• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016 IMIKINO

Mu gitaramo cya mbere yaraye akoze, Mukasine Asinah, yiyemeje kwatura avuga ibintu byose atigeze na rimwe atangaza ku muraperi Riderman bahoze bakundana mu myaka umunani yashize ariko Rideman akamusezera amutunguje ubukwe yari yarateguye rwihishwa n’undi mukobwa.

Iki gitaramo cyiswe “Dancehall Pool Party” abereye Nyarutarama, ku mazi (Piscine) ahitwa Beirut Sky Pool hahoze hitwa Aloha, ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Werurwe 2016.

Aha niho Asinah yatangarije ko atizeye neza ko Riderman ashobora kurambana n’uwo baheruka gushyingiranwa, Agasaro Nadia.

Nkuko amakuru ava mu izuba rirashe abitangaza ngo mu kiganiro Mukasine Asinah yagiranye n’itangazamakuru uyu muhanzi yavuze ko kuba yari yaramaranye imyaka umunani akundana n’uyu muraperi yamuboneyeho ibishuko byinshi byugarije abahanzi, ku buryo Agasaro nabasha kubyihanganira bakamarana igihe azaba ari intwari.

-2474.jpg

Asinah akiri murukundo na Riderman

Yagize ati “Urabona Riderman ni umuntu twari tumaranye imyaka umunani, uzi icyo bisobanuye umuntu mumaranye nawe imyaka igera mu munani, ni ukuvuga we na Agasaro nibanamarana imyaka umunani, rwose, bazigurire fanta, nyizera mu byo mvuga pe!”

Yongeraho ko we hari byinshi yagiye yihanganira, agaragaza ko Agasaro azahura nabyo.

Ntiyeruye ngo avuge ibyo ari byo, ariko mu magambo ye yagize ati “Imyaka umunani ntabwo ari igihe gitoya cyane n’ubu buzima tuba tubayeho, ni ukuvuga njyewe hari byinshi nabashaga kuba nakwihanganira urabizi kubana n’abastar (abantu bazwi cyane) ntibyoroshye, urumva? Yego, rero kuri njyewe nta kintu nicuza kuba narabanye nawe icyo gihe cyose.”

Ikintu cya mbere Asinah anenga Riderman ni uko atigeze amusezera, ngo amubwire ko yifuza ko batandukana kandi bari bamaranye imyaka umunani yose bakundana.

Yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati “Twari dukundanye igihe kirekire kirenga imyaka umunani dukundanye kuko mu kwa 11 twagombaga kuba twujuje imyaka icyenda, ariko ntabwo nari mbizi ko afite ubukwe kugeza nko ku cyumweru cya nyuma cy’ubukwe bwabo njyewe nari nzi ko tukiri kumwe, we ngiye kubona mbona ubutumwa bw’ubutumire, nabwo mbubonye kuri instagram z’abanyamakuru nibwo nahise menya ko Riderman yari afite ubukwe.”

-2476.jpg

Riderman yashyingiwe na Agasaro, Asinah ataribwirwa ko yabenzwe (Ifoto/Irakoze R.)

Asinah avuga ko iki kintu cyatumye agaya cyane Riderman, avuga ko mu myaka bari bamaranye atagombaga gutinya kumubwira ko yateye undi mukobwa inda.

Yagize ati “Ku giti cyanjye numvaga yaragombaga kubimbwira akangisha inama wenda tukajya inama n’iyo bitaba ngombwa ko tubana, yagombaga kubimbwira. Ashobora kuba wenda yarankundaga cyane, kandi Emery yarankundaga cyane, yarabingaragarije cyane, ibyo bikaba byaratumye ananirwa kubimbwira ati ‘Nateye umukobwa inda kandi ngomba kubana n’uwo nateye inda.’ Wenda byaramunaniye abura uko abimbwira ariko kugira ngo bibe byiza yagombaga kubimbwira.”

Ku kijyanye n’icyo yumva yapfuye na Riderman, Asinah yabwiye Izuba Rirashe ko we akeka ko ari ibibazo bagiranye mbere gato y’uko Riderman atangaza ko afite ubukwe.

Yagize ati “Mbere gato y’uko akora ubukwe, bashyingiwe mu kwa munani, nko mu kwa Karindwi cyangwa mu kwa Gatandatu twari dufitanye ibibazo by’abantu bagiye baramvuga, ariko ibintu byose bamvuze ntabwo byari byo.”

Aha ni naho Riderman yakomoje indirimbo yitwa “Ndakabya” yaririmbanye na Christopher, aho abantu basesengura iby’umuziki bavuga ko uyu muraperi yavugaga kuri Asinah, avuga ko amuca inyuma amubeshya.

Asinah asoza agira ati “Hari impamvu yabayeho yatumye biriya byose biba.”

Muri iki kiganiro Asinah yavuze ko yari yatumiye Riderman ngo aze mu gitaramo cye, ngo anamuhe ubufasha ariko amubwira ko atamufasha ku ndirimbo imwe gusa, ahubwo ko ngo nakora Albumu yose ari bwo azamufasha.

Uyu muhanzi yavuze ko nawe icyo gihe atazaba akeneye Rideman, ati “Kuri Album yanjye nanjye ntabwo nzaba nkeneye Riderman, niba atabashije kumfasha ngitangira ntabwo nanjye nzamukenera mfite aho nageze.”

Urebye igitaramo cya Asinah cyatangijwe n’umuhanzi Sintex, nticyitabiriwe cyane, cyajemo abantu bari hagati y’ijana na Magana abiri.

Cyabanje guhagarikwaho gato kigitangira, ku bw’impamvu z’umutekano, bivugwa ko imiziki bacurangaga yasakurizaga abantu, ariko nyuma baza guhabwa iminota mike Asinah n’abazungu bakoranye indirimbo bararirimba gihita gisozwa n’itsinda rya TBB, mu minota itarenze mirongo itatu (30min).

Asinah yaririmbye indirimbo ze eshatu zirimo “Iz’Ubu”, “Strength of Woman” n’iyitwa “Do Me”.

Tariki 26 Werurwe 2016, Asinah azakora ikindi gitaramo, ariko noneho cyo cyagutse, kizabera muri Kigali Serena Hotel, aho avuga ko azaba ari kwimurika nk’umuhanzi mushya winjiye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

-2475.jpg

-2477.jpg

-2478.jpg

Asinah yavuze ko uyu ari wo mwanya we wo gukora ibyo yifuza byose yumva bimurimo atakoze ubwo yakundanaga na Riderman kuko ngo yabagaho yigengesera cyane

Umwanditsi wacu

Source n’ Amafoto yakoreshejwe ni Izuba rirashe

2016-03-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Abakinnyi basaga 1200 bagiye guhurira mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO ihuza Abapolisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba

Ubwanditsi 18 Mar 2023
Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Amafoto – Perezida Paul Kagame yitabiriye siporo rusange , aboneraho gusura ibice bitandukanye birimo Biryogo

Ubwanditsi 01 May 2022
APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

APR FC yatsinze Police FC isoza igice kibanza cy’umwaka w’imikino wa 2021-2022 ari iyambere

Ubwanditsi 29 Jan 2022
Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Bakina Super Cup, APR BBC itwaye igikombe itsinze REG BBC naho REG WBBC itsinda APR WBBC

Ubwanditsi 18 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro
Mu Mahanga

Kicukiro: Abantu 150 bagize ibyiciro bitandukanye basabwe gushyiraho ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro

Ubwanditsi 01 Apr 2016
Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Amakuru

Zimbabwe na Nigeria banganyirije i Huye 1-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026

Ubwanditsi 19 Nov 2023
Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda
Mu Mahanga

Rusizi: Abasirikare b’u Burundi barashe Umunyarwanda

Ubwanditsi 15 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru