• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Madamu Jeannette Kagame yasangije amateka ya Jenoside abatabiriye Inteko rusange ya Loni

Ubwanditsi 19 Sep 2017 POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasangije bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye(UN) iri kubera i New York.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Madamu Jeannette Kagame binyuze kuri Twitter, yatanze ikiganiro ku kibazo cy’ihungabana n’ubuhezanguni mu birori bishamikiye ku nteko rusange ya UN byateguwe na ‘Global Hope Coalition’; Umuryango wiyemeje gutera ingabo mu bitugu abantu barwanya iterambona n’ihoterwa hirya no hino ku Isi.

-7988.jpg

Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama ya Global Hope Coalition muri Amerika ahari kubera Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro yayo ya 72 (Ifoto/ Imbuto)

-7989.jpg

Bamwe mu bari bateraniye muri iyo nama, bakurikirana ijambo rya Jeannette Kagame

Muri icyo kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Isi itarabonera umuti urambye ikibazo cy’ubuhezanguni, yagize ati ” Isi yacu iri mu rungabangabo rwo kwita uko bikwiye ku buhezanguni, nk’uko byagaragajwe n’ihohoterwa mu baturanyi bacu n’ahandi.”

Madamu Jeannette Kagame yakomeje abwira abari bamukurikiye mu kiganiro cy’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 23 ishize; ibintu yahuje n’ubuhezanguni bwari bugamije kurandura uruhande rumwe rw’Abanyarwanda.

Ati “Hapfuye abarenga miliyoni, ibihumbi by’abagore bafatwa ku ngufu, banduzwa virus itera SIDA” byakurikiwe, “n’ibihumbi by’abapfakazi, imfumbyi, abagera muri miliyoni ebyiri bisanga mu buhunzi.”

Madamu Jeannette Kagame yasoje ikiganiro cye avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bataheranwe n’agahinda ahubwo ko baharaniye kwihesha agaciro no kwiyubaka.

Ati “Nyuma ya Jenoside twagombaga gushyiraho uburyo budufasha twese kongera gusubirana agaciro n’imbaraga, hanyuma imvugo ‘ Never again (Ntibizongera ukundi)’ tukayigira impamo.”

Mu nteko rusange ya UN igikomeje kuba, biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azitabira inama y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida (OAFLA) watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa virus itera SIDA muri Afurika.

Inteko rusange ya UN ya 72 yatangiye tariki ya 12 Nzeli 2017 ikaba izasozwa nyuma y’iminsi 13, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa murandasi rwa UN ibihugu 193 byose bigize uyu muryango biri kwigira hamwe ingingo zikomeye zihangayikishije abatuye Isi zirimo iterambere, amahoro, umutekano, amategeko mpuzamahanga n’ibindi.

-7990.jpg

Umuyobozi mukuru wa UNESCO Irina Bokova wari witabiriye iyo nama nawe avuga ijambo

2017-09-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Ubwanditsi 06 Jan 2025
Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Ubwanditsi 06 Nov 2017
Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Cyril Ramaphosa uhabwa amahirwe menshi yo kuyobora Afurika y’Epfo ni muntu ki?

Ubwanditsi 25 Dec 2017
U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Ubwanditsi 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe
IMIKINO

CHAN2016:Zambie itsinze bigoranye umuturanyi zimbabwe

Ubwanditsi 19 Jan 2016
Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Musanze: Abayobozi bashya b’inzego z’ibanze n’urubyiruko bahagurukiye kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 03 Apr 2016
Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye
ITOHOZA

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru