• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Nyagatare: Abaturage basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Ubwanditsi 05 Dec 2016 Amakuru

Abaturage bo mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare basabwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano bakora amarondo neza ndetse n’ibindi bikorwa bigamije kuwusigasira.

Ubu butumwa babuhawe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’ubuyobozi bwako; iyo nama ikaba yarabereye mu kagari ka Nyangara.

Mu butumwa yabagejejeho, Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yagize ati:”Amarondo iyo akozwe neza afasha mu gukumira ibyaha bitandukanye birimo ubujura bw’imyaka n’amatungo bugaragara hirya no hino muri aka karere.”

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati:” Bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abantu bafite imigambi yo gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko; hanyuma zigafata ingamba zo kubikumira; kandi iyo hari abamaze kubikora zibafata vuba.”

IP Kaburabuza yabwiye kandi abo baturage ko Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina; maze abasaba kubyirinda no gutanga umusanzu mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo batanga amakuru ajyanye n’ababyishoramo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Musabyemariya Domithile yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano baziha amakuru atuma hakumirwa ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekabo.

Yagize ati:”Kubumbatira umutekano bireba buri wese kubera ko ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; kandi inzego z’umutekano zikaba zitabera hose icyarimwe.”

Musabyemariya yabasabye kandi kwitabira gahunda za Leta zirimo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku gihe; kandi bakarangwa n’isuku muri rusange.

Abo baturage bibukijwe kandi kurengera ibidukikije mu bikorwa byabo bya buri munsi birinda ibikorwa byose bishobora gutera ibiza.

2016-12-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Minisitiri Alex Gisaro, Umunyamulenge ugambanira benewabo nawe ageze mu mazi abira

Ubwanditsi 23 Nov 2024
Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Perezida Tshisekedi yegetse ibibazo bye byose ku Rwanda, arashaka gusunika amatora

Ubwanditsi 21 Sep 2022
Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

Igisubizo cy’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda yahaye DRC ku Kinya cy’Ibihano Amerika yashyize ku Rwanda kirasobanutse

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ibinyamakuru bya CMI Bikomeje Gukwirakwiza Ibinyoma Bikubiye mu Birego ko Bamwe mu Basirikari ba Uganda Banekera u Rwanda nta Kimenyetso na akimwe Batanga

Ubwanditsi 28 Aug 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi
Mu Rwanda

Batatu mu bayobozi b’akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Ubwanditsi 02 Nov 2017
Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora
Mu Rwanda

Mushikiwabo yateye utwatsi ibyo gufunga imbuga nkoranyambaga ku munsi w’amatora

Ubwanditsi 31 May 2017
Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye
POLITIKI

Magufuli yeruye ko Kagame ari inshuti ye ikomeye

Ubwanditsi 09 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru