• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto yibwe muri Uganda ba nyirayo

Polisi y’u Rwanda yashyikirije moto yibwe muri Uganda ba nyirayo

Ubwanditsi 20 Apr 2016 Mu Mahanga

​Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ikigo cyo mu gihugu cya Uganda gikora ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuhinzi cyitwa (International Institute of Tropical Agriculture-Uganda-IITA) moto yacyo yibwe muri iki gihugu iza gufatirwa mu Rwanda.

Iyo moto yo mu bwoko bwa Yamaha ifite nomero ziyiranga UDX339Z yafashwe ku itariki 27 Werurwe na sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngarama, mu karere ka Gatsibo

Igikorwa cyo kuyihererekanya cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 19 Mata hagati y’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP), Anthony Kulamba n’abakozi babiri ba IITA ari bo Ochola John na Ruzindana Antony.

Bamaze kuyishyikirizwa, Ochola yagize ati:” Iyi moto yibiwe i Kabare ku itariki 16 Mata. Ku munsi wakurikiyeho twamenyesheje Polisi y’iwacu ko twayibwe maze itwizeza ko igiye kubikurikirana.”

Yakomeje agira ati:”Mu izina rya IITA ndashima cyane Polisi y’u Rwanda kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gufata moto yacu twari twibwe ndetse ikaba inayidushyikirije.”

Ruzindana yamwunganiye agira ati:”Ikimara kwibwa twabimenyesheje umuyobozi wacu, ndetse mwizeza ko niba uwayibye yayijyanye mu Rwanda izafatwa nta kabuza. Nyuma y’ibyumweru bibiri yarampamagaye arambwira ati: ‘Ibyo wambwiye bibaye impamo moto yacu yafatiwe mu Rwanda.”

Yakomeje agira ati:”Ndashima Polisi y’u Rwanda n’iki gihugu muri rusange kuko gifite inzego z’ubuyobozi zihamye zikora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa ndetse n’ibindi bitandukanye.”

ACP Kulamba yavuze ko imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ari yo yatumye iyi moto ndetse n’ibindi bintu bifatwa hanyuma bigashyikirizwa ba nyirabyo.

Yongeyeho ko hari izindi moto eshatu na none zafatiwe mu Rwanda mu minsi ishize zibwe muri Uganda zizashyikirizwa ba nyirazo mu minsi iri imbere.

Yagize ati:”Kurwanya ibyaha ndenga mipaka bisaba ubufatanye hagati y’ibihugu cyane cyane Polisi zabyo binyuze mu guhanahana amakuru yatuma hafatwa abafite imigambi yo kubikora cyangwa abamaze kubikora.”

ACP Kulamba yakomeje agira ati:”Umuntu wibiwe mu Rwanda ndetse n’ucyeka ko icyo yibwe cyazanywe mu Rwanda ajye abitumenyesha ku gihe kugira ngo tubikurikirane mu maguru mashya tubashe kubifatana uwakibye.”

Yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano birinda ibyaha muri rusange kandi baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma harwanywa ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

RNP

2016-04-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Burundi: Umukobwa w’imyaka 20 yatemaguwe bikabije, haracyekwa umwarimu waba waramuteye inda

Ubwanditsi 20 Jun 2018
Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Master Card na Ericson bagiye kuzana mu Rwanda ikoranabuhanga rishya muri serivisi z’imari

Ubwanditsi 13 May 2016
Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi – Polisi y’u Rwanda

Ubwanditsi 21 Jul 2016
Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Tshisekedi yashyize yemera kuganira na M23, ikibazo nyamukuru amasezerano bazagirana azayubahiriza?

Ubwanditsi 12 Mar 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Ubwanditsi 04 Aug 2016
Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens  niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi
IMIKINO

Tour du Rwanda:Ndayisenga Valens niwe wegukanye agace ka Kigali –Karongi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese
HIRYA NO HINO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru