• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

Ubwanditsi 10 Jul 2019 UBUKUNGU

Imbuto Foundation yasinyanye na Ambassade y’u Bushinwa mu Rwanda, amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka $29 105 (agera kuri miliyoni 26.2Frw), azakoreshwa mu burezi bw’abana basaga 100, binyuze muri gahunda y’uyu muryango, Edified Generation.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri, 9 Nyakanga, n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa Rao Hongwei, ku cyicaro cy’iyi Ambasade mu Mujyi wa Kigali.

Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Bushinwa, igamije guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imiryango itari iya leta, abagore n’urubyiruko, hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Binyuze muri iyo gahunda, guhera mu 2013 Ambasade y’u Bushinwa na Imbuto Foundation bagiye bavugurura amasezerano agamije gufasha abanyeshuri basaga 100 buri mwaka.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri iyi nshuro areba abanyeshuri basanzwe bafashwa na Ambasade y’u Bushinwa binyuze muri Imbuto Foundation, ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi ku wa 18 Nzeri 2018, uvanyemo abamaze kurangiza amashuri yisumbuye.

Imyanya y’abasoje amasomo izashyirwamo abashya, hakurikijwe ibigenderwaho mu gutoranya abanyeshuri bafashwa muri gahunda ya Edified Generation, birimo amanota y’umunyeshuri no kuba akomoka mu muryango utishoboye.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi kuko izongerera imbaraga ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi kuri bose, nta we uzitiwe n’amikoro y’umuryango akomokamo.

Ambasaderi Hongwei we yavuze ko ibi bikorwa ari umusaruro w’umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, wongerewe imbaraga n’ingendo ziheruka z’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Kagame yari i Beijing muri Werurwe 2017 na Perezida Xi Jinping agasura u Rwanda muri Nyakanga 2018.

Biteganywa ko muri iyi gahunda, nibura buri munyeshuri azatangwaho amafaranga agera ku $300 ku mwaka, ku biga bacumbikirwa. Imbuto Foundation izabishyurira amashuri, ibikoresho nkenerwa mu masomo yabo n’ubwisungane mu kwivuza muri icyo gihe cy’umwaka.

Edified Generation yatangijwe mu 2003, ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abanyeshuri b’abahanga ariko bakomoka mu miryango itishoboye. Uretse kwishyurirwa amafaranga y’ishuri no guhabwa ibindi bikoresho nkenerwa, abari muri iyi gahunda, mu gihe cy’ibiruhuko bahurizwa hamwe bagahabwa ubundi bumenyi burimo kwihangira imirimo, kuvugira mu ruhame, imiyoborere n’ubundi bumenyi bujyana n’imibereho ya buri munsi.

Mu gihe cy’imyaka 17 ishize, hamaze gufashwa abasaga 8000 barimo abahungu n’abakobwa bafashijwe kwiga amashuri yisumbuye.

Inkuru ya IGIHE

2019-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Hatangajwe imiterere y’ingengo y’imari y’u Rwanda ya 2019/2020

Ubwanditsi 13 Jun 2019
Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Rwanda : Uruganda “Master Steel Limited” Rwiyemeje Kugeza Ku Banyarwanda Ibikoresho By’ubwubatsi Biramba [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 Feb 2019
Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Perezida Kagame yagaragaje aho u Rwanda ruhagaze mu rugendo rw’iterambere rirambye

Ubwanditsi 14 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024
Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo
INKURU NYAMUKURU

Abo muri Jambo asbl barashaka kwimurira ingengabitekerezo ya Jenoside mu Bubiligi ku ngufu, bihishe inyuma y’amategeko y’uburenganzira bwa muntu n’inshuti zabo

Ubwanditsi 14 Aug 2020
Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye
POLITIKI

Trump aravugwaho kwishyura umukinnyi wa filime z’urukozasoni ngo atavuga ko baryamanye

Ubwanditsi 14 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru