• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Ubwanditsi 24 Jan 2017 ITOHOZA

Padiri Nahimana Thomas amaze iminsi azunguruka hirya no hino mu bazungu abaka inkunga yo kujya mu Rwanda kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Amakuru y’ibanga twahawe n’umuntu wizewe uba mu gihugu cy’Ububiligi aravuga ko abazungu bo mu ishyirahamwe ry’ Ubumwe bw’Iburayi (Union Européenne) bari baremereye Padiri Nahimana inkunga ingana na Miliyari eshatu z’Amafaranga y’u Rwanda ngo ajye mu Rwanda guhangana n’ubutegetsi buriho, ubu bamaze kwisubiraho ndetse nayo mafaranga ngo akaba atakiyabonye.

Mu biganiro bitandukanye bamaze kugirana na Padiri Nahimana ikiganiro cyanyuma nicyo cyabaye nyirabayazana kuko Padiri Nahimana wasaga n’uwishinganisha ngo atabashije gusobanurira abaterankunga be uburyo bufatika azakoresha yiyamamaza n’amayeri azakoresha agumura abaturage, agatsinda amatora, ibyo bagenzi be bamubanjirije batabashije gukora abo ni Twagiramungu Faustin na Ingabire Victoire.

-5430.jpg

Ingabire Victoire abazungu bari baramwijeje ibitangaza

Aya makuru aravuga ko abazungu bateye utwatsi Padiri Nahimana mu gihe yari yagiye kwishinganisha ngo kuko ari mu myiteguro yo kujya i Kigali, dore ko mbere bitamukundiye kwinjira kubutaka bw’u Rwanda, akaba yabasabaga ubufasha butandukanye burimo n’uburinzi mugihe yaba ageze I Kigali, bati : “Ntacyo twagufasha kuko twebwe ntitugenzura amategeko y’u Rwanda, tuziko Abahutu benshi bijanditse muri Jenoside niba hari aho ugaragara mu nkiko Gacaca twe ntacyo twabikoraho, ikindi ibyo wanditse mu binyamakuru nibyo utekereza bigize icyaha cyo gupfobya Jenoside, tukugiye inyuma baturega gupfobya Jenoside”.

-5428.jpg

Padiri Thomas Nahimana

Nkuko twabibwiwe n’uwaduhaye aya makuru, muri ibi biganiro bya Nahimana n’abazungu babanyaburayi byabereye mu gihugu cy’ uBubiligi, bamugiriye inama bati : “Mushake Umututsi wabaye muri buriya butegetsi uzi ibya RPF, waba adafite ibyaha tube ariwe dushyigikira, tumuge inyuma niwe wabasha guhangara Perezida Kagame.

Bati : Reba Ingabire Victoire twamugiye inyuma bucyeye dusanga afite amadosiye arimo aya Jenoside, tubura uko tubigenza, ubu arafunze.

-172.png

Twagiramungu Fausti wagerageje kwiyamamaza bikanga

Ibi biganiro bya Nahimana n’abaterankunga be byafashe umwanzuro wo gushakisha hirya no hino umututsi wabaye muri RPF akiyamamaza abazungu bakamujya inyuma.

Ishyirahamwe ry’Abahutu babataximan baba mu Bubiligi bari bamaze iminsi bakusanya imisanzu hirya no hino mu Burayi yo guha Padiri Nahimana Thomas, ngo azabashe kujya mu Rwanda kwiyamamaza.

Iri shyirahamwe kandi ngo rifite bamwe mu bantu baba mu Rwanda bo mu miryango yabo bohererejwe amafaranga mu ibanga, baciye mu mashyirahamwe y’abamotari, ahavugwa nimuri Musanze, Rusizi na Nyamasheke nabo bakayaha Abaturage bababwira kutayabika muri Banki ngo bayagumane mungo zabo igihe nikigera bazababwira.

Ikindi gice kivugwa muri aya makuru kiganjemo Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, bakorana na Ben Rutabana na Micombero Jean Marie Vianny ba RNC igice cya Kayumba Nyamwasa, bari kugenda bashukwa bahabwa udufaranga kugirango bakwize Tract zivuga ko ngo bamwe muri bene wabo bagiye bapfa mu buryo butunguranye, kugirango izimpfu zigerekwe kuri Leta.

Turacyabikurikirana…..

Cyiza Davidson

2017-01-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Uwamenye imfura Mukurira, ntiyakwemera ko hari icyo apfana n’imfube Murwanashyaka Thégogène” Gatwa”

Ubwanditsi 15 Jan 2025
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026
RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

RNC ikomeje kugira Ihuriro P5 ikimoteri ndetse n’ikusanyirizo ry’ibindi bigarasha

Ubwanditsi 25 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?
Amakuru

Ni iki kihishe inyuma yo gutinza urubanza rw’umujenosideri Kabuga Félicien?

Ubwanditsi 07 Feb 2022
KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner
HIRYA NO HINO

KIGALI: Umusore yapfiriye mu birori bya Silent Disco byabereye ku gasongero k’inyubako ya Remera Corner

Ubwanditsi 31 Mar 2019
Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC
POLITIKI

Ni byiza kuba Sudan yarinjizwe muri EAC

Ubwanditsi 06 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru