• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Police Hand Ball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona

Ubwanditsi 03 Apr 2016 Mu Mahanga

​Muri izi mpera z’icyumweru, shampiyona y’umukino w’intoki wa Hand Ball yakomeje, aho kuwa gatandatu tariki ya 2 Mata 2016, ikipe ya Police Hand Ball Club yakomeje kwitwara neza itsinda itababariye ikipe ya Kaminuza nkuru ishami rya huye ibitego 60 kuri 28.

Nyuma y’umunsi wa 5 shampiyona, Police Hand Ball Club ikaba ikomeje kwicara ku ntebe y’icyubahiro n’amanota 15 kuri 15 inazigamye ibitego 143, dore ko nta mukino n’umwe iratsindwa ikaba ikurikiwe na APR HBC n’amanota 12.

Muri uyu mukino wahuje Police HBC na Kaminuza nkuru, abakinnyi ba Police HBC bitwaye neza ni Mutuyimana Gilbert watsinzemo 12 wenyine , na Bizimana Haruna watsinze 5.

Nyuma y’uwo mukino umutoza w’ikipe ya Polisi, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yashimye uko abakinnyi be bitwaye anabasaba gukomeza kwitwara neza ngo bazegukane iki gikombe anavuga ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi atoza bakoze.

Yavuze kandi ko iyi ntsinzi, kimwe n’izindi zayibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama, imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.

Kapiteni w’iyi kipe Mutuyimana Gilbert yavuze ko gutsinda babikesha ubuyobozi bwiza bw’ikipe bubaba hafi, umutoza ubimenyereye, ahoyagize ati:”Ubuyobozi bw’ikipe butuba hafi tugakora imyitozo myinshi, kandi gahunda yacu ni ukwegukana igikombe, tukanitwara neza mu mikino nyafurika aho tuzaba duhagarariye igihugu.

Nyuma y’umunsi wa 5 wa Shampiyona Mutuyimana Gilbert amaze gutsinda ibitego 54 wenyine.

RNP

2016-04-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Kagame yanenze uko Abayobozi ba Nyagatare bakemura ibibazo by’abaturage

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Karabaye! Umugambi wa Tshisekedi wo guhindura itegekonshinga uhuhuye Kongo n’ubundi yasambaga.

Ubwanditsi 24 Oct 2024
EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

EAPCCO na Polisi y’u Butaliyani basinye amasezerano y’ubufatanye

Ubwanditsi 25 Feb 2017
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko
Mu Mahanga

Uganda: Hatangiye kumvwa ubujurire bw’abasaba ko imyaka ntarengwa ya Perezida iguma mu itegeko

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Uganda ifungirana u Rwanda ubugira kabiri – Perezida Kagame

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi
HIRYA NO HINO

Uwahoze ari Visi Meya wa Musanze yangiwe kuburana yidegembya nubwo umugore yamusabiye imbabazi

Ubwanditsi 12 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru