• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

Ubwanditsi 10 Jul 2019 UBUKUNGU

Imbuto Foundation yasinyanye na Ambassade y’u Bushinwa mu Rwanda, amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka $29 105 (agera kuri miliyoni 26.2Frw), azakoreshwa mu burezi bw’abana basaga 100, binyuze muri gahunda y’uyu muryango, Edified Generation.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa kabiri, 9 Nyakanga, n’Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Nyakubahwa Rao Hongwei, ku cyicaro cy’iyi Ambasade mu Mujyi wa Kigali.

Ni inkunga yatanzwe muri gahunda ya Guverinoma y’u Bushinwa, igamije guteza imbere ubuhahirane n’ubutwererane hagati y’imiryango itari iya leta, abagore n’urubyiruko, hagati y’u Bushinwa na Afurika.

Binyuze muri iyo gahunda, guhera mu 2013 Ambasade y’u Bushinwa na Imbuto Foundation bagiye bavugurura amasezerano agamije gufasha abanyeshuri basaga 100 buri mwaka.

Amasezerano yashyizweho umukono kuri iyi nshuro areba abanyeshuri basanzwe bafashwa na Ambasade y’u Bushinwa binyuze muri Imbuto Foundation, ku masezerano yasinywe hagati y’impande zombi ku wa 18 Nzeri 2018, uvanyemo abamaze kurangiza amashuri yisumbuye.

Imyanya y’abasoje amasomo izashyirwamo abashya, hakurikijwe ibigenderwaho mu gutoranya abanyeshuri bafashwa muri gahunda ya Edified Generation, birimo amanota y’umunyeshuri no kuba akomoka mu muryango utishoboye.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yavuze ko iyi nkunga ari ingenzi kuko izongerera imbaraga ibikorwa bigamije guteza imbere uburezi kuri bose, nta we uzitiwe n’amikoro y’umuryango akomokamo.

Ambasaderi Hongwei we yavuze ko ibi bikorwa ari umusaruro w’umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi, wongerewe imbaraga n’ingendo ziheruka z’abakuru b’ibihugu byombi, aho Perezida Kagame yari i Beijing muri Werurwe 2017 na Perezida Xi Jinping agasura u Rwanda muri Nyakanga 2018.

Biteganywa ko muri iyi gahunda, nibura buri munyeshuri azatangwaho amafaranga agera ku $300 ku mwaka, ku biga bacumbikirwa. Imbuto Foundation izabishyurira amashuri, ibikoresho nkenerwa mu masomo yabo n’ubwisungane mu kwivuza muri icyo gihe cy’umwaka.

Edified Generation yatangijwe mu 2003, ifite intego yo gushyigikira uburezi bw’abanyeshuri b’abahanga ariko bakomoka mu miryango itishoboye. Uretse kwishyurirwa amafaranga y’ishuri no guhabwa ibindi bikoresho nkenerwa, abari muri iyi gahunda, mu gihe cy’ibiruhuko bahurizwa hamwe bagahabwa ubundi bumenyi burimo kwihangira imirimo, kuvugira mu ruhame, imiyoborere n’ubundi bumenyi bujyana n’imibereho ya buri munsi.

Mu gihe cy’imyaka 17 ishize, hamaze gufashwa abasaga 8000 barimo abahungu n’abakobwa bafashijwe kwiga amashuri yisumbuye.

Inkuru ya IGIHE

2019-07-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Minisitiri Hakuziyaremye yahize kugabanya icyuho mu byo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Perezida Kagame yitabiriye inama ya mbere igiye guhuza Afurika n’u Burusiya

Ubwanditsi 23 Oct 2019
BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Ubwanditsi 24 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye
ITOHOZA

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Ubwanditsi 29 Apr 2017
Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza
IMIKINO

Umukinnyi wa APR urwariye Kampala aratabaza

Ubwanditsi 20 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru