• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafatanyije na mugenzi we wa Sénégal gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko i Dakar   |   01 Nov 2026

  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Muri RNC Ibintu biri kugenda bisubira irudubi, abari inkoramutima za Kayumba beguye

Ubwanditsi 25 Oct 2017 ITOHOZA

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka

Nyuma yaho Kayumba yabashije kwikiza Rudasingwa amuziza kurya amafaranga agenerwa uwo mutwe, bigatuma Rudasingwa afungirwa amazi n’umuriro maze nawe agahita asezera muri uwo mutwe agashinga indi yise New RNC-Ishakwe nawo umaze kwigarurirwa n’igice cyinini cy’intagondwa z’abateruzi b’ibibindi bahoze muri FDU-Inkingi nka Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana.

Ubu noneho ikigezweho n’ubujura bushinjwa Kayumba Nyamwasa,aho aregwa n’abayoboke gukoresha imisanzu mu nyungu ze bwite.

Biravugwa ko ubu ariwe utahiwe kwerekwa umuryango uti gute? uyu mugabo Kayumba, akimara kwikiza Rudasingwa niwe wahise afata umwanya wo kuyobora RNC-Ishaje yiganjemo abahoze mu ngabo z’u Rwanda nka Noble Marara, Micembero JM, Frank Ntwali,David Batenga, Jean Paul Turayishimye wahoze muri Gendarmerie igihe yayoborwaga na Kayumba, umuhanzi Ben Rutabana muramu wa Rwigara,Major Nkubana Emmanuel wabaga mu Bubiligi ubu akaba ufungiye ahantu hatazwi kubera guhungabanya umutekano mu karere, Rwalinda Michael wari wariyise Mike ufungiye muri Tanzania wakoranaga byahafi n’abayobozi ba FDLR muri Tanzania barimo Gen. Stanslas Bigaruka, jean Paul Romeo Rugero,Col. Bonheur n’abandi ubu akaba afungiye aho muri Tanzania kubera guteza umutekano muke muri icyo gihugu, …n’abandi.

Abari inkoramutima za Kayumba muri Afrika y’Epfo, batangiye kwegura

Amakuru yatugezeho muri iki gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 22 Nzeli 2017, aravuga ko umuriro watangiye kwaka muri Afrika y’Epfo kubera inzara n’ubukene byugarije RNC ya Kayumba Nyamwasa, aya makuru avuga ko uwitwa Casimir Nkurunziza ariwe wabimburiye abandi kwegura muri iki gitondo agira ati :

“Bavandimwe, nyuma yo kubitekerezaho neza, mfashe umwanzuro wo kwegura no gusezera mu ishyaka rya RNC, aho nari mfite inshingano nk’umunyamabanga mukuru w’akarere ka Cape Town, nkaba nsezeye burundu nk’umuyoboke wa RNC.

Impamvu zibinteye harimo:

Kuvangirwa n’abayobozi banduta

Kutubaha inzego z’ubuyobozi zo hasi

Kutagira ijambo mu byemezo bireba abanyobora

Ubushake bucye bwo gukemura ibibazo

Agasuzuguro no kwirengagiza, n’ibindi…..

Bimenyeshejwe Chairman wa RNC muri South Africa David Batenga”.

Twihangane Pacifique Shareef wari ushinzwe ubukangurambaga mu ihuriro RNC mu karere ka western Cape (CAPE TOWN) nawe akaba yamaze kwitandukanya nuyu mutwe witerabwoba aho awushinja ibintu byinshi cyane.

RNC ngo iyobojwe igitugu cyo ku rwego rwo hejuru

Akarengane ngo niko kahawe intebe muri uwo mutwe

Ngo ni umutwe utarangwamo democracy kandi babeshya rubanda ko ariyo baharanira.

Kuvogera inzego, uburyarya bwinshi kuryanisha abayobozi ndetse n’abayoboke!

Abayoboke kutumvwa, kwirengagizwa ntibitabweho kandi bitanga bagatanga n’ibyabo ntibagaragarizwe uko bikoreshwa.

RNC ikayoborwa n’abantu batarenze 2, akaba aribo bafatira n’abandi ibyemezo ugasanga izindi nzego zirasuzugurwa.

Kugira ubwiru naho bidakwiye bituma umuntu atiyumvamo.

Twihangane Pacifique Shareef akaba yashoje agira ati: “njyewe n’umutima nama wanjye mpfashe icyemezo n’umutima wanjye cyo kuva muri RNC”.

Nkaba mboneyeho nogusaba imbabazi abanyarwanda nacengeje amatwara kubyihanganira inzira ntibwira umugenzi!

Umuhanzi Sankara Callixte usanzwe uzwi cyane nka Bikindi wa RNC nawe yamaze kwegura ku mwanya yarafite muri iryo shyaka ndetse akaba yanarisezeyeho mu itangazo ubwe yiyandikiye amenyesha RNC riteye gutya:

“Comrade David Batenga Chairman wa RNC mu ntara ya Afrika y’epfo, maze kubona ko amahame shingiro yatumye ninjira muri RNC atubahirizwa nabusa, igihe kirageze ngo nubahe umutima nama wanjye dutandukane.

Ndabamenyeshako kuva uyumunsi taliki 20 ukwakira 2017 nsezeye Ku mwanya wa komiseri ushinzwe itangazamakuru mu ntara ya Africa y’Epfo kandi ko nsezeye burundu muri RNC.”

Mugire amahoro
Sankara Callixte.

Sankara yamenyekanye yinjiza muri uyu mutwe umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’ibihangano byose yahimbye, ubu Kizito nabo barenganwa bakaba bafungiye muri Gereza ya Mageragere. Umunyarwanda yaciye umugani agira ati koko inzira ntibwira umugenzi.

-8454.jpg

Casimir Nkurunziza, Twihangane Pacifique Shareef na Sankara Callixte

Abanyarwanda twabajije aya makuru baba muri Afrika y’Epfo, batanze ubutumwa bagira bati “Ese nka Twihangane Pacifique Shareef , Sankara n’abandi ..ubundi koko mwaba mwararebye mukabona muri RNC hari ikindi mwakoreshwa usibye kubakoresha nkagakingirizo ka Kayumba? muribuka uko Dr. Paulin Murayi yasezeye bamaze kumucucura utwe nkanswe mwebwe? ni muve ku giti rero mujye mu Rwanda musabe imbabazi z’amabi mwatewe nuwo mutwe, ubundi mube abana beza mufatanye n’abandi kubaka u Rwanda, Kagame yababariye n’abahekuye u Rwanda 1994, abari mu mitwe ya FDLR batahutse namwe azababarira, natwe tuzabafata nk’umwana w’ikirara utashye iwabo “.

Ibintu rero bikomeje kudogera aho abanyamuryango ba RNC hirya no hino batangiye kwitotombera amafaranga baha Kayumba buri kwezi we ngo abashe kwitegura neza kugira ngo abashe gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda, nkuko amakuru agera kuri Rushyashya, yemeza ko Kayumba ahabwa amafaranga buri kwezi muri ubu buryo:

Abanyarwanda batuye mu gihugu cy’Ubwongereza batanga ibihumbi £6000 buri kwezi naho abatuye America bagatanga ibihumbi $9000 abatuye Canada batanga ibihumbi $10,000 ububirigi bagatanga ibihumbi 9000 bya am euro.

Nkuko abanyamuryango ba RNC babivuga bavuga ko ayo mafaranga batanga muri RNC, Kayumba afatanyije na muramu we Frank Ntwari bayakoresha muri company yabo y’ubwubatsi n’amafaranga bakuyemo akigira mu mifuka yabo.

Ikirunga kimaze iminsi gitogota muri RNC cyatangiye kugaragaza ikimyetso cyo kuruka nyuma yaho Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu kuko Kayumba we yari yarijeje abanyamuryango ba RNC ko bitazashoboka ko azaba yaramukuyeho ariko nawe yarabizi ko bitashoboka ahubwo yaragamije gukomeza kwirira amafaranga atavunikiye.

-8455.jpg

Kayumba Nyamwasa, Batenga na Frank Ntwali

Rudasingwa Theogene mbere yuko yirukanwa we yashinjwaga kwiba amafaranga arenga amadolari 200,000 uwo bamusimbuje nawe akaba amaze kuyarenza.

RNC ni umutwe udafite icyo uharanira kandi babyerekanye kuva cyera kuko uwuyoboye wese yishyirira mu gifu agakomeza gutekinika impumyi zitwa ko ziyirimo.

Cyiza Davidson

2017-10-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuherwe Howard Buffet,   Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Umuherwe Howard Buffet, Sean Penn na Lupita Nyong’o mu bamaze kwemeza ko bazitabira Kwita Izina

Ubwanditsi 30 Aug 2017
Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

Inzira Bad Rama yanyuzemo akaba umukire akaba asoje ari umusazi

RUSHYASHYA 24 Feb 2026
Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Agasuzuguro ka Ingabire Victoire kafashe indi ntera.Noneho ngo u Rwanda ruri inyuma ya Kongo mu bijyanye n’imiyoborere?

Ubwanditsi 28 Apr 2023
Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Abandi Banyarwanda babiri bashimutiwe muri Uganda

Ubwanditsi 27 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi
ITOHOZA

Afurika y’Epfo: Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Ubwanditsi 18 Mar 2017
U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021
IMIKINO

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Nigeria mu gushaka itike Afrobasket 2021

Ubwanditsi 21 Dec 2019
Rwamucyo Aimable  ikigarasha cyiyoberanya
ITOHOZA

Rwamucyo Aimable ikigarasha cyiyoberanya

Ubwanditsi 04 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru