• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bombori bombori muri RNC yageze no mu muryango bwite wa Kayumba Nyamwasa   |   17 Jul 2026

  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo yitwa CCIB FM+, ikorera i Burundi, Eddy Claude Nininahazwe, yatangaje ko yahagaritswe gutanga ibiganiro izira kunenga Leta ku kuba ntacyo yakoze ku bwicanyi bwakorewe impunzi 36 z’Abarundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuwa 15 Nzeri 2017, nibwo impunzi 36 z’Abarundi zaguye mu gushyamirana kwabaye hagati y’ingabo za Leta n’Abarundi basabaga ubuhungiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu minsi ishize iyi Radiyo yanyujijeho ikiganiro cyanengaga ahanini uburyo Leta y’u Burundi itasabye ibisobanuro Congo ku bwicanyi bwakorewe impunzi zabwo.

Nininahazwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa kuri uyu wa Gatanu ko iyo Radiyo yahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu kubera ikiganiro yatanze kinenga uburyo Leta yaruciye ikarumira.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’inama y’Igihugu y’itangazamakuru n’itumanaho, risobanura ko iyo Radiyo yarenze ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru n’amategeko arigenga, ko ihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu, uhereye kuri uyu wa Mbere.

Kuva izo mpunzi zakwicwa, nta kintu Leta yigeze ibivugaho, uretse ubutumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain-Aime Nyamitwe, yanyujije kuri Twitter ye avuga ko hakenewe ibisobanuro ku iyicwa ry’abo Barundi.

Nininahazwe yanenze ihagarikwa ry’iyo Radiyo avuga ko rinyuranije n’amategeko. Yagize ati “Twatunguwe n’uko badushinje ko twatangaje ibibogamye, kuko ikiganiro twatanze cyavugaga uko twebwe nk’ikinyamakuru tubyumva ku ngingo runaka kandi ibyo byemewe n’amategeko y’umwuga.”

Leta y’u Burundi ishinjwa kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kubera ibikorwa bitaryoroheye birmo guhagarikwa kw’iyi Radiyo n’izindi, kuburira irengero umunyamakuru Jean Bigirimana hamwe n’abandi basaga 100 bahunze.

2017-09-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Tugiye kubyaza umusaruro ubushake bw’u Rwanda mu gukemura ikibazo cy’abimukira banyuranyije n’amategeko” – Donald Trump

Ubwanditsi 18 Nov 2024
Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Padiri Ubald avuga ko nta dini ryajyaho ngo ryiyemere ko ritakoze Jenoside

Ubwanditsi 13 Apr 2016
Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Imbogamizi ku kuvana muri Libya abimukira bakomeje gucuruzwa nk’abacakara

Ubwanditsi 04 Dec 2017
Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Kigali: Umuzamu warindaga Umurenge Sacco yishwe n’abajura, undi arakomereka

Ubwanditsi 20 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame
Amakuru

Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame

Ubwanditsi 03 Dec 2021
Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi
Amakuru

Papa Francis yaciye bugufi asaba Imana imbabazi kubera uruhare rwa Kiliziya muri Jenoside yakorewe abatutsi

Ubwanditsi 23 Apr 2025
2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu
POLITIKI

2016 : Uko Umunyapolitiki Twagiramungu yataye agaciro burundu

Ubwanditsi 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru