• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

  • FERWAFA yahagaritse Imurora Japhet imyaka itanu mu bikorwa byose bya ruhago   |   07 Aug 2026

  • Mukura VS yakiriye umutoza mushya ukomoka muri Serbia   |   06 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Perezida Kagame yagize icyo avuga k’ Ubufaransa bushaka kongera gukora iperereza ry’Indege ya Habyarimana habazwa Kayumba

Ubwanditsi 13 Oct 2016 Mu Mahanga

Perezida Kagame yasubije Abafaransa bashaka kongera gukora iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ko nta kibazo na kimwe abifiteho ariko ko bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda butagendera ku bw’u Bufaransa.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bacamanza mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017; yabashimiye umusaruro w’imbaraga bashyira mu kazi kabo n’icyizere Abanyarwanda bafitiye Ubucamanza bw’u Rwanda.

Nyuma y’amezi agera ku 10 ubucamanza bw’u Bufaransa busubitse idosiye yo gukurikirana ibijyanye n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wayoboye u Rwanda kugeza mu 1994, abacamanza babiri b’Abafaransa Nathalie Poux na Jean-Marc Herbau bongeye gusubukura iri perereza.

Perezida Kagame yakomoje kuri iki avuga ko nta kibazo na kimwe abifiteho gusa ko bikwiye gutanga ubutumwa bushya.

Ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”

“Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira, ariko ibyo ndi gusoma mu itangazamakuru ni uko twatangira byose bundi bushya.

Muzi ibyo ndi kuvugaho? Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi.”

“Icya mbere gutangira bundi bushya bisobanuye ko nkwiriye kwibutsa abantu bamwe ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.”

Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa bwari bukwiye kuba bwarajyanywe mu nkiko kubera uruhare rwabwo muri Jenoside. Ati “U Bufaransa bukwiye kuba buri mu rukiko, buburanishwa aho kuba undi muntu uwo ariwe wese mu Rwanda kandi aho kuba Abanyarwanda. Ndabizi bamwe muri mwe murahangayitse muvuga muti oh.., u Bufaransa…, ariko mukwiye gutuza. U Rwanda ntabwo ruzahura n’ikibazo na kimwe.”

-4328.jpg

Gen. Kayumba Nyamwasa, Perezida Francois Hollande na Perezida Paul Kagame

2016-10-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Perezida Kagame yashimiye Donald John Trump watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ubwanditsi 09 Nov 2016
Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Mujyanama Elisaphan Philos uherutse gutabwa muri yombi akekwaho ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi yagizwe umwere n’urukiko

Ubwanditsi 02 Feb 2016
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda

Ubwanditsi 21 Mar 2019
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ubwanditsi 01 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika
IMIKINO

Yvan Buravan yaraye yerekanye Indirimbo shya Malaika

Ubwanditsi 09 Jul 2016
CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu
IMIKINO

CAF yaciye Rayon Sports ibihumbi 20$, Yannick Mukunzi ahagarikwa imikino itatu

Ubwanditsi 09 Aug 2018
Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA
ITOHOZA

Umukwe wa Trump azatanga amakuru mu iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya USA

Ubwanditsi 28 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru