• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Umurenge wa Remera niwo wahize indi mu bukangurambaga bw’isuku n’umutekano uhembwa Imodoka

Ubwanditsi 25 Dec 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016, kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy’ubukangurambaga n’ubufatanye ku mutekano n’isuku, hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bwari bumaze amezi 6, hanahembwa abababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guharanira isuku ndetse no kubungabunga umutekano.

Minisitiri w’umutungo kamere Vincent Biruta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yashimye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali, aho yavuze ati:”ubufatanye buriho mu mutekano n’isuku, burerekana ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye tubukomeje ntacyo tutageraho”.

Yasabye ko ibyakozwe muri ubu bukangurambaga byaba umuco, abantu bakirinda kujugunya no gushyira imyanda aho babonye, akaba yavuze ati: ”Umujyi wacu uzwiho isuku n’umutekano mu mahanga, ibi biraharanirwa kandi biva kuri Politiki n’imihigo igihugu kiba cyarihaye ndetse n’inzego zibishinzwe zibikora neza”.

Yanasabye imirenge yagize amanota macye kwigira ku mirenge byegeranye yagize amanota meza, anasaba ko abayobora imirenge yose mu mujyi wa Kigali bazahura, abagize amanota meza bagasangiza abandi uko bakora ngo bagire amanota meza.

Minisitiri Biruta yasabye ko abantu bakomeza kwamagana no gucika ku mico mibi ikigaragara kuri bamwe, abajugunya amacupa aho babonye, abinjiza amashashi mu gihugu, kuko bibangamira ibidukikije. Aha yavuze ati:”Ikoreshwa ry’amashashi ku isi rikomeje uko rimeze ubu, twazagera mu mwaka wa 2050, amashashi ari mu biyaga no mu Nyanja aruta amafi yazaba arimo.”

Yanaboneyeho umwanya wo kongera gusaba abantu kwirinda kumena imyanda mu bishanga no gufatanya kubirinda ndetse no kutubaka mu nkengero kuko “bitugiraho ingaruka twese.”

Yasoje asaba ko ubu bufatanye bwakongerwamo imbaraga, abantu bakarushaho gutera amashyamba n’ibyatsi aho biri ngombwa, anakangurira abanyarwanda muri rusange n’abanyakigali by’umwihariko kudatema amashyamba adakuze bashaka inkwi n’amakara, ahubwo bagakoresha gazi, dore ko inahendutse kurusha inkwi n’amakara nk’uko yabivuze.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera imikoranire muri gahunda yo kunoza isuku n’umutekano bafitanye.
Yavuze ati:”Ndashimira Polisi y’u Rwanda na buri wese ugira uruhare ngo umutekano n’isuku bitsimbatare, kuko bihesha isura nziza umujyi wa Kigali, n’igihugu cyacu muri rusange.”

Yakomeje avuga ati:”Ibyagezweho tugomba kubyubakiraho ngo turusheho gukataza mu isuku n’umutekano kuko byombi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry’igihugu.”

Yasabye ababonye amanota ari hasi kongera imbaraga, ku buryo umwaka utaha bazaza ku isonga, anavuga ko ibikorwa by’ubukangurambaga bidasojwe, ahubwo hatangiye indi ntambwe y’imihigo mishya.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, mu ijambo rye yavuze ko ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali buzahoraho, kandi ibihembo bikajya bitangwa buri mwaka.

Yavuze ati:”Twiyemeje kugira umujyi utekanye kandi usukuye, duharanira ubuzima bwiza bw’abaturage, kandi tuzakomeza gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko no kwigisha abatarumva ubu bukangurambaga.”

IGP Gasana yavuze ko mu rwego rwo kwita ku bidukikije Polisi y’u Rwanda yateye ubusitani n’amashyamba kuri hegitari zigera kuri 600 mu Rwanda hose, mu minsi ishize hakaba haranakozwe umukwabu wo kureba niba hari amashashi agikoreshwa, hafatwa arenga ibihumbi 500 yinjiye mu buryo bwa magendu, anaburira abayinjiza n’abayakoresha ko bazakomeza gushakishwa bagahanwa.

Yanasabye abanyarwanda gukomeza guhanahana amakuru mu gukumira no kurwanya ibyaha,kugirango igihugu gikomeze umuvuduko gifite mu iterambere, barushaho kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ndengamipaka, icuruzwa ry’abantu,ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibiyobyabwenge cyane cyane mu rubyiruko, ruswa igaragara mu nzego zitandukanye n’ibindi.

IGP Gasana yasoje yifuriza abanyarwanda iminsi mikuru myiza, ababwira ko bazizihiza iminsi mikuru yabo neza kuko mu Rwanda umutekano uhari ariko ntawe ubangamiye undi.

Yavuze ati:”Muri iyi minsi mikuru ntawe ubujijwe kwishima, abateguye ibitaramo bakabikora ariko hakirindwa urusaku rukabije rubuza umutekano w’abandi, kandi bikubahiriza amasaha yagenwe.”

Umurenge wa Remera wo mu karere ka Gasabo niwo wabaye indashyikirwa mu bukangurambaga ku mutekano n’isuku, ukaba wahembwe igikombe n’imodoka, uwahize abandi mu ndirimbo ni Twizeyimana Froduard wo mu murenge wa Nyarugenge akarere ka Nyarugenge wahembwe ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda, naho uwabaye uwa mbere mu mivugo aba Umugwaneza Yvette wo mu murenge wa Jari akarere ka Gasabo, nawe wahembwe ibihumbi 500 y’u Rwanda.

-5160.jpg

2016-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yaba arambiwe kwitwa umufatanyacyaha mu bugome bukorerwa mu burasirazuba bwa Kongo?

Ubwanditsi 26 Feb 2024
ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

ESE ABACIRA URUBANZA BAKANATUKA GITWAZA NI ABATAGATIFU?

Ubwanditsi 28 Apr 2016
Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Leta ya Kongo yabujije abanyamahanga kugera mu duce tuberamo Jenoside ikorerwa Abatutsi bo muri icyo gihugu.

Ubwanditsi 13 Jan 2023
Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Abafashije FDLR gutera Bugeshi bagaragajwe

Ubwanditsi 29 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu
INKURU NYAMUKURU

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?
INKURU NYAMUKURU

Niba Guverinoma y’uRwanda yibasira abayigometseho, ninde wibasira inshuti zayo n’abasangirangendo?

Ubwanditsi 03 Sep 2019

Shabalala na Shaiboub bayoboye abakinnyi bahatanira igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi kwa Gashyantare muri Shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 07 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru