabiri, tariki 01 Kamena 2021, i La Haye mu Buholandi nibwo habaye inama ntegurarubanza rwa Kabuga Felisiyani ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inama ntegurarubanza niyo isuzuma imigendekere yarwo muri rusange, imbogamizi cyangwa ibyifuzo by’ababuranyi, n’ingengabihe y’iburanisha.

Wari umwanya nyawo rero wo gutangaza umwanzuro w’urukiko ku busabe bw’abunganira Kabuga mu mategeko, mu kwezi gushize bari bifuje ko urubanza rw’ “umukiya” wabo rwavanwaho burundu ngo kuko atagifite imbaraga z’umubiri ndetse n’ubwenge bwo kuburana.

Ibi rero abacamanza babiteye utwatsi, bavuga ko gukuraho urubanza byaba ari uguhubuka, kuko nta cyemezo cya muganga cyari cyagaragaza ko Felisiyani Kabuga afite imbogamizi zo kuburana.

Tariki 16 z’ukwezi gushize kandi abanyamategeko ba Felisiyani Kabuga bari basabye urukiko ko mu gihe rwakwemeza ko urubanza ruzaba nta kabuza, Kabuga yafungurwa by’agateganyo akazaburana ari hanze, ngo kuko adafite imbaraga zo gutoroka ubutabera.

Ibi nabyo urukiko rwabyanze, rwibutsa ko nubwo Kabuga ashaje bitamubujije kumara imyaka 26 yihishe. Kuva uyu mwaka watangira, ni ubwa kabiri urukiko rwanze ubusabe nk’ubu bwa Kabuga n’abanyamategeko.

Felisiyani Kabuga w’imyaka 88 y’amavuko yafatiwe mu Bufaransa tariki 16 Gicurasi 2020. Yagombaga gusanga umukwe we Augustin Ngirabatware Arusha muri gereza y’Urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho uRwanda, ariko ajyanwa i La Haye mu Buholandi by’agateganyo kubera icyorezo cya Covid-19.

Umushinjacyaha Mukuru w’uru Rwego, Serge Brammertz, wanagize uruhare rukomeye cyane mu ifatwa rya Felisiyani Kabuga, we yakomeje gushimangira ko uru rubanza rugomba kuba uko byagenda kose, mu rwego rwo guha ubutabera inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

 

 

2021-06-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Uko hari hagiye kuvuka intambara hagati ya Uganda na Kenya kubera amakuru y’ikinyoma

Ubwanditsi 24 May 2018
Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Umuvugabutumwa Eliane Niyonagira yaburiye urubyiruko rugaragara ku mbuga nkoranyambaga uburyo ibigarasha bikoresha mu kubiyegereza 

Ubwanditsi 13 Jul 2022
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017
Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Polisi y’u Rwanda na TIGO basinyanye amasezerano ku gutahura ibyaha

Ubwanditsi 09 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi
INKURU NYAMUKURU

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Hafashwe ngamba zikaze  ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu
Mu Rwanda

Hafashwe ngamba zikaze ku baturage bavoma Nyabarongo mu kwirinda Ingona zibatwara abantu

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi
ITOHOZA

Abanyeshuri 4 b’abanyarwanda bafungiye mu Burundi

Ubwanditsi 02 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru