• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Denmark yohereje mu Rwanda Twangirayezu Wenceslas ukekwaho uruhare muri Jenoside

Ubwanditsi 11 Dec 2018 ITOHOZA

Twangirayezu Wenceslas ari mu ndege igana i Kigali nyuma y’umwanzuro w’urukiko rwo muri Denmark, rwategetse ko yoherezwa mu gihugu cye ngo aburanishwe ku byaha akekwaho birimo uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo w’imyaka 50, muri Mata uyu mwaka nibwo Urukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød rwemeje ko yoherezwa mu Rwanda, ngo aburanishwe ku byaha bikekwa ko yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.

Biteganyijwe ko Twagirayezu agera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018, 19h:30.

Mu itangazo Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin yashyize ahagaragara, yashimiye inzego z’ubutabera za Denmark, uyu akaba ari umuntu wa kabiri ukekwaho ibyaha bya Jenoside zoherereje mu Rwanda, nyuma ya Mbarushimana Emmanuel muri Nyakanga 2014.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko Twagirayezu ari mwene Semugeshi Nasson na Ntawukazi Rose, wavutse mu 1967 muri Segiteri Gacurabwenge, Komini Rwerere, Perefegitura ya Gisenyi. Ubu ni mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Akekwaho ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Twagirayezu yari umuyobozi w’ishyaka rya CDR muri segiteri ya Gacurabwenge, akaba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi basaga igihumbi akoresheje imbunda.

Ashinjwa ko “yitabiriye ibikorwa byo kwica abatutsi aho we n’abandi bagabye ibitero mu duce dutandukanye twa Komini Rwerere, harimo kuri Paruwasi Busasamana ahari hahungiye abatutsi basaga 3000 maze abasaga 1000 bakahicirwa.”

Akekwaho kandi ko yari mu Nterahamwe zigera kuri 200 zagabye igitero kuri Kaminuza ya Mudende ahaguye abatutsi bagera ku 1000, biganjemo abanyeshuri, abarimu n’abakozi ba kaminuza no kuri Institut Saint Fidèle aho abarimu n’abanyeshuri burijwe imodoka bakajya kwicirwa ku Nyundo.

Twagirayezu wayoboraga umuryango witwa Dutabarane Foundation muri Denmark, mbere ya Jenoside ngo yari umwarimu ku ishuri ribanza rya Majyambere mu Murenge wa Busasamana.

Itangazo ry’Ubushinjacyaha rikomeza rigira riti “Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwiteguye kugeza imbere y’ubutabera Twagirayezu Wenceslas, agashyikirizwa urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga kandi bwijeje ko uburenganzira bwe buzubahirizwa mu rubanza.”

Bwanashimiye ibihugu bigira uruhare mu gutuma abakekwaho uruhare muri Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bashyikirizwa ubutabera.

Bukomeza bugira buti “Dufashe uyu mwanya ngo tunasabe ibihugu bicumbikiye abanyarwanda bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe ubutabera bakomeje kwidegembya, gufata ingamba zigamije guca ukudahana.”

Mbarushimana Emmanuel uheruka koherezwa na Denmark, yahamwe n’icyaha cya Jenoside ndetse mu Ukuboza umwaka ushize yahanishijwe igifungo cya burundu.

2018-12-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kisangani :  Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Kisangani : Inkambi y’abahoze ari abarwanyi ba FDLR barenga 800 igiye gufungwa

Ubwanditsi 15 Sep 2018
Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Hagamijwe kuburizamo amatora muri Kivu y’Amajyepfo, ububiko bw’ibikoresho by’amatora mu mujyi wa Bukavu byahawe inkongi!

Ubwanditsi 11 Dec 2023
Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi

Ubwanditsi 13 Sep 2016
Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Ubwanditsi 23 Jun 2017

Igitekerezo kimwe

  1. katsibwenene
    December 14, 20189:17 am -

    Amaraso yabacu azabasama.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
ITOHOZA

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Umugabo afunzwe akurikiranweho  kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari
Amakuru

Umugabo afunzwe akurikiranweho kugerageza guha ruswa umuyobozi w’akagari

Ubwanditsi 09 Jan 2016
U  Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025
Amakuru

U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025

Ubwanditsi 09 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru