• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Ubwanditsi 15 Apr 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu bitangazamakuru, Padiri Nahimana Thomas, wiyita Perezida wa Guverinoma ikorera mu buhungiro, akanaba umucengezamatwara ukomeye w’ivangura rishingiye ku bwoko, akomeje kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside, gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Zimwe mu mbuto za Nahimana Thomas na Fortunatus Rudakemwa zirimo abanyeshuri bigishije muri seminali ntoya ya Cyangugu bakomeje kubabera abambari barangajwe imbere n’uwitwa Matuje Aphrodis, ubwe wiyemerera ko ahagarariye mu Rwanda Ishyaka ritemewe n’amategeko rya Nahimana Thomas ryitwa Ishema party.

Bakiri mu iseminari ya Cyangugu, abo baseminali bashishikarizwaga gukurikirana amakuru yo hanze asebya Leta y’U Rwanda ngo mu rwego rwo kuvuga icyo bashatse (liberte d’expression) ndetse no guhangana bakoresheje ibitekerezo no kwigomeka ku butegetsi bifashishije Rubanda nyamwinshi.

Matuje Aphrodis yagaragaje kuba intagondwa n’amatwara menshi ya PARIMEHUTU ubwo mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri 2003 yagendaga acengeza ayo matwara y’ivangura muri bagenzi be, ngo batore Twagiramungu Faustin.

N’ubwo yari afite ibyo bitekerezo bibi ariko yakomeje kugirwa inama no gufashwa, ahabwa buruse yiga Kaminuza y’uburezi ya KIE nk’abandi Banyarwanda, ayirangije anabona akazi ko kuba umuyobozi w’ikigo cy’amashuri.

Ibyo byose nta gaciro yabihaye ahubwo yakoreshaga ibyo agenewe mu kazi agakorana n’abahungabanya umutekano w’igihugu, aho yiyemereraga ko yakoranye na Nsabimana Callixte alias Sankara. Yabagemuriraga ibiribwa ngo babashe guhungabanya umutekano w’igihugu kandi nawe agituyemo.

Yashakanye n’umukobwa w’umututsikazi agamije kumuhohotera, ku buryo mu gihe cy’icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi yamuhezaga mu nzu, akamushinyagurira kandi akamusaba kutazigera abitangaza. Matuje avuga ko umugore yashatse undi igihe yari afunzwe, niba koko yaramukundaga uwo mugore yari kumugarukira. Ahubwo uwo mwana w’umukobwa yagize Imana yo gutandukana n’ikirura.

Iyo myitwarire ye yatumye akomeza kwigishwa ariko yinangira umutima ku buryo Padiri Nahimana yiyemeje kumufasha gutoroka ngo atazabazwa iby’ingengabitekerezo agenda agaragaza, yashakaga kunyura muri Tanzania aho Padiri Nahimana yamubwiye ko Ambasaderi w’igihugu cya Suede muri Tanzania yamwemereye kumumufashiriza akamwohereza iburayi.

Yarafashwe nk’umuntu wese usohoka mu buryo butemewe n’amategeko arafatwa arafungwa.
Ubwo yavuganaga n’inkotsa Agnes Uwimana, yiyemereye ko yakoranaga n’abanzi b’igihugu harimo n’abakoresha intwaro. Abantu nka Matuje bagomba kumenyekana hakiri kare bakarindwa imirimo y’uburezi aho bangiza abana babigisha ingengabitekerezo ya Jenoside.

2022-04-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Imbonerakure mu Burundi zikomeje imyitozo ya gisirikare, zitegura kujya kwiyahura mu ntambara na M23.

Ubwanditsi 19 Aug 2024
Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana : Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Ubwanditsi 27 May 2021
Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Lt Gen. Tumukunde niwe wari nyirabayazana y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare
Amakuru

FERWACY yashimiye abakinnyi batwaye imidali muri shampiyona Nyafurika y’Amagare

Ubwanditsi 15 Oct 2024
Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018
Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru