• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ubwanditsi 29 Jan 2017 Mu Mahanga

Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ashaka kurwanya inzego z’umutekano.

Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana sa 01h00 z’ijoro, bakihagera we akinjiramo bagenzi be bagasigara hanze.

Umwe mu baturiye iki kigo witwa Umugwaneza Francois d’assise avuga ko yahise yumva ko iyi SACCO itewe n’abajura agahita atabaza inzego z’umutekano zahise ziza zikagota inyubako ikoreramo iki kigo cy’imari.

Inzego z’umutekano zategereje ko bucya, ahagana saa 05h30 zagiye gufata uyu musore zimusangana umuhoro ndetse ashaka no kuzirwanya zihita zimurasa yitaba Imana.

-5553.jpg

Umunyamakuru wageze kuri iyi SACCO nyakwigendera utasanganywe ibyangombwa akimara kuraswa, avuga ko inzego z’ubuyobozi zatangaje ko nta mafaranga yibwe kuko miliyoni esheshatu zarayemo zose bazisanzemo.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Kabgayi kugira ngo hakorwe isuzuma ku rupfu rwe.

Hari kuvugwa byinshi…

Aha harasiwe uyu musore hazindukiye abaturage benshi biganjemo abasanzwe bakorana n’iki kigo cy’imari, bavuga ko iki kigo kimaze iminsi kiri mu bibazo by’imicungire mibi bishingiye ku gutanga inguzanyo ziri hejuru ugereranyije n’iziba zigomba gutangwa.

Bavuga ko mu Ukwakira, Banki Nkuru y’u Rwanda yari yandikiye Umuyobozi n’umucungomutungo b’iki kigo cy’imari ibasaba kwegura kubera ibi bibazo byari bimaze gufata indi ntera.

-5552.jpg

-5554.jpg

Bamwe mu basanzwe ari abanyamuryango b’iyi SACCO batifuje ko imyirondoro yabo itangazwa, bavuga ko hari bamwe bari batangiye gushaka gukura amafaranga yabo ari muri iki kigo cy’imari.

Hari n’abavuga ko uyu musore warashwe atari aje kwiba amafaranga ahubwo ko yari aje kwiba bimwe mu byemezo bibitse muri iyi banki kugira ngo bimwe mu bimenyetso bizasibanganywe.

2017-01-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ibitego 44 nibyo byabonetse ku munsi wa mbere w’imikino y’amatsinda ya UEFA Champions League

Ubwanditsi 16 Sep 2021
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 15 Feb 2016
Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubuparimehutu bushoye Gasana Anastase mu mutwe mushya w’ibyihebe , CFCR-Imvejuru , urota  guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Ubwanditsi 25 Nov 2021
Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Ubwanditsi 04 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye
ITOHOZA

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Ubwanditsi 12 Sep 2017
Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye
IKORANABUHANGA

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin
HIRYA NO HINO

Monaco cafe na Monaco Cosmetics bagabanyirije ibiciro 10% kubakundana kubera Saint Valentin

Ubwanditsi 12 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru