• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016 IMIKINO

Mu gitaramo cya mbere yaraye akoze, Mukasine Asinah, yiyemeje kwatura avuga ibintu byose atigeze na rimwe atangaza ku muraperi Riderman bahoze bakundana mu myaka umunani yashize ariko Rideman akamusezera amutunguje ubukwe yari yarateguye rwihishwa n’undi mukobwa.

Iki gitaramo cyiswe “Dancehall Pool Party” abereye Nyarutarama, ku mazi (Piscine) ahitwa Beirut Sky Pool hahoze hitwa Aloha, ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Werurwe 2016.

Aha niho Asinah yatangarije ko atizeye neza ko Riderman ashobora kurambana n’uwo baheruka gushyingiranwa, Agasaro Nadia.

Nkuko amakuru ava mu izuba rirashe abitangaza ngo mu kiganiro Mukasine Asinah yagiranye n’itangazamakuru uyu muhanzi yavuze ko kuba yari yaramaranye imyaka umunani akundana n’uyu muraperi yamuboneyeho ibishuko byinshi byugarije abahanzi, ku buryo Agasaro nabasha kubyihanganira bakamarana igihe azaba ari intwari.

-2474.jpg

Asinah akiri murukundo na Riderman

Yagize ati “Urabona Riderman ni umuntu twari tumaranye imyaka umunani, uzi icyo bisobanuye umuntu mumaranye nawe imyaka igera mu munani, ni ukuvuga we na Agasaro nibanamarana imyaka umunani, rwose, bazigurire fanta, nyizera mu byo mvuga pe!”

Yongeraho ko we hari byinshi yagiye yihanganira, agaragaza ko Agasaro azahura nabyo.

Ntiyeruye ngo avuge ibyo ari byo, ariko mu magambo ye yagize ati “Imyaka umunani ntabwo ari igihe gitoya cyane n’ubu buzima tuba tubayeho, ni ukuvuga njyewe hari byinshi nabashaga kuba nakwihanganira urabizi kubana n’abastar (abantu bazwi cyane) ntibyoroshye, urumva? Yego, rero kuri njyewe nta kintu nicuza kuba narabanye nawe icyo gihe cyose.”

Ikintu cya mbere Asinah anenga Riderman ni uko atigeze amusezera, ngo amubwire ko yifuza ko batandukana kandi bari bamaranye imyaka umunani yose bakundana.

Yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Twari dukundanye igihe kirekire kirenga imyaka umunani dukundanye kuko mu kwa 11 twagombaga kuba twujuje imyaka icyenda, ariko ntabwo nari mbizi ko afite ubukwe kugeza nko ku cyumweru cya nyuma cy’ubukwe bwabo njyewe nari nzi ko tukiri kumwe, we ngiye kubona mbona ubutumwa bw’ubutumire, nabwo mbubonye kuri instagram z’abanyamakuru nibwo nahise menya ko Riderman yari afite ubukwe.”

-2476.jpg

Riderman yashyingiwe na Agasaro, Asinah ataribwirwa ko yabenzwe (Ifoto/Irakoze R.)

Asinah avuga ko iki kintu cyatumye agaya cyane Riderman, avuga ko mu myaka bari bamaranye atagombaga gutinya kumubwira ko yateye undi mukobwa inda.

Yagize ati “Ku giti cyanjye numvaga yaragombaga kubimbwira akangisha inama wenda tukajya inama n’iyo bitaba ngombwa ko tubana, yagombaga kubimbwira. Ashobora kuba wenda yarankundaga cyane, kandi Emery yarankundaga cyane, yarabingaragarije cyane, ibyo bikaba byaratumye ananirwa kubimbwira ati ‘Nateye umukobwa inda kandi ngomba kubana n’uwo nateye inda.’ Wenda byaramunaniye abura uko abimbwira ariko kugira ngo bibe byiza yagombaga kubimbwira.”

Ku kijyanye n’icyo yumva yapfuye na Riderman, Asinah yabwiye Izuba Rirashe ko we akeka ko ari ibibazo bagiranye mbere gato y’uko Riderman atangaza ko afite ubukwe.

Yagize ati “Mbere gato y’uko akora ubukwe, bashyingiwe mu kwa munani, nko mu kwa Karindwi cyangwa mu kwa Gatandatu twari dufitanye ibibazo by’abantu bagiye baramvuga, ariko ibintu byose bamvuze ntabwo byari byo.”

Aha ni naho Riderman yakomoje indirimbo yitwa “Ndakabya” yaririmbanye na Christopher, aho abantu basesengura iby’umuziki bavuga ko uyu muraperi yavugaga kuri Asinah, avuga ko amuca inyuma amubeshya.

Asinah asoza agira ati “Hari impamvu yabayeho yatumye biriya byose biba.”

Muri iki kiganiro Asinah yavuze ko yari yatumiye Riderman ngo aze mu gitaramo cye, ngo anamuhe ubufasha ariko amubwira ko atamufasha ku ndirimbo imwe gusa, ahubwo ko ngo nakora Albumu yose ari bwo azamufasha.

Uyu muhanzi yavuze ko nawe icyo gihe atazaba akeneye Rideman, ati “Kuri Album yanjye nanjye ntabwo nzaba nkeneye Riderman, niba atabashije kumfasha ngitangira ntabwo nanjye nzamukenera mfite aho nageze.”

Urebye igitaramo cya Asinah cyatangijwe n’umuhanzi Sintex, nticyitabiriwe cyane, cyajemo abantu bari hagati y’ijana na Magana abiri.

Cyabanje guhagarikwaho gato kigitangira, ku bw’impamvu z’umutekano, bivugwa ko imiziki bacurangaga yasakurizaga abantu, ariko nyuma baza guhabwa iminota mike Asinah n’abazungu bakoranye indirimbo bararirimba gihita gisozwa n’itsinda rya TBB, mu minota itarenze mirongo itatu (30min).

Asinah yaririmbye indirimbo ze eshatu zirimo “Iz’Ubu”, “Strength of Woman” n’iyitwa “Do Me”.

Tariki 26 Werurwe 2016, Asinah azakora ikindi gitaramo, ariko noneho cyo cyagutse, kizabera muri Kigali Serena Hotel, aho avuga ko azaba ari kwimurika nk’umuhanzi mushya winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

-2475.jpg

-2477.jpg

-2478.jpg

Asinah yavuze ko uyu ari wo mwanya we wo gukora ibyo yifuza byose yumva bimurimo atakoze ubwo yakundanaga na Riderman kuko ngo yabagaho yigengesera cyane

Umwanditsi wacu

Source n’ Amafoto yakoreshejwe ni Izuba rirashe

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

APR FC yatsinze Rayon Sports yuzuza imikino 40 idatsindwa, Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona nyuma yo gutsinda Bugesera FC ku munsi wa 4

Ubwanditsi 24 Nov 2021
Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Tour du Rwanda 2019: Merhawi Kudus yegukanye agace Huye-Rubavu

Ubwanditsi 26 Feb 2019
Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Nyuma y’imyaka 11 ikipe ya Inter de Milan yo mu Butaliyani yegukanye igikombe cya shampiyona habura imikino 4 ngo umwaka w’imikino wa 2020-2021 usozwe.

Ubwanditsi 03 May 2021
Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi  yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Nizigiyimana Abdul Karim bita Makenzi yerekeje mu ikipe ya Kiyovu SC yigeze gukinira

Ubwanditsi 12 Sep 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Abaherutse guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare
ITOHOZA

Uganda: Abaherutse guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi bagejejwe mu rukiko rwa gisirikare

Ubwanditsi 21 Oct 2018
Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere
IMIKINO

Toronto Raptors yakoreye amateka kuri Golden State Warriors yegukana NBA ku nshuro ya mbere

Ubwanditsi 14 Jun 2019
Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije
ITOHOZA

Mu Bubiligi hari insengero z’abahutu n’iz’abatutsi- Umukobwa wa Col. Nsekarije

Ubwanditsi 05 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru