• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubujura bukoresheje ikoranabuhanga… Icyaha gishya cyo kumenya

Ubwanditsi 14 May 2018 UBUKUNGU

*Ni icyaha kirenze ubujura bumenyerewe, mu nkiko hari kuburanwa miliyari 2
*Abanyarwanda benshi ngo bazi ko ari ibyo muri filimi gusa!

Umujura witwaje gatarina cyangwa abacukura inzu za rubanda nibo tumenyereye ariko ubu ngo dukwiye kumenya ko abajura bagezweho ari abifashisha ikoranabuhanga nk’uko Umuvugizi w’inkiko abivuga. Ibyo biba ngo ni akayabo, abantu bakwiye kwirinda.

Ubujura bwifashishije ikoranabuhanga ntibumenyerewe mu Rwanda

Ubujura bwifashishije ikoranabunga ngo ntiburagaragara cyane ugereranyije naburiya bujura tumenyereye bwitwaje kiboko. Ariko ngo butangiye kuboneka bwakorewe abantu cyangwa se za banki.

Muri banki imwe mpuzamahanga ikorera mu Rwanda abajura nk’aba bahibye  1,466,343,82  Frw na USD 298,400. Hari abatari bacye bari gukurikiranwa kuri iki cyaha.

Harisson Mutabazi umuvugizi w’inkiko mu Rwanda nk’aya mafaranga angana atya asubiza hasi banki ndetse n’abayibitsamo.

Aya mafaranga ngo yibwe hifashishijwe aba-hackers mu kwinjirira ‘system’ y’ikoranabuhanga banki ikoresha. Andi yibwa hifashishijwe ATM na Credit Cards.

Mu bujura nk’ubu ngo hari ubwo umuntu ajya kureba kuri Konti ye agasanga boherejeho amafaranga menshi cyane atazi aho avuye, yajya kuyarebaho akayabura. Abenshi ngo baricecekera.

Ubundi bujura ngo ni ubukorwa n’abiyitirira ibigo cyangwa inzego bagahamagara abantu bakabafatanya n’ubujiji bakabasaba amafaranga. Uhamagawe akagira amakenga ngo aba akwiye guhita amenyesha inzego zishinzwe umutekano hafi ye.

Mutabazi ariko avuga ko igikomeye kurushaho ari uko abanyarwanda benshi batarasobanukirwa n’ubu bujura, bityo kubukorerwa bikaba bishoboka.

Ndetse ngo n’abakorewe iki cyaha usanga abenshi begera inzego bireba cyamaze gukorwa.

Ingingo ya 307 y’igitabo cy’itegeko ngenga gishiraho amategeko ahana ibyaha, ivuga ko umuntu “umuntu wese utwara ibintu byabitswe cyangwa byoherejwe kuri za mudasobwa cyangwa ibindi byuma bishobora gukora nka za mudasobwa  atari we byari bigenewe ngo ahanisha igifungo kuva ku myaka 2 kugeza ku mwayaka itanu. N’ihazabu ry’amafaranga  y’ u Rwanda kuva ku 500.000 frw kugeza kuri miliyoni eshatu.

Mutabazi Harrison avuga ko hari n’andi mategeko menshi agaruka kuri icyi cyaha cy’ubujura bw’ikoranabuhanga.

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Umusaruro w’ubuhinzi natwe twawitunganyiriza – Perezida Kagame

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwanditsi 19 Nov 2025
KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti,  U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

KIGALI : Embouteillage yo mu Giporoso yavugutiwe umuti, U Bushinwa bwatanze miliyari zisaga 38 Frw yo kwagura umuhanda Giporoso-Nyandungu-Masaka

Ubwanditsi 20 Jun 2019
Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Hehe no gutegereza iminsi ngo ubikuze sheki y’indi banki

Ubwanditsi 18 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO
HIRYA NO HINO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Gen Kale Kayihura mu rukiko bamushakiye ibyaha bidasobanutse

Ubwanditsi 24 Aug 2018
FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!
Amakuru

FDLR ni nka wa mupfu babwiye bati inzu irahiye, we ati nimusase turyame!

Ubwanditsi 30 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru